Umutekano n’ubuzima bw’impunzi z’Abanye-Congo zahungiye mu Burundi bikomeje kujya ahabi, mu gihe amakuru aturuka mu gace ka Gatumba, ku mupaka uhuza u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), agaragaza ishusho iteye impungenge zikomeye z’ihohoterwa, uburwayi n’impfu zidasobanutse.
Izi mpunzi, ahanini zaturutse mu mujyi wa Uvira n’ibindi bice bya Kivu y’Amajyepfo, zahunze imirwano ikomeje gufata indi ntera, cyane cyane nyuma y’uko ihuriro AFC/M23 rifashe ibice byinshi byegereye umupaka w’u Burundi. Ariko aho kubona umutekano n’ubutabazi, zimwe muri zo ziravugwaho kuba zarakorewe ihohoterwa rikabije, izindi zigapfa zizize indwara ya Cholera n’inzara.
Nk’uko byemezwa n’abatangabuhamya, impunzi zari zicumbitse mu nkambi z’agateganyo hafi y’umupaka wa Gatumba, zasabaga kwinjizwa mu nkambi zemewe cyangwa se gufashwa gusubizwa muri RDC mu buryo butekanye. Aho gusubizwa ibisubizo biboneye, habayeho ubwumvikane buke hagati yazo n’inzego z’umutekano z’u Burundi, by’umwihariko Polisi.
Abaturage bari aho bavuga ko Polisi yakoresheje imbaraga zarenze urugero, ikubita impunzi zirimo abagabo, abagore n’urubyiruko. Amakuru yemeza ko umwe mu mpunzi yakubiswe igiti mu ijosi agahita apfira aho, mu gihe abandi benshi bakomerekejwe bikomeye. Ibi byabereye mu maso y’abana n’abandi baturage bari bahungiye aho, bituma habaho umwuka w’ubwoba, induru n’agahinda gakabije.
📰 Also Read This:
Uretse ihohoterwa, inkuru irushaho gutera agahinda ni iy’urupfu rw’impunzi zirenga 40 zapfiriye mu nkambi y’agateganyo ya Gatumba, mu gihe gito cyane. Ku wa 18 Ukuboza 2025, Kifara Kapenda, Visi Meya wa Uvira uri mu bahungiye mu Burundi, yatangaje ko izi mpfu zatewe ahanini na Cholera iterwa n’umwanda, hiyongeraho inzara n’ubushobozi buke bwo kubona ubuvuzi.
Nk’uko Radio Okapi yabitangaje, Kifara yagize ati: “Abantu umunani bapfuye ku wa 18 Ukuboza gusa, batanu bapfa ku munsi wabanje. Muri rusange, mu minsi icumi hapfuye abarenga 40 bazize Cholera n’inzara.”
Yasobanuye ko inkambi ya Gatumba yonyine icumbikiye impunzi z’Abanye-Congo zigera ku bihumbi 30, mu gihe ibikoresho by’isuku, amazi meza, ibiribwa n’ubuvuzi bidahagije. Yasabye Leta ya RDC n’imiryango mpuzamahanga gutabara byihuse kugira ngo impunzi zidakomeza gupfa urupfu rwashoboraga kwirindwa.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi (UNHCR) ryatangaje ko kuva tariki ya 5 kugeza ku ya 16 Ukuboza 2025, u Burundi bwakiriye impunzi z’Abanye-Congo zirenga 82.000, zaturutse mu bice birimo Kamanyola, Luvungi, Katogota n’umujyi wa Uvira. Izi mpunzi zakiriwe mu nkambi z’agateganyo zirimo Kansega, Gatumba, Cishemere, Makombe, Vugizo, Rumonge na Magara.
Leta y’u Burundi yemeye ku mugaragaro ko izi nkambi zarenze cyane ubushobozi bwabwo, bityo kubungabunga ubuzima, umutekano, icumbi n’ibiribwa by’impunzi bikaba bigoye cyane.
Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu Burundi yatangaje ko hagati ya tariki ya 5 na 15 Ukuboza 2025, igihugu cyakiriye impunzi 71.989 z’Abanye-Congo ndetse n’Abarundi 8.700 batahutse bavuye muri RDC. Iyi Minisiteri yasabye byihutirwa abaterankunga bo mu gihugu no mu mahanga gutanga inkunga y’ubutabazi.
Yagize iti: “Guverinoma y’u Burundi irasaba byihutirwa imiryango y’ubutabazi, abafatanyabikorwa mu bya tekiniki n’imari, sosiyete sivile n’imiryango ishingiye ku myemerere gutanga umusanzu kugira ngo iki kibazo kibonerwe igisubizo gikwiye kandi gihuriweho.”
Nyuma y’uko AFC/M23 ifashe ibice byinshi byegereye umupaka, Leta y’u Burundi yafunze imipaka yo ku butaka ya Gatumba na Vugizo, hasigara gusa inzira yo mu Kiyaga cya Tanganyika. Nubwo AFC/M23 yafashije Abarundi bari baraheze i Uvira gutaha, u Burundi bwasabwe gufungura imipaka kugira ngo n’Abanye-Congo batahe, ariko ntibyahita byemerwa.
Leta y’u Burundi yategetse kandi ko Abanye-Congo bari baracumbitse mu baturage, bamwe bakodesha inzu, bose bagomba kuzivamo bakajyanwa mu nkambi zegereye umupaka, mu rwego rwo kubahiriza amategeko mpuzamahanga, nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Umutekano w’Imbere.
UNHCR igaragaza ko kugeza tariki ya 31 Ukwakira 2025, u Burundi bwari bucumbikiye impunzi 110.746 z’Abanye-Congo, umubare wiyongereye cyane mu byumweru bike gusa. Abasesenguzi b’akemeza ko ibi byerekana ihungabana rikomeye mu karere k’Ibiyaga Bigari, aho intambara zo mu Burasirazuba bwa RDC zikomeje gusiga abaturage mu kaga gakabije.





