Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 5 Mutarama 2026, habaye imirwano ikaze hagati y’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ifatanyije n’abambari bayo n’abarwanyi ba AFC/M23, mu gace ka Kibati kari muri Gurupoma ya Luberike, Teritwari ya Walikale, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Amakuru aturuka mu baturage baho n’abandi bakurikirana ibya gisirikare avuga ko FARDC yagabye igitero mu rukerera, igamije gusunika abarwanyi ba AFC/M23 bari bafite ibirindiro muri ako gace, cyane cyane hafi y’inzira zifatwa nk’iz’ingenzi mu bucuruzi no mu bwikorezi.
Abatangabuhamya bo mu duce twa Kashebere batangaje ko bumvise urusaku rukomeye rw’imbunda ziremereye n’izoroheje, ibintu byateye ubwoba bukabije mu baturage, bamwe bahitamo kwifungirana mu ngo zabo mu gihe abandi bashakaga aho bihisha.
Aya makuru yemejwe n’urubuga ACTUALITE.CD, ruvuga ko imirwano yamaze amasaha menshi idahagarara.
Kubera iyi mirwano, urujya n’uruza rw’abantu n’ibinyabiziga hagati ya Kashebere na Mungazi rwahise ruhagarara burundu, bituma ibikorwa by’ubucuruzi n’ubwikorezi bihagarara by’agateganyo.
Abacuruzi n’abagenzi bavuga ko batewe impungenge n’umutekano mucye, batinya kugwa mu masasu cyangwa gufatwa mu mirwano.
Kugeza ubu, nta ruhande na rumwe ruratangaza ku mugaragaro umubare w’abaguye muri iyi mirwano cyangwa ibyangiritse, ariko amakuru aturuka hafi y’aho byabereye avuga ko hari inkomere n’ingaruka zikomeye ku buzima bw’abaturage basanzwe.
Iyi mirwano ije yiyongera ku yindi yabaye mu minsi ishize mu bice bitandukanye bya Walikale na Masisi, aho AFC/M23 na FARDC bakomeje guhangana, mu gihe abaturage ari bo bakomeza kwishyura igiciro cy’umutekano muke n’ubuhunzi.
Abasesenguzi bavuga ko gukomeza kwiyongera kw’imirwano muri Kivu y’Amajyaruguru bishobora kurushaho kugora ubuzima bw’abaturage no gukoma mu nkokora imbaraga zose zigamije kugarura amahoro arambye mu burasirazuba bwa RDC, mu gihe amaso akomeje guhanga ku ruhare rw’abahuza mpuzamahanga n’ibiganiro bya politiki.



