Mu gihe habura iminsi itatu gusa ngo hibukwe urupfu rwa General Rukunda Michel uzwi ku izina rya Makanika, ni ngombwa kongera kureba ubuzima bwe mu buryo bwimbitse, butari ubwa gisirikare gusa, ahubwo nk’inkomoko y’umurage w’amateka wamubanjirije n’icyo yasize mu karere ka Kivu y’Epfo. Inkuru ye ntigarukira ku rugamba rw’amasasu; itangirira kure mu mizi y’umuryango we no mu mateka y’ubwirinzi bw’Abanyamulenge.
Makanika akomoka mu muryango w’Abanyamulenge bo mu Rurambo, mu misozi ya Hauts Plateaux. Se, RUTUBUKA Ndahigirwa, yari umwe mu barinzi b’inka n’abaturage mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20. Ubuzima bwa RUTUBUKA bwari urugamba ruhoraho rwo kurinda umuryango n’amatungo, mu bihe by’intambara n’imvururu byarangaga ako karere. Umubiri we wari wuzuye inkovu z’amacumu n’ibikomere by’intambara, ibimenyetso by’imirwano yanyuzemo arwanira abandi.
Havugwa ko umuvugabutumwa n’umuhanuzi GITIMBWA yamubwiye amagambo yahindutse nk’ihame ry’ayo mateka ati: “Kubera ubutwari bwawe, uzabyara intwari y’igitangaza.” ubwo buhanuzi bwaje gusohora, kuko Michel Rukunda yavukiye muri uwo murage w’ubutwari n’ubwitange. Yavukiye i Gitoga, territoire ya Uvira, ku wa 01 Mutarama 1976, akurira mu muryango ufite amateka yo kwirwanaho no kurinda abandi.
Mu mpera za 1994, yinjiye mu gisirikare cya RPA. Mu myitozo ya gisirikare yagaragaje ubuhanga bwihariye mu gukoresha Machine Gun, bituma aba umwe mu barashi bizewe. Muri Kanama 1996, yari mu itsinda ryambutse muri Congo gutabara Abanyamulenge bo mu Rurambo. Mu 1997 yagizwe Section Commander, akorera mu bice bya Hauts Plateaux za Uvira, Baraka na Mibunda. Muri uwo mwaka kandi yagize uruhare mu gitekerezo cyiswe Gumino, cyaje gushyirwa ku mugaragaro mu 2007 nk’inzira yo kwirwanaho no kurinda abaturage.
Mu 1998, ku rugamba rwa Ndondo (za Gihamba), yagize uruhare mu guhagarika ibitero bya Mai-Mai byibasiraga abaturage. Mu myaka yakurikiyeho yazamutse mu mapeti atandukanye: yabaye Commander wa Compagnie mu 2002, aza kuba Commander wa Bataillon muri uwo mwaka, aho yamenyekanye kubera ubuhanga mu migambi ya ambush, ahabwa izina ry’“Umwami wa ambush.” Mu 2005 yabaye Commander wa Brigade, ayobora ishami rya gisirikare muri FRF hagati ya 2005 na 2011. Yabaye kandi Commandant adjoint wa Sokola II – Bukavu, Commandant wa Secteur muri Nyabibwe, Commandant wa Régiment muri Ituri, ndetse na Commandant adjoint wa Centre de Formation Militaire i Walikale.
Icyakomeje kumutandukanya n’abandi ni icyemezo yafashe mu 2020. Nyuma yo kubona ko hari umugambi wo kurimbura Abanyamulenge watangiye gushyirwa mu bikorwa, yafashe icyemezo cyo gusiga imyanya yose ya gisirikare yari afite, ahitamo gusubira mu misozi ya Mulenge. Ku wa 08 Mutarama 2020, yagezeyo, ahitamo “gupfana n’ababyeyi” aho gukomeza kurebera. Icyo cyemezo cyahinduye amateka ye, kimushyira mu rwego rw’umuyobozi wiyemeje kubana n’abaturage mu bihe by’akaga.
Ku wa 19 Gashyantare 2025, yitabye Imana arashwe na drone. Urupfu rwe rwasize icyuho gikomeye mu muryango we, mu Banyamulenge no mu karere ka Minembwe. Ariko kandi rwasize umurage w’izina rikomeje kuvugwa nk’ikimenyetso cy’ubutwari n’igitambo.
Kwibuka General Makanika si ugusubiza amaso inyuma gusa. Ni ukwibuka inkomoko y’umurage watangiriye kuri se RUTUBUKA, ugakomereza kuri we. Ni ukwibaza icyo amateka ye asaba abazima: gusigasira ubwirinzi, kubungabunga amateka, no gusobanukirwa igiciro cy’igitambo. Mu Mulenge no mu misozi ya Minembwe, izina rye rikomeje kuba igice cy’amateka y’akarere, mémoire historique irenze umuntu umwe.




