39.8 C
Africa
Dinsdag, Februarie 3, 2026
HomeAmakuruKabare: Abanyeshuri batatu bakomerekejwe n' amasasu mu gihe cy'imirwano

Kabare: Abanyeshuri batatu bakomerekejwe n’ amasasu mu gihe cy’imirwano

Date:

Related stories

Perezida Kagame asaba abashakanye kwihangana, agaragaza ingaruka z’isenyuka ry’imiryango ku gihugu

  Perezida Paul Kagame, yagaragaje ko atumva uburyo abantu babiri...

Uganda: Allan Kasujja yagizwe umwe mu bayobozi bakuru ba Leta

  Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yagize umunyamakuru w’inararibonye...

Koreya y’Epfo: Uwahoze ari Madamu wa Perezida Kim Keon Hee yakatiwe igifungo azira ruswa

  Urukiko rwo muri Koreya y’Epfo rwakatiye Kim Keon Hee,...
spot_imgspot_img

 

Abanyeshuri batatu bo ku ishuri riherereye mu Mudugudu wa Mudaka, muri Teritwari ya Kabare mu Ntara ya Kivu y’ Amajyepfo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo bakomeretse bikomeye mu mirwano yabaye kuri uyu wa Kane tariki 4 Ukuboza 2025, barashwe n’amasasu mu mirwano yahuje AFC/M23 n’abarwanyi ba Wazalendo mu bilometero bicye uvuye aho iryo shuri riherereye.

 

Radio Okapi dukesha aya makuru ivuga ko amashusho yashyizwe hanze na sosiyete sivile agaragaza abana bahindanyijwe n’amaraso, bamwe barashwe mu gice cy’akaguru no mu rubavu, abandi bahungira munsi y’intebe bafatanyije n’abarimu babo mu rwego rwo kwihisha amasasu yakomezaga kuvuga hanze y’ iryo shuri.

Amakuru avuga ko abanyeshuri bakomeretse bahise bajyanwa ku kigo nderabuzima cya hafi kugira ngo bahabwe ubuvuzi bwihutirwa.

Sosiyete sivile ivuga ko ubwo amasasu yatangiraga kumvikana, mu banyeshuri hagaragaye ubwoba bukabije, bamwe bifungirana mu byumba by’amashuri abandi biruka bashaka aho bahungira.

 

Abaturage begereye ishuri bagaragaje impungenge bavuga ko abana bakomeje kugwa mu bibazo by’intambara irimo kubera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iyi mirwano yabereye muri aka gace yongeye kwerekana ukuntu amakimbirane akomeje kwibasira abaturage b’inzirakarengane, cyane cyane abanyeshuri, aho amashuri akomeje kugaragaramo umutekano muke bigatuma bihungabanya uburenganzira bw’umwana.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here