30.8 C
Africa
Woensdag, Maart 25, 2026
HomeAmakuruImpamvu AFC/M23 yafashe icyemezo cyo kuvana ingabo zayo muri Lubero: igikorwa cyo...

Impamvu AFC/M23 yafashe icyemezo cyo kuvana ingabo zayo muri Lubero: igikorwa cyo kugaragaza ubushake bw’amahoro?

Date:

Related stories

spot_imgspot_img

Umutwe wa AFC/M23 watangiye kuvana ingabo zawo mu bice bitandukanye byo muri Teritwari ya Lubero, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, guhera ku wa Mbere tariki ya 23 Werurwe 2026, mu gikorwa cyateye kwibazwa byinshi ku mpamvu n’icyerekezo cyacyo.

Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abasirikare ba AFC/M23 bari mu mirongo miremire, bikoreye ibikoresho byabo, bava mu duce bari bamazemo igihe kirenga umwaka bagenzura. Mu duce bamaze kuvamo harimo Kipese, Munyakondomi, Ivatama, Ilambula, Luseke na Musimba, duherereye mu ntera iri hagati ya kilometero 10 na 25 uvuye i Lubero-Centre.

SERIVICE ZA AFROVERA MEDIA AGENCY

  • DUKORA LOGO KUGICIRO CYIZA CYANE
  • DUFASHA ABANTU GUTUNGA YOUTUBE CHANNEL ZA BUSINESS
  • TWUBAKA WEBSITE ZA ORGANIZATION, COMPANY NA E-COMMERCE
  • N’IBINDI….
📲 TWANDIKIRE KURI WHATSAPP

Nyuma yo kuhava, izo ngabo zahise zerekeza mu majyepfo ya Lubero ahataramenyekana neza, ibintu byatumye benshi bibaza ku cyihishe inyuma y’iki cyemezo.

Amakuru aturuka imbere muri AFC/M23 akagera kuri afrovera.com; agaragaza ko uku kwimura ingabo ari ingamba igamije kugaragaza ubushake bwo gushakira umuti mu mahoro amakimbirane amaze igihe mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Ni igikorwa gishobora gusobanurwa nk’igerageza ryo kurema icyizere mu biganiro bya politiki n’umutekano biri kugenda bigaragara muri aka karere.

Nubwo bimeze bityo, haracyari urujijo ku mpamvu nyamukuru zatumye izi ngabo ziva muri utu duce twose icyarimwe. Kuri ubu, amakuru avuga ko agace kamwe gusa ka Katondi ari ko kari gasigayemo ingabo za AFC/M23, nubwo na ho bivugwa ko hashobora kuba haranabayeho kwimuka kwazo.

Hagati aho, abaturage bo muri ibyo bice na bo bakomeje guhunga ari benshi. Amakuru ava mu baturage agaragaza ko hari abahisemo gutera umugongo ubutegetsi bwa Leta bagashyigikira M23, bigatuma abandi batinya umutekano wabo bagahitamo guhunga.

Ibi bibaye mu gihe hari n’abahuza iki cyemezo n’ibiganiro byabaye hagati ya tariki ya 17 na 18 Werurwe 2026, byahuje Amerika, u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Hari ababona ko uku kwimura ingabo za AFC/M23 ari kimwe mu bimenyetso bya mbere by’ingaruka z’ayo masezerano cyangwa ibiganiro bigamije kugabanya umwuka mubi mu karere.

Ku rundi ruhande, mu gihe ibikorwa bya gisirikare bikomeje mu bindi bice nka Masisi, aho haravugwa imirwano ikomeye n’ibitero bya drones, ibi byemezo bya AFC/M23 bishobora no gusobanurwa mu rwego rw’igenamigambi rya gisirikare ryo guhindura imirongo y’urugamba cyangwa guha umwanya ibiganiro bya dipolomasi.

Muri rusange, nubwo hataratangazwa ku mugaragaro impamvu nyamukuru, ibimenyetso byinshi byerekana ko icyemezo cyo kuvana ingabo muri Lubero gifitanye isano n’igerageza ryo gushyira imbere inzira y’amahoro, mu gihe ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa Congo bikomeje kuba ingorabahizi.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here