Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje amagambo akomeye akomeje gukurura impaka mu ruhando mpuzamahanga, aho yavuze ko mu gihe intambara yaba igarukiye gusa ku mirwano yo ku butaka, ingabo za Uganda zifite ubushobozi bwo kunesha iza Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ibi yabivuze mu gihe isi ikomeje kuganira ku gitero giherutse kugabwa na Amerika muri Venezuela, cyarangiye hafashwe Perezida Nicolás Maduro.
Aya magambo Perezida Museveni yayatangaje ku wa 4 Mutarama 2026, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Kampala, cyabaye nyuma y’amasaha make Amerika igabye ibitero bikomeye mu murwa mukuru wa Venezuela, Caracas, hifashishijwe inzira zitandukanye zirimo mu kirere, mu mazi no ku butaka.
Mu gusubiza umwe mu banyamakuru wamubazaga isomo Afurika yakwigira ku byabaye muri Venezuela, Perezida Museveni yavuze ko nubwo atari yabona amakuru yose arambuye kuri iyo operasiyo, ibyabaye bigaragaza itandukaniro rinini riri hagati y’ingabo z’ibihugu bikomeye n’iz’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.
Museveni yasobanuye ko imbaraga za Amerika zishingiye ku bushobozi bwo gukorera icyarimwe mu nzego enye z’ingenzi z’intambara: mu kirere, mu nyanja, mu isanzure no ku butaka.
Yavuze ko ari ubwo bushobozi bwatumye Amerika ishobora kugaba igitero cyihuse kikageza ku ifatwa rya Maduro, ariko agaragaza ko iyo intambara igarukiye gusa ku butaka, iyo nyungu igabanuka cyane.
Yagize ati: “Amerika ifite imbaraga nyinshi mu kirere no mu mazi, ariko iyo intambara igarukiye ku butaka gusa, ibintu byahinduka. Ni ho twebwe dushobora kuyinesha.”
Perezida Museveni yakomeje avuga ko imirwano yo ku butaka ifite umwihariko, kuko igisirikare gifite ikoranabuhanga rihanitse gishobora kugorwa n’ibihe by’imirwano yo mu ntera ya bugufi. Yavuze ko kwegera umwanzi bigabanya cyane inyungu ziterwa n’ibikoresho bya gisirikare bihanitse bikorera kure.
Ati: “Iyo mwageze mu ntera ya bugufi, uba uri mu mwanya umwe n’uwo muhanganye. Icyo gihe ikoranabuhanga ryo kurebera kure ntirikora neza, kandi ibyo ni byo bishobora gutuma n’igihangange gihura n’imbogamizi zikomeye.”
Nubwo yavuze ibi, Perezida Museveni yemeye ko Amerika ikiri hejuru cyane y’ibihugu byinshi ku Isi mu bijyanye n’ubutasi bushingiye ku ikoranabuhanga ryo mu isanzure no mu nyanja, ariko agaragaza ko ubwo bushobozi budafasha cyane mu gihe umwanzi adafite uburyo bwo kugerwaho binyuze muri izo nzego.
Mu bindi bitekerezo byagarutsweho, Perezida Museveni yavuze ko ibyabaye muri Venezuela bikwiye kuba isomo rikomeye ku Banyafurika bose, cyane cyane ku bijyanye no kwishyira hamwe no gushyira imbere umutekano w’umugabane mu buryo bufatika, aho kuba amagambo gusa.
Mu kiganiro yagiranye n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, cyatangajwe n’ikinyamakuru Daily Monitor, Museveni yasabye Abanyafurika kwigira ku byabaye muri Amerika y’Epfo, bagashyira imbere ubufatanye by’umwihariko mu karere k’Afurika y’Ibiyaga Bigari.
Yagize ati: “Ibyabaye muri Venezuela bigaragaza icyuho gikomeye Afurika igifite mu by’umutekano. Amerika ishobora kugaba igitero mu mazi, mu kirere no ku butaka icyarimwe, nyamara hari ibihugu bitagira n’ubushobozi bwo kwirinda mu mazi.”
Perezida Museveni yagaragaje ko imiterere ya politiki ya Afurika itajyanye n’ukuri kw’umutekano n’ubukungu, aho hari ibihugu bidakora ku nyanja bigahora mu bwigunge, bikabangamirwa n’ubucuruzi ndetse no kwirindira umutekano wabyo.
Ati: “Ni gute Uganda yakubaka ingabo zirwanira mu nyanja kandi nta nyanja dufite? Ni yo mpamvu mvuga nti kuki tutishyira hamwe? Nitutabikora, tuzakomeza kuba abanyantege nke, twibasirwa uko bishakiye.”
Yasoje ashimangira ko ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, cyane cyane muri Afurika, bizakomeza kwibasirwa n’ibihugu bikomeye mu gihe bitubaka ubushobozi bw’igisirikare gihuriweho, gishobora gukorera mu nzego zose z’intambara.
Ibi bitekerezo bya Perezida Museveni bije mu gihe umutekano w’isi ukomeje guhungabana, ibihugu bikomeye bikongera kugaragaza ko bifite ubushobozi bwo kwivanga mu bindi bihugu, ibintu bikomeje kongera impungenge ku hazaza h’ibihugu by’Afurika bitarashyira imbaraga mu bufatanye bw’umutekano n’ubwirinzi bw’umugabane.



