Abaturage bo mu mudugudu wa Kegwa, mu Ntara ya Kirinyaga, bari mu gahinda no mu gushidikanya nyuma y’uko umukecuru w’imyaka 72, Margaret Wanduma Maina, yishwe n’ umuhungu we amaze kumusambanya ubwo barimo basangira inzoga.
Umurambo wa nyakwigendera wasanzwe mu ishyamba rya Njukiini, ku mugoroba wo ku Cyumweru.
📰 Also Read This:
Umwe mu batangabuhamya, Charles Kabuga, yavuze ko yamenye ibyabaye ubwo yabonaga umubiri w’umugore wambaye ubusa iruhande rwe hari n’umukandara w’umugabo.
Undi watanze amakuru , yavuze ko ibyangombwa bya Wanduma birimo indangamuntu ye n’ikarita y’amafaranga ya banki byabonetse aho ibyabereye.
Amakuru avuga ko James Njiru uzwi nka ‘Matheri’ yari kumwe na nyirakuru we barimo gusangira inzoga i Muthigini ku mugoroba wo ku wa Gatandatu ,ariko abantu baza gutungura no kumva yishe nyirakuwe.
Nyuma yo gufatwa, uwo musore yemeje ko yiciye nyirakuru we. Yagize ati: “Nyirakuru niwe yantegetse ko tugirana imibonano mpuzabitsina,”
Ubuyobozi bwa polisi ya Kirinyaga y’Iburasirazuba bwemeje iby’icyaha cy’ubwicanyi, bwavuze ko Njiru hamwe n’umwe mu bo mu muryango we bafashwe kandi bakiri mu maboko ya polisi ku kigo cya Kianyaga.
Umurambo wa Nyakwigendera mbere yo gushyingurwa yajyanywe na Polisi kwa muganga kugira ngo ubanzwe ukorerwe isuzuma.





