Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi Tshilombo, yatangaje ko yifuza ko ibiganiro by’amahoro bihuza Leta ayoboye n’abahagarariye ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23)bribera mu murwa mukuru, Kinshasa, mu rwego rwo gushakira umuti urambye amakimbirane amaze imyaka myinshi mu burasirazuba bw’igihugu.
Iki cyifuzo cyongeye kugarukwaho mu biganiro Tshisekedi yagiranye na Perezida wa Angola, João Gonçalves Lourenço, i Luanda, aho yakoreye ingendo nyinshi z’akazi kuva tariki ya 14 Ukuboza 2025, agasubirayo ku ya 5 Mutarama 2026, ndetse anongera kuhagera ku ya 8 Mutarama 2026. Izi ngendo zose zari zigamije kuganira ku ngamba zagarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa RDC.
Mu biganiro byabaye tariki ya 5 Mutarama 2026, Perezida Tshisekedi yasabye mugenzi we wa Angola gutangiza ibiganiro bishya bihuza Abanye-Congo bose bireba, by’umwihariko abarebwa n’intambara n’umutekano muke mu ntara zo mu burasirazuba. Yanamusabye ko Angola yagira uruhare rufatika mu kuvugisha no guhuza impande zose zashobora kwitabira ibyo biganiro.
Amakuru avuga ko mu bagomba kwitabira ibyo biganiro, Perezida Tshisekedi yifuza ko habamo impande zose z’ingenzi zirimo abanyapolitiki bashyigikiye ubutegetsi bwe, abatavuga rumwe na bwo, imitwe yitwaje intwaro irimo AFC/M23, sosiyete sivile ndetse n’abahagarariye amadini n’amatorero. Intego ni uko ibiganiro byaba rusange kandi bigashingira ku bwumvikane bwagutse bushobora kubyara amahoro arambye.
Amakuru aturuka i Luanda yemeza ko Leta ya Angola yamaze kuganira n’abanyapolitiki benshi batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa, bakaba bashobora kwitabira ibi biganiro by’amahoro biteganyijwe. Ibi byerekana ko Angola ikomeje kwiyubakira ishusho y’umuhuza w’ingenzi mu gushakira umuti amakimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC.
Mu rwego rwo gutuma ibiganiro byagira icyizere, Perezida Tshisekedi yemereye Perezida Lourenço ko Leta ya RDC ishobora kurekura bamwe mu mfungwa bafitanye isano na AFC/M23. Gusa yagaragaje ko buri dosiye izasuzumwa ku giti cyayo, harebwa niba ibyaha akurikiranyweho cyangwa yahamijwe bishobora kubabarirwa hakurikijwe amategeko y’igihugu.
Andi makuru ava i Kinshasa agaragaza ko Umukuru w’Igihugu yifuza ko AFC/M23 yatangaza ku mugaragaro ihagarikwa ry’imirwano. Tshisekedi ashimangira ko Leta ya RDC ari yo yagira inshingano zo kugenzura no kwemeza ko icyo cyemezo gishyirwa mu bikorwa kandi kigakurikizwa koko, kugira ngo habeho icyizere hagati y’impande zombi.
Iki cyerekezo cy’ibiganiro bishya kije mu gihe Perezida Tshisekedi akomeje kutumva neza ibiganiro byabereye i Doha muri Qatar, byatangijwe mu ntangiriro za 2025. Umuyobozi Mukuru wa AFC/M23, Corneille Nangaa Yobeluo, yatangaje tariki ya 31 Ukuboza 2025 ko Leta ya RDC yanze kohereza intumwa zayo mu nama ebyiri zari zatumijwe na Qatar, zari zigamije gukurikirana iyubahirizwa ry’agahenge kari karatangajwe.
Ku ruhande rwa Leta ya RDC, ivuga ko AFC/M23 yafashe umujyi wa Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ikabifata nk’impamvu ikomeye yo kutongera kwitabira ibiganiro bya Doha. Nubwo AFC/M23 yo yemeje ko yavuye muri uwo mujyi mu rwego rwo korohereza ko ibiganiro by’amahoro bikomeza, Kinshasa ikomeje gushimangira ko abarwanyi b’iri huriro bakiri muri Uvira.
Uku kutumvikana ku kibazo cya Uvira kwatumye icyizere hagati y’impande zombi gikomeza kuba gike, bityo icyifuzo cya Tshisekedi cyo kwimurira ibiganiro i Kinshasa kikaba gifatwa n’abasesenguzi bamwe nk’uburyo bwo kongera kugenzura inzira y’ibiganiro n’ibizabivamo.
Mu gihe Angola ikomeje gushyira imbaraga mu guhuza impande zose, amaso menshi akomeje guhanga Kinshasa n’i Luanda, harebwa niba iki gitekerezo cy’ibiganiro by’amahoro bizabera mu murwa mukuru wa RDC kizashobora gutanga umusaruro, kigafungura inzira y’amahoro n’umutekano birambye mu burasirazuba bw’igihugu.



