Guverinoma y’u Burundi yafashe ingamba zikakaye zo kugenzura no kugabanya umubare w’abasirikare b’igihugu batoroka igisirikare bagahungira mu mahanga, mu gihe intambara ikomeje mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Izi ngamba zije mu gihe hari amakuru agaragaza ko igisirikare cy’u Burundi kiri mu bibazo bikomeye byo kurwana no kurokoka, kwiheba n’ugutakaza icyizere mu basirikare.
Amakuru aturuka mu Biro by’Umukuru w’Igihugu agaragaza ko kuva mu 2023, ubwo igisirikare cy’u Burundi cyatangiraga kurwana n’abarwanyi ba AFC/M23 ku butaka bwa RDC, kugeza muri Kanama 2025, byibuze abofisiye bakuru 14 batorotse igisirikare bagahungira mu mahanga.
Muri abo harimo icyenda bafite ipeti rya Colonel n’abandi batanu bari ba Major, hatabariwemo abasirikare benshi bafite amapeti yo hasi.
Umusirikare wa nyuma wemejwe ko yatorotse ni Lieutenant Irambona Désiré, aho iteka ryemeza gutoroka kwe ryashyizweho umukono na Perezida Évariste Ndayishimiye ku wa 22 Ukuboza.
Amakuru ava mu nzego z’umutekano avuga ko abenshi mu basirikare batoroka berekeza mu Burayi, muri Canada no mu Mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, aho baba bagiye gushaka akazi n’imibereho myiza.
Abasirikare baganiriye n’itangazamakuru bavuga ko impamvu zibatera gutoroka ari nyinshi, zirimo umushahara muto udahagije kubatunga, gutinda cyangwa kutishyurwa amafaranga bakoreye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Somalia, ndetse no kutabona impamvu ifatika yo koherezwa gupfira mu ntambara yo muri RDC bavuga ko itateguwe neza kandi idafitiye inyungu u Burundi.
Kuba gutoroka byarigeze kworoha, byarushijeho gutuma umubare w’abasirikare basigaye ku rugamba ugabanuka. Abakozi bamwe bo mu rwego rwa PAFE rushinzwe gutanga pasiporo, bashinjwaga gusaba abasirikare indangamuntu z’impimbano no kwakira ruswa kugira ngo babaheshe pasiporo zisanzwe.
Amakuru yizewe avuga ko pasiporo imwe yagurishwaga hagati ya 2.000.000 na 2.500.000 by’amafaranga y’u Burundi, ayo mafaranga agasaranganywa hagati y’abahuza n’abakozi bamwe ba PAFE.
Nyuma yo gutsindwa kw’ingabo z’u Burundi n’iza FARDC mu bice byo mu Kibaya cya Rusizi birimo Katogota, Lubarika, Sange, Kiliba n’umujyi wa Uvira, ubutegetsi bw’i Bujumbura bwatangiye kugira impungenge ko umubare w’abasirikare batoroka ushobora kwiyongera cyane. Ibi byatumye Leta ifata icyemezo cyo gukaza igenzura ku ngendo zijya mu mahanga.
Ku wa 22 Ukuboza 2025, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr. Édouard Bizimana, yasohoye itangazo rigena ibisabwa ku Murundi wese ugiye gushaka akazi hanze y’igihugu.
Uwo muntu agomba kujya yerekana ifishi imuranga yatanzwe na Minisiteri imushinzwe, umukono w’ikigo cyamwohereje n’uw’umuryango we. Icyemezo kivuga ko kizakurikizwa ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bujumbura no mu bindi byambu.
Nubwo Leta ivuga ko izi ngamba zigamije gukurikirana no kurengera Aburundi bakorera mu mahanga, amakuru aturuka hafi y’ubutegetsi agaragaza ko intego nyamukuru ari ugukumira abasirikare bagishaka guhunga intambara, cyane cyane abifuzaga kwerekeza i Dubai.
Umusirikare ukiri mu ngabo ntashobora kubona ifishi itangwa na Minisiteri y’Ingabo, bityo bikamubuza inzira yo gusohoka mu gihugu.
Umuyobozi w’umuryango FOCODE uharanira uburenganzira bwa muntu, Pacifique Nininahazwe, yatangaje ku wa 29 Ukuboza ko hari abasirikare bamaze iminsi bafatirwa ku Kibuga cy’Indege cya Bujumbura ubwo bari bagiye gushaka akazi i Dubai. Bamwe muri bo bafatiwe no ku biro bya PAFE, ibintu byakomeje guteza impungenge ku mikorere y’uru rwego.
Mu yandi makuru yizewe, havugwa ko habaye inama y’ibanga yahuje abajenerali bakuru bo mu ishyaka CNDD-FDD, yabereye i Carama ku kirabo Bel Air cya Lieutenant-Général Gabriel Nizigama uzwi nka Tibia.
Iyo nama yaganiriye ku ngaruka z’intambara yo muri RDC no ku kibazo cy’abasirikare banze gukomeza kuyijyamo. Kimwe mu byemezo byavuyemo ni ugusaba Perezida Ndayishimiye gukuraho Général-Major Maurice Mbonimpa ku buyobozi bwa PAFE, umaze igihe avugwaho ruswa.
Abasesenguzi bavuga ko intambara yo muri RDC yangije cyane igisirikare cy’u Burundi, igatuma gitakaza icyubahiro, imbaraga n’abasirikare babigize umwuga. Bemeza ko gukaza ingamba zo gufungira abasirikare inzira zo guhunga bidashobora gukemura ikibazo mu buryo burambye, ahubwo bishobora kongera ruswa n’ingendo zitemewe.
Ku bwabo, igisubizo kirambye kigomba gushingira ku biganiro bya politiki, ku gusobanura neza impamvu igihugu kiri mu ntambara, ku kunoza imibereho y’abasirikare no kubaha uburenganzira bwabo.



