Imvura idasanzwe yangije umuhanda mu nini wa Masaka . Iyi mvura ikaba yatangiye kugwa isaa kumi n’ebyiri za mugitondo ,iyi mvura kandi ikaba yatumye nta kinyabiziga na kimwe gitambuka ndetse n’ibikorwa by’abaturage birangirika cyane.
Ushinzwe imodoka mu muhanda akaba yatangaje ko mu gihe amazi ataratangira kugabanuka mu muhanda imodoka ntoya ziba zitegereje gutambuka mu rwego rwo kwirinda , abafite ingendo zihutirwa bakoresha Mpigi Kanoni Sembabule -Villa ku muhanda wa Masaka.







