27.9 C
Africa
Vrydag, Januarie 16, 2026
HomePolitikeInkuru y'Incamugongo: Habaye impanuka ikomeye cyane y'imodoka 3 yagize ingaruka ku buzima...

Inkuru y’Incamugongo: Habaye impanuka ikomeye cyane y’imodoka 3 yagize ingaruka ku buzima bw’abantu 11

Date:

Related stories

Nyuma y’imyaka 7, umutima wanjye uracyazi aho ukwiriye kuba – Adekunle Gold ataka Simi

  Abahanzi b’Abanyanigeria Simi na Adekunle Gold bamaze imyaka irindwi...

Desola Afod yikomye abamushinja gusuzugura umugabo we, avuga ko atazisobanura ku magambo y’abantu

  Desola Afod, umugore w’umukinnyi wa filime muri Nollywood Kunle...

Impamvu umugore ufite indangagaciro zo hejuru abaho mu mahoro n’icyizere

  Abahanga mu mitekerereze n’imibanire y’abantu bemeza ko buri wese...

Eddy Kenzo yafashe icyemezo cyo gusubira ku ishuri, ahamya ko kwiga bitagira iherezo

  Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Eddy Kenzo, yatangaje ko yafashe icyemezo gikomeye...
spot_imgspot_img

Ku wa Mbere tariki ya 05 Mutarama 2026, mu Karere ka Kamonyi habereye impanuka ikomeye yahitanye umuntu umwe, ikomeretsa abandi icumi, nyuma y’uko imodoka ya minibus itwara abagenzi mu buryo bwa rusange igonganye n’izindi modoka mu muhanda Muhanga–Kigali.

Iyi mpanuka yabereye mu Murenge wa Rugarika, ahazwi nko mu Nkoto, aho iyo minibus yari iturutse mu Mujyi wa Muhanga yerekeza i Kigali. Amakuru atangwa n’inzego z’umutekano agaragaza ko iyi modoka yagonze imodoka ebyiri zari ziyiri imbere, bituma ihita irenga umuhanda.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yatangaje ko icyateye iyi mpanuka kitaramenyekana neza, ariko hakekwa ikibazo cya feri.

Ati: “Ni imodoka ya minibus yavaga i Muhanga yerekeza i Kigali. Igeze mu Nkoto, yabuze feri ihita igonga imodoka ya Toyota V8 yari iyiri imbere, iyo nayo igonga ikamyo yo mu bwoko bwa Howo yari imbere yayo. Minibus yahise irenga umuhanda.”

SP Kayigi yakomeje asobanura ko iyi mpanuka yahitanye ubuzima bw’umuntu umwe wari muri minibus, mu gihe abandi 10 bakomerekeye muri iyo mpanuka bahise bahabwa ubutabazi bwihuse. Yavuze kandi ko abari mu modoka ya Toyota V8 n’abari mu kamyo ya Howo ntacyo babaye.

Abakomerekeye muri iyo mpanuka bahise bajyanwa mu bitaro bitandukanye kugira ngo bahabwe ubuvuzi, aho bamwe bajyanywe mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), abandi bajyanwa mu Bitaro bya Nyarugenge n’ibya Kacyiru. Umurambo w’uwapfuye wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Rukoma mu Karere ka Kamonyi.

Polisi y’u Rwanda yongeye kwibutsa abatwara ibinyabiziga, cyane cyane abatwara abantu, kujya bagenzura imiterere n’ubuzima bw’imodoka zabo mbere yo kujya mu muhanda, birinda uburangare no kutubahiriza amategeko y’umuhanda.

SP Kayigi yagize ati: “Abashoferi bagomba guhora bagenzura imodoka zabo, cyane cyane feri n’ibindi bikoresho by’ingenzi, kandi bakubahiriza ibyapa n’amategeko yo mu muhanda kugira ngo hirindwe impanuka.”

Iyi mpanuka yongeye kugaragaza uburemere bw’ikibazo cy’impanuka zo mu muhanda mu Rwanda. Mu mpera z’umwaka ushize, Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano muri Sena y’u Rwanda yagaragaje ko mu myaka ine ishize, impanuka zo mu muhanda zirenga ibihumbi 41 zahitanye ubuzima bw’abantu 2,907, bigaragaza ko hakenewe ingamba zikomeye zo gukomeza kurengera ubuzima bw’abakoresha imihanda.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here