Umunyamakuru w’imyidagaduro akaba n’umunyamakuru wa YouTube, Kasuku, yatangaje ko agifite icyizere cy’uko umunsi umwe azabona amahirwe yo guhura imbonankubone na Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, akamugezaho icyifuzo cye cyo gufashwa mu mafaranga, nubwo atayabonye mu biganiro byabereye muri State House.
Ku wa 4 Mutarama, Kasuku yari mu rubyiruko n’abanyamakuru bakoresha imbuga nkoranyambaga bahuye na Perezida Museveni muri State House Nakasero. Muri ibyo biganiro, Kasuku yasabye Perezida inkunga y’amafaranga ku mugaragaro, ashimangira ko atari urwenya, ahubwo cyari ikifuzo yateguye kandi amaranye igihe.
Gusa Perezida Museveni yanze kuyatanga icyo gihe, asobanura ko kuyatanga mu bihe byo kwiyamamaza byafatwa nko kugura abantu cyangwa ruswa. Icyakora, Kasuku yahawe shilingi ya Uganda miliyoni imwe nk’inyunganizi y’urugendo, amafaranga avuga ko atari yo yari yizeye kubona.
Nubwo atabonye ayo yari yiteze, Kasuku avuga ko atacitse intege, ko yizeye ko umunsi umwe azicarana na Perezida Museveni imbonankubone, akamugezaho ikibazo cye. Ati: “Nzategereza igihe tuzicarana, nzamubwira ko mfite ibibazo by’amafaranga nkeneye gukemura. Nababwiye ko nzamusaba amafaranga mukibwira ko ndi gutebya, ariko narabikoze.”
Yakomeje avuga ko yizeye ko hazagera umunsi Perezida Museveni bazahura akamubaza ikibazo afite, igisubizo cye kikaba ari ugusaba gufashwa mu mafaranga. Avuga ko uwo munsi uzagera, kandi uzamugirira akamaro.
Uretse ku bijyanye n’amafaranga, Kasuku yagaragaje ko guhura na Perezida Museveni byamugiriye akamaro kanini mu kumenyekana no kongera icyizere mu ruhame. Avuga ko byamwongereye n’icyubahiro, kandi ko yiteze ko abakurikira ibikorwa bye, by’umwihariko kuri YouTube, baziyongera mu minsi iri imbere.



