18.4 C
Africa
Dinsdag, Desember 16, 2025
HomeAmakuruKera kabaye Rutahizamu Lionel Messi yapfukamye asaba imbabazi

Kera kabaye Rutahizamu Lionel Messi yapfukamye asaba imbabazi

Date:

Related stories

AFC/M23 Itangaje ko Igiye Kuva i Uvira Mu Rwego rwo Gushyigikira Ibiganiro by’Amahoro bya Doha

Umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi...

Amerika ibyivanzemo, AFC/M23 yemeye gukura ingabo zayo muri Uvira,gusa yahise itangaza ubutumwa bukarishye

  Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) ryatangaje ko ryafashe...

“Urugamba Rurakomeje”: Corneille Nangaa Atanze Ubutumwa ku Isabukuru y’Imyaka Ibiri ya AFC/M23

Mu mashusho yashyizwe ahagaragara kuri Twitter (X), Corneille Nangaa,...

AFC/M23 yahaye u Burundi isezerano rikomeye nyuma y’igihe gito bweruye bukavuga ko bushobora kwinjira mu ntambara n’u Rwanda

Mu gihe umwuka w’intambara n’umutekano muke bikomeje gufata indi ntera mu karere k’Ibiyaga Bigari, ihuriro rya AFC/M23 ryatanze isezerano rikomeye ku Burundi, rivuga ko ritazigera ryemera ko imitwe irwanya ubutegetsi bwabwo yifashisha uduce rigenzura mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’ibirindiro byo guhungabanya umutekano w’icyo gihugu.  Iri sezerano ryatanzwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi wa AFC/M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, mu bihe byihariye aho u Burundi bwari bumaze gutangaza ku mugaragaro ko bushobora kwinjira mu ntambara yeruye n’u Rwanda.  AFC/M23 yavuze ko yubaha ihame ryo kubana neza n’ibihugu bituranye, kandi ko idashaka ko intambara zo mu karere zarushaho kwaguka. Yashimangiye ko uduce igenzura tutazigera duhinduka indiri y’imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Burundi cyangwa w’ikindi gihugu icyo ari cyo cyose.  Aya magambo ya AFC/M23 yakurikiye igikorwa cyabaye ku wa Mbere tariki ya 15 Ukuboza, iri ihuriro rya AFC/M23 ryafashije impunzi z’Abarundi zari zarahungiye mu burasirazuba bwa Congo gusubira mu gihugu cyazo ku bushake....
spot_imgspot_img

Rutahizamu w’Umunya-Argentine, Lionel Messi, yasabye imbabazi bagenzi be nyuma y’uko ataye akazi akajya muri Arabie Saoudite adasabye uruhushya ikipe ye ya Paris Saint-Germain.

Get a Professional Website at Promo Price

Chat on WhatsApp

Ku wa Kabiri w’iki cyumweru ni bwo hasakaye amakuru avuga ko Paris Saint-Germain yahagaritse Lionel Messi mu gihe cy’ibyumweru bibiri kubera ko uyu mukinnyi atitabiriye imyitozo yo ku wa Mbere.

Icyo gihe, nyuma yo gutsindwa na Lorient ibitego 3-1 ku Cyumweru, Messi yafashe urugendo hamwe n’umuryango we, bajya muri Arabie Saoudite, igihugu abereye ambasaderi w’ubukerarugendo kuva mu 2022.

Mu butumwa bw’amashusho yashyize ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram ku wa Gatanu, uyu mukinnyi yasabye imbabazi, avuga ko yari yiteze ko bahabwa ikiruhuko nk’ibisanzwe.

Ati “Nashatse gufata aya mashusho nyuma y’ibyari biri kuba. Mbere na mbere ndashaka gusaba imbabazi bagenzi banjye n’ikipe. Mu by’ukuri, natekerezaga ko dushobora kubona umunsi w’ikiruhuko nyuma y’umukino [wa Lorient] nk’uko byagenze mu byumweru byabanje.”

Yakomeje agira ati “Nari naramaze gupanga uru rugendo, nari narigeze gusubika mbere, kandi ntibyari kunkundira kurusubika. Ndabisubiramo, ndasaba imbabazi kubera ibyo nakoze kandi ntegereje icyemezo cy’ikipe.”

Yifashishije amafoto ya Messi ari kumwe n’umuryango we baruhukiye mu Kigobe cy’iki gihugu, ariko hakaba hataragarazwa igihe yafatiwe, Minisitiri w’Ubukerarugendo muri Arabie Saoudite, Ahmed Al Khateeb, ku wa Mbere yanditse kuri Twitter ati “Nishimiye guha ikaze #Messi n’umuryango we muri Saudi kugira ngo baryoherwe n’ibyiza nyaburanga byaho.”

Yakomeje agira ati “Duhaye kandi ikaze abashyitsi bavuye mu bice byose by’Isi bifuza kugira urugendo rwihariye muri Arabie Saoudite n’uburyo bwihariye twakiramo abatugana.”

Messi ubwe, na we yashyize hanze ubutumwa bwamamaza ubukerarugendo bwa Arabie Saoudite, aho kuri Instagram yagize ati “Ni nde watekerezaga ko Saudi ifite ubusitani bumeze gutya? Nkunda kuhatembera nkirebera ibi byiza bitazwi igihe mbishoboye. #Visitsaudi.”

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa Gatanu, Christophe Galtier utoza PSG yasabye abakinnyi be guhuriza hamwe kugira ngo bagere ku ntego bihaye muri uyu mwaka w’imikino.

Ati “Tugomba kuba umwe, tukaganira hagati yacu, tukirinda ko hari ibyo twibagirwa ku buryo umuntu abifata uko abishaka kuko ni byo bizatuma duhuriza ku ntego imwe yo gutwara shampiyona ku mpera z’umwaka w’imikino.”

PSG izahura na Troyes ku Cyumweru mbere yo gukina na Ajaccio tariki ya 13 Gicurasi 2023.

Amasezerano ya Messi n’iyi kipe y’i Paris azarangira ku wa 30 Kamena ndetse urugendo rwe muri Arabie Saoudite rwaje mu gihe hari amakuru avuga ko uyu mukinnyi w’imyaka 35 atazakomeza gukina mu Bufaransa.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here