36.8 C
Africa
Donderdag, Januarie 15, 2026
HomeUbureziIsuzumamikorere rya REB rihinduye imiyoborere y’amashuri: Abayobozi 890 b’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye...

Isuzumamikorere rya REB rihinduye imiyoborere y’amashuri: Abayobozi 890 b’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye bavanwe mu nshingano bagirwa abarimu.

Date:

Related stories

Nyuma y’imyaka 7, umutima wanjye uracyazi aho ukwiriye kuba – Adekunle Gold ataka Simi

  Abahanzi b’Abanyanigeria Simi na Adekunle Gold bamaze imyaka irindwi...

Desola Afod yikomye abamushinja gusuzugura umugabo we, avuga ko atazisobanura ku magambo y’abantu

  Desola Afod, umugore w’umukinnyi wa filime muri Nollywood Kunle...

Impamvu umugore ufite indangagaciro zo hejuru abaho mu mahoro n’icyizere

  Abahanga mu mitekerereze n’imibanire y’abantu bemeza ko buri wese...

Eddy Kenzo yafashe icyemezo cyo gusubira ku ishuri, ahamya ko kwiga bitagira iherezo

  Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Eddy Kenzo, yatangaje ko yafashe icyemezo gikomeye...
spot_imgspot_img

Isuzumamikorere ryimbitse ryakorewe abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye mu Rwanda ryagaragaje icyuho gikomeye mu miyoborere y’amashuri amwe n’amwe, bituma abayobozi 890 muri 5277 basuzumwe bakurwa mu nshingano zo kuyobora, bagashyirwa mu rwego rw’abarimu.

Iki cyemezo cyafashwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi no gusubiza icyizere mu miyoborere y’amashuri.

Iri suzumamikorere ryakozwe guhera mu Ugushyingo 2024, rishingiye ku mabwiriza akubiye muri Sitati nshya igenga abarimu yasohotse mu 2024, iteganya ko abayobozi b’amashuri bagomba gusuzumwa buri myaka itatu.

Ryarebaga abayobozi b’amashuri, ababungirije bashinzwe amasomo n’abashinzwe imyitwarire, barimo abari bamaze imyaka itatu n’abari bayoboye mbere y’uko ayo mabwiriza ashyirwaho.

Isuzumamikorere ryakorewe ku nzego ebyiri: ku rwego rw’akarere no ku rwego rw’igihugu. Ku rwego rw’akarere, harebwaga imyitwarire rusange y’umuyobozi, uko yuzuza inshingano ze ku kazi, uko yitabira inshingano ashinzwe, n’uko yubahiriza amahame y’imiyoborere myiza ishingiye ku nkingi eshanu.

Izo nkingi zirimo icyerekezo umuyobozi afitiye ikigo, uburyo afasha abarimu mu myigishirize, uko yita ku banyeshuri, imicungire y’umutungo w’ikigo, ndetse n’imikoranire n’ababyeyi n’abafatanyabikorwa b’ishuri.

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa REB, Dr. Flora Mutezigaju, yatangaje ko buri muyobozi yagenerwaga amanota ku ijana (100%) hashingiwe kuri izo ngingo zose. Akarere kagenaga amanota kakayohereza kuri REB, na yo ikongeraho isuzuma ryayo ringana na 50%.

REB yatanze ibizamini bine byiyongera ku byo akarere kari kamaze gukora. Muri byo harimo ikizamini cyanditse ku miyoborere myiza, hagamijwe gusuzuma niba abayobozi basobanukiwe neza inkingi z’imiyoborere y’ikigo. Bakoreshejwe n’ibibazo bishingiye ku ngero z’ibibazo bishobora kubaho mu ishuri, umuyobozi akagaragaza uko yabikemura.

Banasuzumwe ubumenyi bw’Icyongereza, kimwe mu bishingirwaho mu miyoborere y’amashuri yisumbuye, hanarebwa imitsindire y’abanyeshuri mu kigo cyabo mu myaka itatu ishize.

Dr. Mutezigaju yagize ati: “Usanga hari amashuri aho imitsindire y’abana igenda imanuka aho kuzamuka. Iyo ubisesenguye neza, usanga inkingi z’imiyoborere myiza umuyobozi atazitaho. Abarimu ntibafashwa, abanyeshuri ntibahabwa ubufasha bukwiye.”

