23.2 C
Africa
Dinsdag, Maart 3, 2026
HomeIyobokamanaIsrael Mbonyi yongeye kwerekana ko ijambo rye rifite imbaraga mu muziki wo...

Israel Mbonyi yongeye kwerekana ko ijambo rye rifite imbaraga mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana

Date:

Related stories

spot_imgspot_img

 

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, ari mu byishimo bidasanzwe nyuma yo guca agahigo ko gucuruza amatike 10.300 mu gitaramo cye gikomeye yise “Icyambu 4”, cyabaye mu ijoro ryo ku wa Kane tariki 25 Ukuboza 2025, gihuzwa no kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli.

Serivisi za Digital za Afrovera

Dufasha business n’imishinga kugaragara online bin yuze muri serivisi za digital zinoze kandi ku giciro gito cyane.

  • ✔ Gukora Website za business & companies
  • ✔ Posters & Graphic Design
  • ✔ Website Hosting & Domain
  • ✔ Gufungura YouTube Channels za business

Andikira kuri WhatsApp:

+254 700 852 479

Iki gitaramo cyabereye ijisho ku bakunzi b’indirimbo zo kuramya Imana, cyitabiriwe ku rwego rwo hejuru n’abantu b’ingeri zitandukanye, aho Mbonyi yongeye kwerekana ko ari umwe mu bahanzi bake bafite igikundiro gikomeye kandi gihamye mu muziki wo kuramya mu Rwanda no mu karere.

Abacyitabiriye bagaragaje ibyishimo n’amarangamutima akomeye, baririmba banasenga bifatanyije n’uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zakunzwe zirimo “Nina Siri,” “Ku Musaraba,” “Hari Impamvu,” “Icyambu” n’izindi nyinshi.

Uyu muhanzi yemeje ko yishimiye cyane umubare w’amatike yacurujwe, avuga ko gucuruza amatike 10.300 ari intambwe ikomeye igaragaza uko abakunzi be bakomeje kumushyigikira mu rugendo rwe rwa muzika.

Yibukije ko no mu mwaka wa 2024, yari yacuruje amatike 10.367, bigaragaza ko igitaramo “Icyambu” gikomeje kuba kimwe mu bitaramo bikunzwe cyane mu Rwanda, by’umwihariko mu minsi mikuru.

Iki gitaramo cya “Icyambu 4” cyongeye kwemeza ko Israel Mbonyi ari umwe mu bahanzi bafite ijambo rikomeye mu muziki wo kuramya Imana, ndetse ko ibikorwa bye bikomeje kugira uruhare runini mu guhuza abantu, kubahumuriza no kubafasha mu rugendo rw’iyobokamana.

Israel Mbonyi aherutse gusangiza itangazamakuru uko izina rye ryamubanjirije kumubera ikibazo, ariko nyuma rikaza guhinduka ishingiro ry’umuhamagaro we n’umurimo akora.

Ati: “Imana yampamagaye mu izina ryanjye, irambwira iti ‘witwa Mbonyicyambu, nzakugira icyambu cy’abantu bose.’ Ariko iryo zina sinarikundaga, n’aho nari nkiri ku ishuri nabanje kwiyita Mbonyimfura Eric.”

Yasobanuye ko gusobanukirwa n’icyo iryo zina risobanura ari byo byaje kuvamo igitekerezo cy’igitaramo “Icyambu”, aho abantu b’ingeri zitandukanye bahurira bakaruhukira mu mwuka, bagasengera hamwe kandi bagahindurirwa ubuzima.

Mbonyi yavuze ko yakiriye ubuhamya bwinshi bw’abantu bagize impinduka mu buzima bwabo binyuze muri ibi bitaramo. Ati: “Ikinkora ku mutima ni abantu bampa ubuhamya, bakambwira ko bakiriye Yesu, abandi bakavuga ko bakize binyuze mu masengesho n’indirimbo.”

Yongeyeho ko igitaramo cya Noheli cyabaye umwanya wihariye kuri benshi, kuko babanza kwizihiza uyu munsi mu miryango yabo, hanyuma bagahurira hamwe mu masaha y’umugoroba bagasenga.

Abajijwe imbogamizi zo gutegura igitaramo nk’iki, yavuze ko bisaba imbaraga nyinshi ariko bikoroha bitewe n’abantu bakorana. Ati: “Nta muntu wabishobora wenyine. Bisaba ubufatanye bw’abantu benshi.”

Yashimiye cyane inshuti ze Mushyoma Joseph ‘Boubou’ na David Bayingana, bagize uruhare rukomeye mu kumutera imbaraga zo gutinyuka gukora igitaramo kuri Noheli.

Mu myaka 11 amaze mu muziki, Israel Mbonyi yabaye umwe mu bahanzi bagize uruhare rukomeye mu guhindura isura y’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda no mu karere, binyuze mu ndirimbo, album n’ibitaramo byateguwe mu buryo bugezweho kandi bufite ubutumwa bwimbitse.

AFROVERA.COM

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here