Umunyapolitike Rigathi Gachagua wahoze ari Visi Perezida wa Kenya, yashinje Perezida William Ruto kugerageza kumwica, avuga ko yamwoherereje abicanyi mu gihe yari ari mu masengesho.
Ibi byabaye ku Cyumweru tariki ya 25 Mutarama 2025, mu gace ka Nyeri, aho Gachagua yari yifatanyije n’abaturage mu masengesho yabereye mu rusengero rwa Wairima Anglican Church of Kenya (ACK).
Abinyujije ku rubuga rwa X (rwahoze ari Twitter) no ku zindi mbuga nkoranyambaga ze, Gachagua yavuze ko Perezida William Ruto yohereje itsinda ry’abantu bitwaje intwaro rigamije kumwicira muri urwo rusengero.
Yavuze ko abo bantu barashe amasasu ya nyayo ndetse bakoresheje imyuka iryana mu maso, ibintu byateje umutekano muke n’ubwoba mu bari bitabiriye ayo masengesho.
Mu bundi butumwa, Gachagua wakuwe ku mwanya wa Visi Perezida mu mpera za 2024, yavuze ko ku bw’amahirwe yabashije kurokoka icyo gitero, agasohoka muri ako gace amahoro akagera iwe.
Ati: “Ndashimira abayobozi n’abaturage ba Kenya bamaganye iki gikorwa kibi cya William Ruto. Imana iri mu kazi, kandi imbaraga zayo zirenze iz’abantu.”
Ku rundi ruhande, Polisi ya Kenya yasohoye itangazo ivuga ko yamenye ibyabereye muri urwo rusengero rwarimo Rigathi Gachagua, ikemeza ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane ababigizemo uruhare n’icyari kigamijwe.
Gachagua aherutse gutangaza ko ateganya kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Kenya mu matora ateganyijwe mu 2027, ibintu byarushijeho kugaragaza ko umwuka mubi uri hagati ye na Perezida William Ruto ukomeje gufata indi ntera.
Gutangaza ku mugaragaro imigambi ye ya politiki byashimangiye ko ihangana riri hagati y’abo bombi rikomeje, nyuma y’uko Gachagua ashinje Ruto kumukuraho ku mwanya wa Visi Perezida ku kagambane ka politiki.
Mu matora yo mu 2022, William Ruto na Rigathi Gachagua bari bafatanyije biyamamaza mu ishyaka rimwe rya UDA, aho bari inshuti magara. Gusa nyuma yo kugera ku butegetsi, umubano wabo watangiye kuzamo agatotsi bitewe n’itandukaniro ry’ibitekerezo bya politiki.
Bamwe mu banyapolitiki bo muri UDA bigeze kugaragaza ko iryo tandukaniro ryashoboraga guteza kudahuza imbere mu ishyaka, bikarangira Gachagua yirukanywe muri UDA.
Muri Gicurasi 2025, Rigathi Gachagua yashinze ishyaka rye rya politiki ryitwa Democracy for the Citizens Party (DCP), aho kuri ubu ari Umuyobozi Mukuru waryo.



