Muri Abumbu, grupema ya Bashimukindji ya 1, muri Secteur ya Itombwe, teritware ya Mwenga mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, indwara ya cholera iravugwaho gukwirakwira ku buryo buteye impungenge, aho abarenga babiri bamaze gupfa mu mpera z’icyumweru gishize.
Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko iyi ndwara ikomeje gufata indi ntera bitewe ahanini n’ibura rikabije ry’imiti n’ibikoresho by’ibanze by’ubuvuzi mu bigo nderabuzima bihari.
Abaturage bavuga ko abaganga n’abaforomo bakorera muri aka karere badafite ubushobozi buhagije bwo kwakira no kuvura abarwayi ba cholera, bigatuma bamwe bapfa batagejejwe ku bufasha bukwiye.
Umwe mu baturage yagize ati: “Abantu bararwara cyane, ariko iyo bageze ku kigo nderabuzima basanga nta miti ihari. Abenshi basubira mu ngo zabo bameze nabi, ari na ho bamwe bagwa.”
Ibi bituma impfu ziyongera umunsi ku wundi, mu gihe abaturage bagenda bacika intege.
Byongeye kandi, aka gace ka Itombwe kazwiho kugira ibibazo bikomeye by’isuku n’isukura, harimo kubura amazi meza yo kunywa, bigatuma cholera ikwirakwira byoroshye cyane.
Abaturage bavuga ko hari imiryango myinshi ikoresha amazi yo mu mibande no mu migezi adatunganyijwe, bigashyira ubuzima bwabo mu kaga.
Kubera uko ibintu byifashe, abaturage bo muri Abumbu no mu bice biyikikije barasaba ubuyobozi bw’igihugu n’imiryango mpuzamahanga gutabara byihuse, hakoherezwa imiti ihagije, abakozi b’ubuvuzi n’ibikoresho byo kwirinda no kurwanya cholera.
Basaba kandi ko hakongerwa ubukangurambaga ku isuku n’isukura, ndetse no gutunganya amazi meza kugira ngo iki cyorezo gihagarikwe.
Abaturage batinya ko cholera yakomeza kwibasira abandi benshi, ikaba intandaro y’impfu nyinshi kurushaho muri teritware ya Mwenga, aho ubuzima busanzwe bw’abaturage bumaze igihe bwugarijwe n’ibibazo bitandukanye.



