27.7 C
Africa
Donderdag, Januarie 15, 2026
HomeImyidagaduroKenya: Uko Josh Manio yasize ubwamamare, agahitamo kwiyegurira Imana nyuma yo gutandukana...

Kenya: Uko Josh Manio yasize ubwamamare, agahitamo kwiyegurira Imana nyuma yo gutandukana na Amos

Date:

Related stories

Nyuma y’imyaka 7, umutima wanjye uracyazi aho ukwiriye kuba – Adekunle Gold ataka Simi

  Abahanzi b’Abanyanigeria Simi na Adekunle Gold bamaze imyaka irindwi...

Desola Afod yikomye abamushinja gusuzugura umugabo we, avuga ko atazisobanura ku magambo y’abantu

  Desola Afod, umugore w’umukinnyi wa filime muri Nollywood Kunle...

Impamvu umugore ufite indangagaciro zo hejuru abaho mu mahoro n’icyizere

  Abahanga mu mitekerereze n’imibanire y’abantu bemeza ko buri wese...

Eddy Kenzo yafashe icyemezo cyo gusubira ku ishuri, ahamya ko kwiga bitagira iherezo

  Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Eddy Kenzo, yatangaje ko yafashe icyemezo gikomeye...
spot_imgspot_img

 

Mu 2013, itsinda ry’abaririmbyi Amos na Josh ryakunzwe cyane n’Abanyakenya ndetse n’abandi benshi, nyuma yo kugera mu bahataniye imyanya itatu ya mbere mu marushanwa ya Tusker Project Fame.

N’ubwo batatsindiye ibihembo bya Miliyoni 5 z’amashilingi ya Kenya, ayo marushanwa yabafunguriye amarembo mu muziki, aho bahise bakundwa kubera indirimbo zabo ziryoshye n’imbyino zabo zishimishije.

Mu myaka mike gusa, basohoye ibihangano byabaye hits, birimo “Nerea”, “Baadaye”, na “Promised Land”, indirimbo zari ku rwego rwo hejuru ku maradiyo no mu bitaramo, zigashimangira izina ryabo mu muziki w’Abanyakenya.

Ubwo bari bamaze kumenyekana cyane hirya no hino ku Isi Amos na Josh baje gutandukana.

 

Joshua Simani, uzwi nka Josh Manio, avuga ko gutandukana kwabo kwatewe n’imyitwarire yabo ku giti cyabo, igitutu cy’inganda za muzika, ndetse n’ingaruka z’ubwamamare bwihuse.

Yagize ati“Imyitwarire yacu niyo yateje ikibazo. Nanyoye o ibisindisha n’ibiyobyabwenge, bikaba byarageze ku rwego rwo hejuru. Najyaga nywa ijoro ryose, nkaba ndi we wa nyuma usohoka muri club. Rimwe na rimwe numvaga nta cyo nzi.”

Mu gihe cy’icyo gihe, Josh avuga ko amafaranga n’amahirwe byari byinshi, ariko guhangana n’ubwamamare byari bikomeye cyane.

“Izina ‘Amos na Josh’ ryabayeho imyaka itatu gusa. Ubwamamare bwazanye umunaniro n’agahinda. Nta shuri ryigisha uko wakwitwara ku bwamamare. Twinjiye mu muziki twumvise abantu benshi, tutakaza icyerekezo cyacu, tunajya mu kavuyo k’inganda za muzika.”

Nyuma yo kugwa mu nzira itari nziza, Josh yatangiye kwikosora. Yabaye umunyamakuru kuri Perl FM, radiyo ya gikristu. Ati“Ubu ndi mu butumwa bw’Imana. Ndi pasteur muri Life Pool Chapel, aho nkuriye itsinda ry’abaririmbyi ndetse n’urubyiruko.”

Ku bijyanye n’umubano we na Amos, igihe n’intera byatumye batakibana.

“Ntituvugana cyane. Ariko ibyo mbona ku mbuga nkoranyambaga, ndakeka ko ari gukora neza. Ku bijyanye n’impamvu tutavugana, ni icyemezo cyacu ku giti cyacu. Buri wese yahisemo inzira ye.”

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here