Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zerekanye mu itangazamakuru abarwanyi b’abanyamahanga bivugwa ko bafatiwe ku rugamba mu bitero biherutse mu burasirazuba bwa Congo, ibikorwa byagaragaje uruhare rw’amahanga mu bikorwa by’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu gihugu.
FARDC yatangaje ko aba barwanyi bafashwe ari ikimenyetso simusiga cy’uko hari ingabo z’amahanga zifatanya n’imitwe yitwaje intwaro, binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga. Ibi bikorwa, nk’uko FARDC ibivuga, byari bigamije guhungabanya umutekano w’igihugu no gushyira abaturage mu kaga.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, umuvugizi wa FARDC yashimangiye ko ingabo z’igihugu zikomeje kurengera ubwigenge, ubusugire n’umutekano w’abaturage bikurikije icyerekezo cya Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo..
Yongeraho ko, n’ubwo hari abacanshuro bafashwe, ubugenzuzi bugikomeje kandi urugamba rutararangira.
FARDC iti: “RDC ntizigera icika intege,” inasaba abaturage gukomeza kwizera ubushobozi bw’ingabo zabo.
FARDC, ivuga ko aba bacanshuro bamwe bafatiwe ku rugamba mu bitero biherutse mu burasirazuba bwa Congo.
FARDC yongeraho ko ubugenzuzi bugikomeje, kandi ko urugamba rutari rwa rangire. “RDC ntizigera icika intege,” batangaje, basaba abaturage gukomeza kwizera ubushobozi bw’ingabo zabo.
Ni mu gihe ku rundi ruhande, raporo z’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye (Loni) zagaragaje ko muri RDC hari abacanshuro 120 bashinzwe kwita ku ndege z’intambara na drones z’igisirikare cya FARDC. Aba benshi bakoreraga mu mutwe wa Congo Protection (CP) no mu kigo cyitwa Agemira, aho bagiye gukorera i Kinshasa na Kisangani.
Impuguke za Loni zatangaje ko ubwo umujyi wa Goma wafatwaga na AFC/M23 mu mpera za Mutarama 2025, abacanshuro bagera kuri 291 bo muri CP bahungiye mu bigo by’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bwa Loni. Abenshi bari baturutse muri Romania, nyuma bakajya mu Rwanda ku itariki ya 29 Mutarama 2025.
Muri iki gihe, Agemira yagiye igabanya ibikorwa byayo mu gihugu, yerekeza ku gukoresha abatekinisiye b’abacanshuro b’abahanga mu ndege z’intambara.
Raporo z’impuguke zemeza ko Leta ya RDC yagiye ikorana n’abandi bacanshuro, harimo abakomoka muri Colombia bakorera Erik Prince, umucanshuro w’Umunyamerika n’umuyobozi wa Blackwater, bigamije gutoza abasirikare, gucunga ibirombe by’amabuye y’agaciro no kohereza abarwanyi ku rugamba bakoresheje drones.
Amakuru yizewe avuga ko nyuma y’uko abacanshuro bo muri Romania batsinzwe, ubutegetsi bwa Tshisekedi bwongereye umuhate ku bandi bacanshuro, cyane cyane abo muri Colombia. Erik Dean Prince, uyobora Blackwater, yemereye RDC gucunga umutekano w’ibirombe by’amabuye y’agaciro no kugenzura uburyo imisoro ikusanywamo.
Abanya-Colombia bagiye guhabwa ama-pesos miliyoni 19 ku kwezi (asaga 4300$), benshi bakaba barayoboye ibikorwa by’ubucanshuro muri Ukraine na Sudani. Abacanshuro b’Abanya-Colombia bavuzwe mu bihugu bitandukanye kuva mu 2000, harimo Yemen, Libya, Somalia, Afghanistan ndetse na Haiti, aho bagiye bagira uruhare mu bikorwa bya gisirikare cyangwa ubucanshuro bwihariye.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, aherutse gutangaza ko nubwo hari ibiganiro hagati ya RDC n’u Rwanda ndetse na RDC na M23, amakuru ahari ni uko Congo igishaka intambara. Yavuze ko iki kibazo cyagejejwe ku bahuza barimo Qatar na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Nubwo Erik Prince ari mu biganiro byo kwinjiza abacanshuro muri Congo, ubutegetsi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nk’uko byagaragajwe mu raporo ya Loni ya 2024, ntibwishimiye uyu mushinga.
Prince, wahoze ari umusirikare mu mutwe udasanzwe w’ingabo za Amerika, Navy Seals, yashinze Blackwater akorera ibikorwa by’abacanshuro hirya no hino ku Isi.
Amakuru avuga ko ibikorwa bya Blackwater bizajyana n’igihe Ingabo za Monusco zizava muri Congo, aho Blackwater izasigara mu nshingano mu bice bitandukanye by’igihugu, igamije gucunga umutekano w’ibirombe no gushyigikira ibikorwa bya gisirikare bya RDC.





