22.7 C
Africa
Dinsdag, Desember 16, 2025
HomeAmakuruInzobere zivuga ko gufata Umujyi wa Uvira byahungabanya umutekano w’u Burundi n'...

Inzobere zivuga ko gufata Umujyi wa Uvira byahungabanya umutekano w’u Burundi n’ Akarere mu gihe waba ufashwe na M23

Date:

Related stories

“Urugamba Rurakomeje”: Corneille Nangaa Atanze Ubutumwa ku Isabukuru y’Imyaka Ibiri ya AFC/M23

Mu mashusho yashyizwe ahagaragara kuri Twitter (X), Corneille Nangaa,...

AFC/M23 yahaye u Burundi isezerano rikomeye nyuma y’igihe gito bweruye bukavuga ko bushobora kwinjira mu ntambara n’u Rwanda

Mu gihe umwuka w’intambara n’umutekano muke bikomeje gufata indi ntera mu karere k’Ibiyaga Bigari, ihuriro rya AFC/M23 ryatanze isezerano rikomeye ku Burundi, rivuga ko ritazigera ryemera ko imitwe irwanya ubutegetsi bwabwo yifashisha uduce rigenzura mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’ibirindiro byo guhungabanya umutekano w’icyo gihugu.  Iri sezerano ryatanzwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi wa AFC/M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, mu bihe byihariye aho u Burundi bwari bumaze gutangaza ku mugaragaro ko bushobora kwinjira mu ntambara yeruye n’u Rwanda.  AFC/M23 yavuze ko yubaha ihame ryo kubana neza n’ibihugu bituranye, kandi ko idashaka ko intambara zo mu karere zarushaho kwaguka. Yashimangiye ko uduce igenzura tutazigera duhinduka indiri y’imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Burundi cyangwa w’ikindi gihugu icyo ari cyo cyose.  Aya magambo ya AFC/M23 yakurikiye igikorwa cyabaye ku wa Mbere tariki ya 15 Ukuboza, iri ihuriro rya AFC/M23 ryafashije impunzi z’Abarundi zari zarahungiye mu burasirazuba bwa Congo gusubira mu gihugu cyazo ku bushake....

Nduhungirehe ashinja ibihugu by’Iburengerazuba guhuma amaso ku bitero bya FARDC muri Minembwe

  Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yanenze bikomeye...

Ndayishimiye araburira Afurika: Ibihugu byari bihamye biri mu bibazo bikomeye bitewe n’akababaro k’Urubyiruko rw’aba-Gen Z

  Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yatangaje ko ikibazo cy’imyigaragambyo...
spot_imgspot_img

 

Get a Professional Website at Promo Price

Chat on WhatsApp

Inzobere n’abasesenguzi b’umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari baravuga ko icyifuzo cy’uko umutwe AFC/M23 wafata Umujyi wa Uvira mu masaha 72 gishobora guteza ingaruka zikomeye ku Burundi no ku karere muri rusange. Amakuru aturuka mu bayobozi b’uyu mutwe yemeza ko bafite ubushobozi bwo kugera kuri uwo mujyi mu gihe gito, ibintu byakomeje kongera impungenge mu baturage no mu bihugu bihana imbibi.

Hari ubwoba ko gufatwa kwa Uvira byaha imbaraga imitwe irwanya ubutegetsi bwa CNDD–FDD mu Burundi, bigakurura umutekano muke mu gihugu cyari kimaze imyaka gishakisha uburyo bwo gusubiza ibintu ku murongo. Abasesenguzi b’akarere bibutsa ko intambara itajya iza nta ngaruka ziremereye, cyane cyane mu gihe ibihugu biba biri mu nzira y’iterambere.

Uvira na Bujumbura ni imijyi yegeranye ihurirwaho n’ubucuruzi bukomeye mu myaka myinshi ishize. Igice kinini cy’ibicuruzwa byinjira mu Burundi binyura muri uyu mujyi wo muri RDC. Iyo Uvira igiye mu maboko y’umutwe udafitanye umubano mwiza n’u Burundi, ingaruka zihita zigaragara mu buryo bwinshi, zirimo kuzamuka kw’ibiciro by’ibicuruzwa, gucika cyangwa kugabanuka kw’inzira z’ubucuruzi, kugabanywa k’umuvuduko w’ubukungu bwa Bujumbura no gutuma imibereho y’abaturage irushaho kugorana.

Kugeza ubu, imirwano ikomeje gukara hagati ya FARDC n’umutwe M23 mu Burasirazuba bwa RDC. Inzobere zigaragaza ko iyo mirwano ishobora kurenga imbibi za Congo ikagera mu Burundi ndetse no mu bindi bihugu by’Afurika y’Iburasirazuba, bikaba byateza izindi mvururu mu mutekano, mu bukungu no mu mibereho y’abaturage.

Abasesenguzi bahamagarira abayobozi mu karere kwitonda no gutekereza kure mbere yo gufata ibyemezo bya politiki bishobora gutera umutekano muke w’igihe kirekire. Bavuga ko ubwirasi bwa politiki bushobora kongera umubare w’impunzi, gusubiza inyuma ibikorwa by’iterambere no guteza icyuho mu bufatanye bwa diplomasi.

Nubwo ibi byose biri kuba, hari abibutsa ko amahoro, ubumwe n’imishyikirano aribyo soko y’umudendezo w’igihugu. Bemeza ko u Burundi bugomba gukomeza inzira yo kubaka ubumwe bw’abaturage, gushyira imbere ibiganiro no kwirinda ibikurura intambara nshya mu karere.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here