22.7 C
Africa
Vrydag, Januarie 16, 2026
HomePolitikeKera kabaye, u Burundi bwakomoje ku gufungura imipaka ibuhuza n'u Rwanda

Kera kabaye, u Burundi bwakomoje ku gufungura imipaka ibuhuza n’u Rwanda

Date:

Related stories

Nyuma y’imyaka 7, umutima wanjye uracyazi aho ukwiriye kuba – Adekunle Gold ataka Simi

  Abahanzi b’Abanyanigeria Simi na Adekunle Gold bamaze imyaka irindwi...

Desola Afod yikomye abamushinja gusuzugura umugabo we, avuga ko atazisobanura ku magambo y’abantu

  Desola Afod, umugore w’umukinnyi wa filime muri Nollywood Kunle...

Impamvu umugore ufite indangagaciro zo hejuru abaho mu mahoro n’icyizere

  Abahanga mu mitekerereze n’imibanire y’abantu bemeza ko buri wese...

Eddy Kenzo yafashe icyemezo cyo gusubira ku ishuri, ahamya ko kwiga bitagira iherezo

  Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Eddy Kenzo, yatangaje ko yafashe icyemezo gikomeye...
spot_imgspot_img

Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi, Révérien Ndikuriyo, yatangaje ko Leta y’u Burundi nta gahunda ifite yo gufungura umupaka uhuza iki gihugu n’Umujyi wa Uvira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, keretse hafunguwe n’umupaka uhuza u Burundi n’u Rwanda umaze imyaka ifunze.

Ibi Ndikuriyo yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa 2 Mutarama 2025, aho yagaragaje ko atumva impamvu Abarundi bakomeje gusaba kujya muri Uvira, ashimangira ko umutekano w’igihugu ari wo ugomba gushyirwa imbere mbere ya byose.

Ni amagambo aje akurikira icyemezo Leta y’u Burundi yafashe ku wa 9 Ukuboza 2025 cyo gufunga imipaka ya Kavimvira na Vugizo ihuza iki gihugu n’uwo mujyi wa Uvira. Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko ihuriro AFC/M23 rifashe Umujyi wa Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, umujyi uhana imbibi n’u Burundi.

Ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, umupaka uhuza Uvira n’u Burundi uzwi nka Kavimvira, mu gihe ku ruhande rw’u Burundi witwa Gatumba. Iyi mipaka yose yahise ifungwa mu rwego rwo kwirinda icyahungabanya umutekano w’igihugu.

Mu magambo ye, Ndikuriyo yashatse guhuza ifungwa ry’iyi mipaka n’ikibazo cy’umubano mubi umaze igihe hagati y’u Burundi n’u Rwanda.

Ati: “Ni ibintu bisanzwe kuba umupaka wa Gatumba ufunzwe, uzafungurirwa rimwe n’iduhuza n’u Rwanda. Ntimukomeze kuvuga ngo ejo nzajya muri Uvira. Gukorayo iki? Igihugu kirindwa mu buryo bwose bushoboka.”

Aya magambo yakomeje gukurura impaka mu gihugu, cyane ko Umujyi wa Uvira usanzwe ari isoko rikomeye ry’ibicuruzwa byinjira mu Burundi, cyane cyane mu Murwa Mukuru Bujumbura.

Ibyinjiraga muri uwo mujyi birimo ibikomoka ku buhinzi, amavuta, isukari n’ibikomoka kuri peteroli, bikaba byaragize uruhare runini mu mibereho ya buri munsi y’abaturage.

Ku rundi ruhande, abarwanyi ba AFC/M23 bavuye mu Mujyi wa Uvira hagati ya tariki ya 17 n’iya 18 Ukuboza 2025, mu rwego rwo gushyigikira ibiganiro by’amahoro hagati yabo na Leta ya RDC biri kubera i Doha muri Qatar.

Nubwo bavuye muri uwo mujyi, u Burundi bwakomeje gufata ingamba zo gukaza umutekano, buvuga ko icyemezo cyo gufungura imipaka kizafatwa ari uko umutekano uzaba wizewe byimazeyo.

Ifatwa rya Uvira mbere yo kuhava kw’AFC/M23 ryari ryateje umwuka mubi mu Burundi, ahanini bitewe n’amakuru yavugaga ko ingabo z’u Burundi zari zifatanyije n’ingabo za RDC n’imitwe ya Wazalendo zatsinzwe muri uwo mujyi, ibintu Leta y’u Burundi itigeze yemera ku mugaragaro.

Kugeza ubu, abaturage n’abacuruzi bo mu Burundi bakomeje kugaragaza impungenge ku ngaruka z’ifungwa ry’iyi mipaka, mu gihe ubutegetsi bwo bushimangira ko umutekano w’igihugu n’ubusugire bwacyo bitazigera bishyirwa ku ruhande.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here