Icyamamare ku mbuga nkoranyambaga, IShowSpeed (Darren Watkins Jr.), yatangaje ko kuba icyamamare bigira ingaruka zikomeye ku buzima bwe bw’amarangamutima, avuga ko bimugora kugirana umubano usanzwe n’abandi bantu.
IShowSpeed yavuze ko akunze kugorwa no kuganira n’abantu kuko akenshi bamufata nk’ufite izindi nyungu zihishe. Yagize ati: “Sinshobora kuganira n’umuntu atabanje gukeka ko hari ikindi nshaka. Buri wese aba atekereza nabi.”
Aya magambo yayavuze nyuma ya video yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga yafatiwe mu rugendo rwe muri Maroc, aho yagaragaye asaba nimero y’umukobwa wari umushimiye imyambaro yari yambaye. Uwo mukobwa yahise amwanga, akeka ko ari kumutereta.
Nyuma y’icyo gikorwa, IShowSpeed yasobanuye ko atari agamije gutereta, ahubwo yari agerageza kureba niba yakwitabwaho nk’umuntu usanzwe, atarebwa buri gihe nk’icyamamare.
Yavuze ko hari abantu bamwegereza bashaka kwamamara cyangwa kumwifashisha, mu gihe abandi bamwirinda batinya ko bagira icyo bamwitirirwa cyangwa bagasobanurwa nabi.
Uyu musore w’imyaka 21 yavuze ko ibi byose byagize ingaruka ku buzima bwe bwo mu mutwe, n’ubwo adakunze kubigarukaho mu biganiro bye bya buri munsi.
N’ubwo byari bimeze gutyo, urugendo rwe muri Maroc rwakiriwe neza n’abafana, aho yagaragaye asetsa, aganira n’abantu batandukanye, agura ibintu ku masoko, ndetse agenera impano umufana utabona, ibintu byatumye benshi bamushima umutima mwiza.
IShowSpeed yifite abakunzi benshi ku isi hose binyuze ku mbuga nkoranyambaga, aho akunze kugaragaza urugendo rwe n’imibereho ye ya buri munsi.



