29.5 C
Africa
Donderdag, Maart 5, 2026
HomeAmakuruKazinga iguye mu maboko ya AFC/M23, Général Makenga agaragara bwa mbere nyuma...

Kazinga iguye mu maboko ya AFC/M23, Général Makenga agaragara bwa mbere nyuma y’urupfu rwa Col Willy Ngoma atangaza ingamba zikomeye kuri Kinshasa

Date:

Related stories

spot_imgspot_img

Agace ka Kazinga, gaherereye muri grupema ya Nyamaboko I mu karere ka Masisi, intara ya Kivu y’Amajyaruguru mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kongeye kugwa mu maboko y’ihuriro rya AFC/M23 kuri uyu wa Kabiri nyuma ya saa sita, nyuma y’imirwano ikomeye yabahanganishije n’ingabo za Leta ya Kinshasa zifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro irimo abiyita “Wazalendo” na FDLR, nk’uko byemezwa n’amakuru aturuka mu baturage bahatuye.

Abaturage baganiriye n’itangazamakuru bavuze ko urusaku rw’amasasu rwatangiye kumvikana mu gitondo kare, aho impande zombi zatangiye kurasana mu buryo bukomeye. Iyo mirwano yateje impagarara zikomeye, bituma benshi bahungira mu duce duturanye bashaka umutekano.

Aya makuru aje ahurirana n’andi yatangajwe i Rumangabo ku wa 2 Werurwe 2026, aho abasirikare 1.518 b’ingabo zidasanzwe za ARC (Armée Révolutionnaire Congolaise) barangije ku mugaragaro imyitozo yabo. Umuhango wo gusoza iyo myitozo wayobowe n’Umugaba Mukuru wa ARC akaba n’Umuhuzabikorwa wa gisirikare wa AFC/M23, Général Major Sultani Makenga.

Ni bwo bwa mbere Général Makenga yagaragaye mu ruhame nyuma y’igitero cyahitanye Col Willy Ngoma, igikorwa cyari cyateje impaka n’amarangamutima menshi mu bayoboke ba AFC/M23. Mu ijambo rye, Makenga yatangaje ko aba bakomando bashya biteguye “guhindura isura y’urugamba” no “gukemura burundu ikibazo cy’umutekano muke uterwa n’ingabo za Kinshasa n’abo bafatanyije.” Yongeyeho ko hari ingamba zikomeye za gisirikare zigamije gusenya burundu imiyoboro y’imitwe yitwaje intwaro ikorana na Leta ya Kinshasa.

Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa ARC, aba basirikare 1.518 barangije imyitozo idasanzwe ibategura kurinda abasivili no gukorera mu duce twugarijwe n’intambara. Bivugwa ko bamaze guhabwa ibikoresho n’amahugurwa ahagije yo kwinjira mu bikorwa bya gisirikare mu gihe gito kiri imbere.

Ibi bibaye mu gihe umutekano mu burasirazuba bwa RDC ukomeje kuzamba, aho imirwano igihanganishije impande zitandukanye mu turere twa Masisi, Rutshuru na Nyiragongo. Abaturage bakomeje gusaba ko habaho igisubizo kirambye cya politiki, mu gihe ibikorwa bya gisirikare bikomeje gufata indi ntera.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here