30 C
Africa
Dinsdag, Desember 16, 2025
HomeAndi makuruKigali: Umubyeyi witwa Mama Jean yari ari mu nzu nyiri nzu araza...

Kigali: Umubyeyi witwa Mama Jean yari ari mu nzu nyiri nzu araza ahita ayikuraho amabati.

Date:

Related stories

spot_imgspot_img

Ku Kimisagara haravugwa inkuru y’umubyeyi witwa Mama Jean uri gutabaza nyuma yuko Nyiri nzu amusakamburiyeho inzu yabagamo bapfuye iminsi 3 gusa yari amaze ataramwishyura amafaranga y’ubukode.

Get a Professional Website at Promo Price

Chat on WhatsApp

Uyu mubyeyi yari amaze amezi 4 mu nzu y’uyu mugabo ndetse amwishyura neza, gusa ubwo itariki yageraga yo kwishyura ukwezi gukurikiye, yari yagiye gushyingura i Nyagasambu, ndetse ngo abapangayi baba mu mazu ye bari bamubwiye ko baramwishyura nyuma y’iminsi ibiri, kandi ariho agomba gukura amafaranga.

Nyiri nzu yahamagaye uyu mubyeyi amubaza impamvu atari kwishyura, umubyeyi amubwira ikibazo afite ariko Nyiri nzu ntiyacyumva ahubwo amubwira ko agomba kumuvira mu nzu.

Uyu mubyeyi yabwiye Nyiri nzu ngo amuhe priyave ariko ntiyabikozwa ahubwo mu gitondo azana abakozi ngo bayisakambure bayivugurure.

Umugore yasize abakozi bagiye kujya hejuru y’amabati aragenda ariko ahasiga umushyitsi wari wamusuye ari nawe wahise amuhamagara amubwira ko inzu bayisakambuye.

Ubwo umudamu yagarutse igitaraganya, ni nabwo abana be bavaga ku ishuri babura aho bikinga izuba.

Abaturage bakomeje Kuvuganira uyu mugore kugirango ahabwe ubutabera, ngo kuko nyiri nzu byibuza atamuhaye priyave ngo amuvire mu nzu.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here