Umuhanzi Richard Ngabo wamamaye ku izina rya Kevin Kade yakoze igitaramo cy’amateka, cyagaragaje urwego amaze kugeraho mu muziki nyarwanda, anashimira byimazeyo ababyeyi be bamushyigikiye kuva atangiye urugendo rwe rw’imiziki kugeza ubu.
Iki gitaramo cyabaye ku wa 31 Ukuboza 2025, ari nabwo Kevin Kade yizihije imyaka itanu amaze mu muziki. Cyahuriranye n’ibirori by’Umujyi wa Kigali byiswe “The Last Night”, byari bigamije kwizihiza isozwa ry’umwaka wa 2025 no kwakira umwaka mushya wa 2026.
Amaze kuririmba mu gice cya kabiri cy’igitaramo cye, Kevin Kade yafashe umwanya udasanzwe ashimira ababyeyi be n’umuryango we wari witabiriye igitaramo, agaragaza ko ari bo bagize uruhare rukomeye mu ntsinzi ye.
Ati: “Ndabashimiye byimazeyo urukundo mwanyeretse mu myaka itanu maze nkora umuziki. Nishimiye cyane ababyeyi banjye n’abavandimwe baje kunshyigikira uyu munsi. Uyu mugoroba ni uw’amateka kuri njye, ni yo mpamvu nawise ‘The Last Night with Kevin Kade’. Reka twishime.”
Kevin Kade yaririmbye indirimbo ze zakunzwe cyane, zirimo Mazi ya Nyanja, Like You, Ndamutatamura, aho mu bice bitandukanye yifashishije abahanzi bafatanyije. Yahamagaye Chriss Eazy baririmbana Jugumira bafatanyije na Phil Peter, bituma imbaga y’abari bitabiriye igitaramo bagaragaza ibyishimo bidasanzwe.
Yanahamagaye Shafi baririmba Bana, indirimbo yafatanyije na Chriss Eazy na Serèla, mbere yo kongera gutungurana agarukanye ku rubyiniro icyamamare Ali Kiba, baririmbana BéBé. Ali Kiba amaze kuririmba, yasize urubyiniro ajya kuruhuka, abitabiriye igitaramo bagaragaza ko bamwishimiye cyane kandi bamufitiye urukumbuzi.
Iki gitaramo cyaririmbyemo n’abandi bahanzi batandukanye barimo Shemi wafunguye igitaramo, aririmba indirimbo zirimo I Know Who I’m, One Time, Peace of Mind n’izindi. Yakurikiwe na Mutoni Angela, umwe mu baraperikazi bakiri bato ariko bakunzwe cyane kubera impano yabo.
Abandi bahanzi batashye baryohewe n’igitaramo barimo Bruce The 1st, Ariel Wayz, Kenny K Short, Diez Dola, Bushali, Bull Dogg, Bwiza, Ruti n’abandi benshi.
Riderman na we yatanze ibyishimo bikomeye, aririmba indirimbo zirimo Polo, Mambata yahuriyemo na Safi Madiba, Ikinyarwanda yahuriyemo na Bruce Melodie, Till I Die yahuriyemo na Urban Boyz n’izindi.
Iki gitaramo cyayobowe neza na Lucky Nzeyimana wa RBA afatanyije na Zuba wo kuri Royal FM.
Kevin Kade azwi mu ndirimbo zakunzwe cyane zirimo Ready, I Do You I You Do Anything, Best Friend, Boda Boda n’izindi, kandi iki gitaramo cyongeye kwerekana ko ari umwe mu bahanzi bafite ahazaza heza mu muziki nyarwanda.



