27.7 C
Africa
Donderdag, Januarie 15, 2026
HomePolitike“Iyi ntambara turi hafi kuyitsinda” – Gen. Makenga asaba abayoboke ba AFC/M23...

“Iyi ntambara turi hafi kuyitsinda” – Gen. Makenga asaba abayoboke ba AFC/M23 kudacika intege no gukomeza kwitanga.

Date:

Related stories

Nyuma y’imyaka 7, umutima wanjye uracyazi aho ukwiriye kuba – Adekunle Gold ataka Simi

  Abahanzi b’Abanyanigeria Simi na Adekunle Gold bamaze imyaka irindwi...

Desola Afod yikomye abamushinja gusuzugura umugabo we, avuga ko atazisobanura ku magambo y’abantu

  Desola Afod, umugore w’umukinnyi wa filime muri Nollywood Kunle...

Impamvu umugore ufite indangagaciro zo hejuru abaho mu mahoro n’icyizere

  Abahanga mu mitekerereze n’imibanire y’abantu bemeza ko buri wese...

Eddy Kenzo yafashe icyemezo cyo gusubira ku ishuri, ahamya ko kwiga bitagira iherezo

  Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Eddy Kenzo, yatangaje ko yafashe icyemezo gikomeye...
spot_imgspot_img

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’ihuriro AFC/M23, Gen. Sultani Makenga, yatangaje ko intambara barimo kurwana n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igeze mu cyiciro gikomeye, ashimangira ko iri hafi kugera ku ntsinzi, asaba abayoboke b’iri huriro gukomeza kwitanga no kubana n’umwuka w’intambara.

Ibi yabivugiye mu nama yabaye ku wa Mbere tariki ya 29 Ukuboza, yabereye mu ngoro ndangamurage ya Himbi, mu mujyi wa Goma, aho ubuyobozi bukuru bwa AFC/M23 bwahuriye n’abayoboke baturutse mu bice bitandukanye byo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Iyo nama yari yitabiriwe n’abayoboke b’iri huriro baturutse mu mujyi wa Goma ndetse no muri teritwari za Rutshuru, Masisi, Nyiragongo, Walikale na Lubero, ikaba yari igamije gusuzuma uko umwaka wa 2025 wagenze, ishyirwaho n’ingamba zo gukomeza urugamba.

Mu ijambo rye, Gen. Makenga yibukije abari bitabiriye ko urugamba AFC/M23 irimo rutagomba gufatwa nk’aho ruri hafi kurangira, ahubwo ko ari bwo ruri mu ntangiriro zarwo, asaba buri wese kwitwara nk’uri ku rugamba mu buzima bwe bwa buri munsi.

Ati: “Intambara irakomeje. Ntimugafate nk’aho mwarangije intambara. Intambara ni bwo igitangira. Buri wese agomba kwifata nk’uri mu ntambara; waba uri mu biro cyangwa ahandi, ibyo biro ubifate nk’indake urimo.”

Yakomeje ashimangira ko urugendo AFC/M23 irimo ari urwo kubohora RDC n’abaturage bayo, kandi ko kwitanga, gukorera hamwe no kugira imyitwarire myiza bigomba kuba ku isonga, mu rwego rwo kwitandukanya n’ibikorwa bibi byaranze ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi.

Gen. Makenga yanenze imyitwarire afata nk’irondabwoko, ruswa n’akarengane bivugwa mu nzego z’ubuyobozi bwa Kinshasa, avuga ko AFC/M23 yahagurukiye kubirwanya, isaba abayoboke bayo kuba intangarugero mu myifatire n’imikorere.

Yijeje ko urugamba barimo rutazahagarara, anemeza ko intsinzi iri hafi kugerwaho. Ati: “Mube mu bihe by’intambara. Iyi ntambara turi hafi kuyitsinda.”

Ku rundi ruhande, Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa Yelubo, yasabye abayoboke b’iri huriro gukomeza kubana n’umwuka wo kwitanga no guharanira impinduka, birinda ibikorwa byose byahungabanya icyizere abaturage babagirira.

Nangaa yavuze ko hari ibimenyetso bigaragaza ko umwaka wa 2026 ushobora kuzaba uw’intsinzi n’umutekano, anawufata nk’intangiriro y’igihe gishya cyo kongera kubaka igihugu cya Congo ku nkingi z’ubutabera, umutekano n’imiyoborere myiza.

Iyi nama ibaye mu gihe imirwano ikomeje mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyaruguru, aho AFC/M23 ihanganye n’ingabo za Leta ya RDC zifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro irimo Wazalendo, mu gihe abaturage bakomeje gusaba amahoro arambye n’umutekano.

Ijambo rya Gen. Makenga na Corneille Nangaa ryongeye kugaragaza icyizere n’imbaraga ubuyobozi bwa AFC/M23 buvuga ko bufite mu rugamba burimo, mu gihe amaso menshi akomeje kwerekezwa ku cyerekezo cy’iyi ntambara n’ingaruka zayo ku hazaza ha Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here