Intambara imaze imyaka hafi itatu ihanganishije u Burusiya na Ukraine yongeye gufata indi ntera, nyuma y’uko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov, atangaje ko Ukraine yagabye igitero gikomeye ku rugo rwa Perezida Vladimir Putin, mu gihe ingabo z’u Burusiya zikomeje kwigarurira uduce twinshi ku rugamba.
Lavrov yavuze ko mu ijoro ryo ku wa 29 Ukuboza 2025, igisirikare cya Ukraine cyakoresheje indege z’ubwiyahuzi zitagira abapilote (kamikaze drones) zigera kuri 91, kigaba igitero ku rugo rwa Perezida Putin ruherereye mu karere ka Novgorod. Yavuze ko iki gikorwa u Burusiya kibona nk’igikorwa cy’iterabwoba kigamije gutera ubwoba no guca intege ubuyobozi bw’igihugu.
Minisitiri Lavrov yahamije ko izo ndege zose zasenywe n’ubwirinzi bwo mu kirere bw’ingabo z’u Burusiya, agaragaza ko nta yangiritseho, ariko ashimangira ko icyo gikorwa ari umurongo mushya w’imyitwarire ya Ukraine utazihanganirwa na gato.
Yagize ati “Ukraine yinjiye mu bikorwa by’iterabwoba, kandi ibi bigomba gutuma dusubira tukareba neza uruhare rwacu mu biganiro by’amahoro.”
Lavrov yavuze ko u Burusiya bumaze gutegura ingamba z’uko buzihimura ku byo bwita igitero cyagabwe ku mutekano w’igihugu, nubwo atigeze asobanura ahantu cyangwa igihe ibyo bitero byazagabirwa.
Nubwo bimeze bityo, Lavrov yavuze ko u Burusiya butifuza guhagarika ibiganiro biri kugeragezwa n’Amerika bigamije guhagarika intambara, ariko agaragaza ko imyitwarire ya Kyiv ishobora kugira ingaruka ku cyerekezo Moscow izafata muri ayo masezerano.
Mu gihe amagambo akakaye akomeje gusohoka mu rwego rwa dipolomasi, ku rundi ruhande ingabo z’u Burusiya zatangaje intambwe ikomeye zimaze gutera ku rugamba. Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Burusiya, Valery Gerasimov, yavuze ko mu kwezi k’Ukuboza honyine, izo ngabo zigaruriye uduce 32 twari tugenzurwa na Ukraine.
Gerasimov yabivuze mu nama yabereye i Moscow, yahuje Perezida Vladimir Putin n’abayobozi bakuru b’ingabo z’igihugu, barimo Minisitiri w’Ingabo Andrey Belousov. Yavuze ko ingabo z’u Burusiya zigaruriye ubuso burenga kilometero kare 700, bikaba byerekana ko mu Ukuboza ari bwo zagize imbaraga kurusha ibindi bihe by’umwaka wa 2025.
Yasobanuye ko ingabo za Ukraine zitari kugaba ibitero bikomeye byo gusatira, ahubwo zibanda ku gukaza ubwirinzi no kugaba ibitero byo kwangiza ibikorwa byihariye, cyane cyane hifashishijwe indege zitagira abapilote.
Perezida Putin yashimiye ingabo z’igihugu cye ku byo yise intsinzi zikomeje kugeraho, by’umwihariko mu gace ka Donbass, avuga ko zigaragaje ubutwari n’umurava udasanzwe nubwo ziri gushyira ubuzima bwazo mu kaga.
Yagize ati “Intsinzi y’ingabo zacu iri kugaragaza ubushobozi n’ubwitange bwo kubohora Donbass, kandi ibi bizibukwa nk’urugero rw’ubutwari bw’ingabo z’u Burusiya.”
Mu gihe intambara ikomeje gufata indi ntera ya gisirikare n’iya dipolomasi, amahanga akomeje gukurikirana uko ibiganiro by’amahoro byatangijwe n’Amerika byagenda, nubwo amagambo akakaye n’ibikorwa ku rugamba bikomeje gutuma icyizere cyo kuyihagarika mu gihe cya vuba kigenda kigabanuka.
Amerika yongeye kugaragara nk’umuhuza w’ingenzi muri aya makimbirane, nyuma y’uko Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, atangaje ko mu biganiro yagiranye na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yemerewe ko Ukraine izarindirwa umutekano mu gihe cy’imyaka 15, mu gihe amasezerano y’amahoro yaba agezweho hagati ya Kyiv na Moscow.
Ibi biganiro byabaye ku wa 28 Ukuboza 2025 byibanze ku nzira zishoboka zo guhagarika intambara, aho Zelensky yavuze ko nubwo intambwe igaragara imaze guterwa, Ukraine yari yifuza garanti y’umutekano irambye kurushaho, igera nibura ku myaka 50, avuga ko igihe gito gishobora kudatanga icyizere gihagije mu kubungabunga amahoro arambye.
Perezida Zelensky yashimangiye ko nta mahoro ashobora kuvugwa igihe Ukraine yaba idafite umutekano wizewe, ashimangira ko igihugu cye kitakwiyemeza ko intambara yarangiye mu gihe kigikikijwe n’umuturanyi ugaragaza umwuka mubi n’iterabwoba rishobora kongera kubyutsa intambara igihe icyo ari cyo cyose.
Mu bibazo bikomeye bikiri mu biganiro, Zelensky yavuze ko hakiri impaka ku bice bikigenzurwa n’u Burusiya n’uruganda rukora ingufu za nucléaire rwa Zaporizhzhia, aho Kyiv ishimangira ko icyemezo ku hazaza h’utwo duce kigomba gufatwa ku bufatanye n’abaturage ba Ukraine, harimo no kureba amahitamo yo gushyiraho uduce tutagenzurwa n’impande zombi.
Ku ruhande rwa Amerika, yagiye igaragaza imyanya itandukanye ku hazaza h’utwo duce, rimwe igaragaza ko u Burusiya bwakomeza kutugumana ubundi ikerekana ko twasubizwa Ukraine, ariko Perezida Trump we yatangaje ko amasezerano ageze kuri 95% by’uko yagerwaho, ashimangira ko garanti y’umutekano yijejwe Ukraine izatangira gushyirwa mu bikorwa ari uko ayo masezerano azaba yamaze gusinywa.



