Abantu barindwi bapfiriye mu mpanuka ikomeye yabereye i Kikopey ku muhanda wa Nairobi–Nakuru muri Kenya, mu gihe abandi benshi bakomerekeye muri iyo mpanuka yatewe n’ikamyo bivugwa ko yataye umurongo.
Iyi mpanuka yabaye ku wa Mbere tariki ya 19 Mutarama 2026, nyuma ya saa sita, aho ikamyo nini yavaga yerekeza i Nakuru yarenze umurongo wayo, igonga imodoka ebyiri zitwara abagenzi (minibus) zari zerekeje i Gilgil, nyuma igonga indi ya gatatu iyikurura iyijyana mu mwobo uri iruhande rw’umuhanda.
Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga yerekanye uko abaturage bageragezaga gutabara abakomeretse bari bagifashwe mu modoka itwara abagenzi (minibus) zari zangiritse bikabije. Ababonaga ibyabaye bagaragazaga ubwoba n’agahinda, mu gihe bamwe bakoreshaga inyundo n’ibikoresho by’agateganyo bagerageza kugera ku bagenzi bari bafashwe n’icyuma cy’imodoka.
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gilgil, Wilstone Mwakio, yatangaje ko abantu batanu bahise bitaba Imana aho impanuka yabereye kubera ubukana bwayo.
Yagize ati:“Iyo kamyo yajyaga i Nakuru yarenze umurongo wayo, igonga imodoka ebyiri zitwara abagenzi zajyaga i Gilgil, nyuma igonga indi ya gatatu iyikurura iyijyana mu mwobo.”
Mwakio yakomeje avuga ko abandi bantu babiri bakomeretse bikomeye baguye mu bitaro bya St Mary’s Hospital i Gilgil, bituma umubare w’abapfiriye muri iyo mpanuka ugera kuri barindwi.
Abagera kuri 11 bakomerekeye muri iyo mpanuka, bamwe muri bo bakaba bari mu maboko y’abaganga. Bakiriwe mu bitaro bitandukanye byo muri Gilgil no muri Nakuru, bajyanyweyo n’imodoka zitabara abarwayi ndetse n’iz’abaturage bagize umutima wo kubafasha.
Iyo mpanuka yanateje ubucucike bukomeye bw’ibinyabiziga kuri uwo muhanda uhuze, aho abashoferi bamaze amasaha menshi badashobora gukomeza urugendo, mu gihe ibikorwa byo gutabara no gukura imodoka byari bikomeje.
Abatangabuhamya bavuga ko ibyabaye byari biteye ubwoba bukabije. Umwe mu barokotse yavuze ko imodoka itwara abagenzi barimo yagendaga neza mbere y’uko impanuka iba.
Yagize ati:“Twumvise igiturika gikomeye, hanyuma ibintu byose birijima. Abantu batangiye gutaka no gusaba ubufasha.”
Igice cya Kikopey–Kariandusi kizwi nk’ahantu hakunze kubera impanuka zikomeye ku muhanda wa Nairobi–Nakuru. Abaturage n’abakoresha uwo muhanda bakomeje kugaragaza impungenge zishingiye ku muvuduko ukabije, gutwara nabi kw’amakamyo manini no kuba uwo muhanda ari muto.
Polisi yatangaje ko iperereza ryatangiye rigamije kumenya icyateye iyi mpanuka nyir’izina, inasaba abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko y’umutekano wo mu muhanda, hagamijwe gukumira impanuka zikomeje guhitana ubuzima bw’abantu.