Nyuma yo guhuza amanota yo ku rwego rw’akarere na REB (50% kuri 50%), byemejwe ko umuyobozi ugumye mu nshingano ari uwagize nibura amanota 70%. Abatagejeje kuri ayo manota bafashwe nk’abadafite ubushobozi buhagije bwo gukomeza kuyobora ishuri.

Dr. Mutezigaju yasobanuye ati: “Umuyobozi wagize 69.9% agaragaza ko adafite ubushobozi buhagije bwo kuyobora ishuri, bityo tumuha inshingano z’ubwarimu. Ubusanzwe ni umwarimu wize kwigisha, bityo aragaruka mu mwuga we w’ibanze.”

Mu bayobozi 890 batsinzwe, harimo abayobozi 349 b’amashuri abanza bangana na 39.2%, mu gihe 541 basigaye ari abayobozi bo mu mashuri yisumbuye. Abayobozi bakoze isuzumamikorere bose barimo abungirije bashinzwe imyitwarire 773, abungirije bashinzwe amasomo 1425, abayobozi b’amashuri abanza 1415, n’abayobozi b’amashuri yisumbuye 1664.

Isesengura ryakozwe rigaragaza ko abayobozi 297 bo mu mashuri abanza ari bo bazahita bashyirwa mu myanya yo kwigisha ihari, mu gihe mu mashuri yisumbuye abazakora ako kazi ari 324. Abasigaye 164 batujuje ibisabwa byatuma bahise bahabwa imyanya yo kwigishamo.

REB yagaragaje ko impamvu nyamukuru yatsindishije benshi ari amanota make ku ngingo y’imyitwarire. Byagaragaye ko hari abayobozi bagiraga imyitwarire mibi imbere y’abanyeshuri n’abarimu, ndetse n’abagaragazaga imicungire mibi y’umutungo w’ikigo.

Dr. Mutezigaju yavuze ati: “Abenshi twasanze baribye ibyo kurya by’abana, abandi ntibahoraga ku kazi, ibintu byose bigahurira ku myitwarire mibi n’imicungire idahwitse y’amafaranga y’ishuri.”

Byongeye kandi, benshi muri abo bayobozi batsinzwe bagaragaje intege nke mu rurimi rw’Icyongereza, ndetse n’ishuri bayoboraga rikagaragaza umusaruro mubi mu mitsindire y’abanyeshuri mu myaka itatu ishize.

Iki cyemezo cyo gukura abayobozi mu nshingano kizatangira gushyirwa mu bikorwa mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri wa 2025/2026. Abatahise babona imyanya yo kwigisha bazashyirwa ku rutonde rw’abategereje akazi mu gihe cy’amezi atandatu, bahembwe bibiri bya gatatu by’umushahara wabo.

Nyuma y’ayo mezi atandatu, hatabonetse umwanya, umushahara urahagarikwa mu gihe bakomeza kuba ku rutonde mu mezi 12. Abakomeje kutabona akazi nyuma y’icyo gihe bazahabwa imperekeza ziteganywa n’amategeko basezererwe burundu.

REB ivuga ko mu bayobozi 890 bakuwe mu nshingano, 500 bari baratsinze ibizamini ku buryo bazahita bashyirwa mu myanya yo kwigisha, mu gihe 300 bazasimbuzwa abayobozi b’agateganyo, imyanya igashyirwa ku isoko ry’akazi.

Dr. Mutezigaju yemeje ko gahunda ihari igamije ko amashuri yose azaba afite abayobozi n’abarimu bitarenze Werurwe 2026, ashimangira ko abayobozi bose bava mu barimu bityo ireme ry’uburezi rikaba riri ku isonga.

Iki cyemezo gifatwa nk’intambwe ikomeye mu kuvugurura imiyoborere y’uburezi mu Rwanda, kikaba n’isomo rikomeye ku bayobozi b’amashuri bose ko imyitwarire myiza, ubunyamwuga n’imicungire iboneye ari zo nkingi z’iterambere ry’uburezi bufite ireme.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here