Mu minsi ishize, Repubulika ya Somaliland yongeye kwinjira mu ruhando rw’ibiganiro bikomeye ku rwego mpuzamahanga, nyuma y’ibikorwa bikurikiranye byafashwe nk’impinduka zikomeye mu mateka yayo amaze imyaka irenga 30 ishaka kwemezwa nk’igihugu cyigenga.
Kwemera kwayo na Leta ya Israel, gusurwa n’intumwa zikomeye za Leta Zunze Ubumwe za Amerika, n’uruhuri rw’amagambo akomeye aturuka ku bihugu bikomeye n’imiryango mpuzamahanga, byatumye iki kibazo kiba ingingo nkuru mu mutekano w’akarere k’Ihembe ry’Afurika n’Inyanja Itukura.
Mu itangazo ryashyizwe hanze na Repubulika ya Somaliland, Perezida wayo yakiriye mu murwa mukuru Hargeisa, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Afurika (AFRICOM), General Dagvin Anderson, ari kumwe na Justin Davis, Umuyobozi Wungirije wa Ambasade ya Amerika.
Ibiganiro byabo byibanze ku mutekano w’akarere k’Ihembe ry’Afurika n’Inyanja Itukura, ahantu hakomeje kuba ingenzi cyane mu bucuruzi n’umutekano w’isi.
Nyuma y’iyo nama, izo ntumwa zagiriye uruzinduko mu mujyi wa Berbera, aho basuye icyambu n’ikibuga cy’indege byafashwe nk’ingenzi mu bufatanye bw’umutekano.
Abasesenguzi babona uru ruzinduko nk’intambwe ikomeye iganisha ku masezerano akomeye y’umutekano hagati ya Somaliland na Amerika, ndetse bamwe bakabona ko bishobora kuba intangiriro y’ukwemerwa kwayo na Washington mu bihe biri imbere.
Tariki ya 26 Ukuboza 2025, Leta ya Israel yatangaje ko ibaye igihugu cya mbere kigize Umuryango w’Abibumbye cyemeye ku mugaragaro Repubulika ya Somaliland nk’igihugu cyigenga.
Icyo cyemezo cyasinywe na Minisitiri w’Intebe n’uw’Ububanyi n’Amahanga ba Israel, banagaragaza ko biteguye gutangira ubufatanye na Somaliland mu by’ubuhinzi, ubuzima, ikoranabuhanga n’ubukungu.
Perezida wa Somaliland yavuze ko uwo munsi ari “uw’amateka”, ashimangira ko igihugu cye cyujuje ibisabwa byose by’amategeko n’inzego kugira ngo cyemerwe ku rwego mpuzamahanga, anavuga ko ari intsinzi y’urugendo rw’imyaka irenga 30.
Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yanahamagaye Perezida wa Somaliland, Dr. Abdirahman Mohamed Abdalla, amushimira imiyoborere ye no kwiyemeza kubungabunga umutekano n’amahoro, anamuhamagarira gusura Israel mu gihe kiri imbere.
Icyakora, icyemezo cya Israel cyahuye n’uruhuri rw’amagambo akomeye. Afurika y’Epfo, ibinyujije mu ntumwa yayo muri Loni, Mathu Joyini, yamaganye icyo yise “uburyarya” bwa Israel, ivuga ko bidakwiye kwemera Somaliland mu gihe yanze kwemera Leta ya Palestine, kandi hafi ibihugu byose bigize Loni byemera Palestine nk’igihugu.
U Bushinwa na bwo bwahise bwamagana icyo cyemezo, bushimangira ko Somalia ari igihugu gifite ubusugire n’ubumwe bwemewe n’amategeko mpuzamahanga.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa, Lin Jian, yavuze ko ikibazo cya Somaliland ari icy’imbere muri Somalia kandi kigomba gukemurwa n’Abanyasomaliya ubwabo, anasaba ibihugu byo hanze kwirinda kwivanga mu buryo budakwiye.
Ibihugu 21, birimo Arabie Saoudite, Misiri, Turikiya, Iran, Qatar, Jordan, Pakistan, Algeria, Somalia, Yemen n’Umuryango Mpuzamahanga w’Abayisilamu, byasohoye itangazo rihuriweho ryamagana icyemezo cya Israel.
Byavuze ko icyo cyemezo kinyuranyije n’amategeko mpuzamahanga kandi gishobora guhungabanya umutekano w’akarere kose, cyane cyane igice gikora ku Nyanja Itukura.
Mu rwego rwo kongera umwuka mubi, umuyobozi w’umutwe wa Houthis muri Yemen, Abdulmalik al-Houthi, yatangaje ko “ahantu hose Israel izagaragara muri Somaliland hazafatwa nk’intego ya gisirikare”.
Yavuze ko Israel ishaka gukoresha Somaliland nk’ikiraro cyo kugirira nabi Somalia, Yemen n’ibindi bihugu byo muri Afurika n’Abarabu, asaba isi ya Kisilamu guhaguruka igashyigikira Somalia.
Mu gihe Somaliland ikomeje kwishimira intambwe zifatika mu mubano mpuzamahanga, by’umwihariko kwiyegereza Amerika no kwemezwa na Israel, igaragaza ko yinjira mu bihe bishya by’amahirwe ariko binajyana n’ingaruka zikomeye.
Abasesenguzi bagaragaza ko iki gihugu gishobora kuba mu ihurizo rikomeye rishingiye ku makimbirane yo mu karere, aho intambwe imwe ishobora kuba igisubizo ku kwemerwa kwacyo, ariko ikaba n’imbarutso y’umutekano muke mu Ihembe ry’Afurika.



