38.4 C
Africa
Dinsdag, Februarie 3, 2026
HomeAmakuruIturi: Wazalendo baburijemo igitero cya ADF i Kazaroho, babiri baricwa batatu barafatwa

Ituri: Wazalendo baburijemo igitero cya ADF i Kazaroho, babiri baricwa batatu barafatwa

Date:

Related stories

Perezida Kagame asaba abashakanye kwihangana, agaragaza ingaruka z’isenyuka ry’imiryango ku gihugu

  Perezida Paul Kagame, yagaragaje ko atumva uburyo abantu babiri...

Uganda: Allan Kasujja yagizwe umwe mu bayobozi bakuru ba Leta

  Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yagize umunyamakuru w’inararibonye...

Koreya y’Epfo: Uwahoze ari Madamu wa Perezida Kim Keon Hee yakatiwe igifungo azira ruswa

  Urukiko rwo muri Koreya y’Epfo rwakatiye Kim Keon Hee,...
spot_imgspot_img

 

Mu gace ka Kazaroho, kari muri teritwari ya Irumu mu Ntara ya Ituri, habaye igitero cy’iterabwoba mu rukerera rwo ku wa Gatanu tariki ya 23 Mutarama 2026, cyagabwe n’umutwe w’iterabwoba wa ADF (Allied Democratic Forces). Icyakora, icyo gitero cyaburijwemo n’abarwanyi ba Wazalendo, bituma kidateza ingaruka zikomeye ku baturage.

Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko abarwanyi ba ADF bagerageje kwinjira muri Kazaroho, ariko bahura n’ihangana rikomeye ry’abarwanyi ba Wazalendo, bahise batabara mu gihe gito.

Andi makuru yizewe akomeza avuga ko icyo gitero cyahagaritswe burundu nyuma y’uko Wazalendo bo mu mutwe wa Mouvement des Résistants Patriotes Congolais (MRPC), uyobowe n’uwiyita Jenerali Gépard, batabaye ku gihe. Habayeho kurasana gukomeye, bituma aba Wazalendo bigaranzura abarwanyi ba ADF.

Bivugwa ko muri iyo mirwano, abarwanyi babiri ba ADF bishwe, mu gihe abandi batatu bafashwe ari bazima. Mu rwego rwo gukorana n’inzego z’umutekano za Leta, MRPC yahise ishyikiriza abo bafashwe ku cyicaro gikuru cy’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) giherereye i Ndimo, kugira ngo hakurikizwe amategeko.

Abayobozi n’abaturage bo muri aka gace bashimiye ubutwari n’ubwitange byagaragajwe n’aba basore ba Wazalendo mu kurinda umutekano n’ubusugire bw’igihugu. Gusa bagaragaje ko hakiri impungenge z’umutekano, bitewe n’uko hari amakuru avuga ko hari abandi barwanyi ba ADF bakekwaho kuba bihishe mu mashyamba akora ku gace ka Kazaroho.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here