25.1 C
Africa
Dinsdag, Desember 16, 2025
HomeAmakuruKajugujugu ya FARDC Yaguye mu Kiyaga cya Tanganyika Nyuma yo Kurasirwa i...

Kajugujugu ya FARDC Yaguye mu Kiyaga cya Tanganyika Nyuma yo Kurasirwa i Mulenge

Date:

Related stories

spot_imgspot_img

 

Get a Professional Website at Promo Price

Start My Website

Kajugujugu y’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) yaguye mu Kiyaga cya Tanganyika nyuma yo kurasirwa mu misozi y’i Mulenge, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, nk’uko amakuru yizewe abivuga. Hari n’ibimenyetso bivuga ko ishobora kuba yarasiwe hafi y’umujyi wa Sange, kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 06 Ukuboza 2025.

Inzego z’umutekano zivuga ko iyi kajugujugu yari iri mu rugendo rwo kugaba ibitero mu gace ka Rugezi, mu majyepfo ya Minembwe, ubwo yahuraga n’igitero cy’umutwe wa Twirwaneho ugenzura ako gace. Iraswa ryayo ryatumye itakaza ubushobozi bwo kuguruka, maze igwa mu Kiyaga cya Tanganyika mu gace ka Fizi.

Kugeza ubu, ntiharamenyekana umubare w’abari bari muri iyo kajugujugu cyangwa niba hari abashoboye kurokoka, kuko ibikorwa byo gushakisha biracyakomeje.

Umwe mu basirikare ba Twirwaneho, utashatse ko amazina ye atangazwa, yavuze ko indege yarashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, nyuma yo kwinjira mu bice byegereye Rugezi. Yavuze ko iyo kajugujugu “yari isanzwe ikoreshwa mu bikorwa byo kurasa ku baturage bo mu Minembwe, Rugezi na Mikenke.”

Aka gace ka Rugezi kazwiho kuba imirwano ikomeye hagati y’ingabo za FARDC, iz’u Burundi, abarwanyi ba FDLR n’imitwe ya Wazalendo ku ruhande rumwe, n’umutwe wa Twirwaneho ubarizwa mu baturage b’Abanyamulenge ku rundi ruhande. Twirwaneho yafashe Rugezi mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka wa 2025 nyuma y’imirwano ikaze yasize uwo mutwe wigaruriye ibirindiro bikomeye bya FARDC byari bihari.

Undi mutangabuhamya wo mu gace ka Fizi yemeje ko kajugujugu yahise igwa mu kiyaga nyuma yo kuraswa, ashimangira ko abaturage babonye umuriro n’umwotsi mwinshi mbere y’uko igera ku mazi.

Ibi bibaye mu gihe intambara hagati ya AFC/M23 n’ingabo za Leta, FARDC, imitwe iyifasha ndetse n’ingabo z’u Burundi, ikomeje gufata intera mu bice byo mu kibaya cya Rusizi muri Uvira. Umutekano w’ikirere n’umutekano rusange mu burasirazuba bwa RDC biracyari ikibazo gikomeye, aho imirwano idateze gucogora ikomeje gushegesha abaturage no kubangamira imibereho yabo.

Iyo kajugujugu yarashwe yongeye kuba ikimenyetso cy’ubukana bw’intambara ikomeje kwiyongera, n’impungenge z’uko umutekano ukomeje kuzamba muri Kivu y’Amajyepfo.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here