Urwego rushinzwe abakozi b’uburezi muri Kenya (Teachers Service Commission – TSC) rwatangaje ko rugiye gukora isuzuma ryihutirwa ku mutekano w’abarimu bakorera mu Majyaruguru y’iki gihugu, nyuma y’uko umwarimu umwe arashwe akicirwa mu kazi mu gitero gikekwa ko cyakozwe n’umutwe w’iterabwoba wa Al-Shabaab.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Mbere tariki ya 26 Mutarama 2026, TSC yavuze ko ku wa Kabiri tariki ya 27 Mutarama 2026 izasura agace ka Hulugho, ifatanyije n’izindi nzego za Leta bireba, hagamijwe gusuzuma uko umutekano wifashe n’uko abarimu bakorera muri ako gace barushaho kurindwa.
TSC yagaragaje akababaro gakomeye nyuma y’urupfu rw’umwarimu Stephen Vundi Musili, wishwe arashwe mu buryo bw’agashinyaguro ubwo yari mu kazi. Yijeje umuryango we ko uzahabwa ubufasha bukenewe muri ibi bihe bigoye.
Nk’uko byatangajwe n’uru rwego, uyu mwarimu yarashwe mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 25 Mutarama 2026 mu gitero gikekwaho gukorwa n’abarwanyi ba Al-Shabaab. Nyuma y’icyo gitero, Leta ifatanyije n’inzego z’umutekano yohereje umurambo we i Nairobi, aho ubu ubitswe mu nzu ishinzwe imirambo ya Chiromo Funeral Home, mu gihe imyiteguro yo kumushyingura ikomeje.
TSC yatangaje ko iri gukorana bya hafi n’umuryango wa nyakwigendera, kugira ngo uhabwe inkunga ikenewe. Yagize kandi iti “igitero cyabaye ari icy’iterabwoba cy’agashinyaguro kandi cy’ubugwari, kigasiga impagarara n’ubwoba mu barimu no mu banyeshuri, ndetse kikanahungabanya uburenganzira ku burezi n’umutekano w’abakozi b’uburezi.”
Urwego rushinzwe abakozi b’uburezi rwongeye kwizeza ko umutekano n’imibereho myiza y’abarimu biri mu byihutirwa byarwo, rukavuga ko ruzakomeza gukorana na Leta n’izindi nzego z’umutekano kugira ngo abarimu barindwe by’umwihariko mu bice byibasiwe n’ibikorwa by’iterabwoba.



