25.1 C
Africa
Dinsdag, Desember 16, 2025
HomeIyobokamanaKiliziya Gatolika yavuze icyo ikeneye kuri Leta ya Congo na M23 inahishura...

Kiliziya Gatolika yavuze icyo ikeneye kuri Leta ya Congo na M23 inahishura icyo yifuza ko u Rwanda n’u Burundi bikora ku ntambara

Date:

Related stories

“Abatutsi Baremewe Kwicwa?”: Ubutumwa bukomeye bwa Obadioas Kavune ku mahanga n’imiryango mpuzamahanga.

Mu gitondo cyo ku wa kabiri tariki ya 16 Ukuboza 2025, ijwi rikomeye ryongeye kugaruka ku bibazo by’umutekano n’uburenganzira bwa muntu mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.  Obadioas Kavune, umunyabwenge n’Umunyamulenge uzwiho kugaragaza ibitekerezo byimbitse ku mateka n’akarengane karanze ubuzima bw’Abatutsi bo muri Congo, yatanze ubutumwa bukomeye abinyujije kuri MCN, abugenera amahanga n’imiryango mpuzamahanga.  Mu magambo arimo intimba n’uburakari, Kavune yabajije ikibazo gikomeye gikomeje kwibazwa na benshi: “Ese Abatutsi bo muri Congo baremewe gupfa?” Iki kibazo ntiyagitanze nk’ikirimo amarangamutima gusa, ahubwo yagishingiye ku mateka maremare y’ubwicanyi, itotezwa n’ihohoterwa byagiye bikorwa ku Batutsi mu bihe bitandukanye, amahanga akenshi akabirebera cyangwa akabyirengagiza.  Kavune yagaragaje ko mu gihe isi ikomeza kwigira umuvugizi w’uburenganzira bwa muntu, hari abaturage bamwe bagaragaye nk’abadakorwaho, naho abandi bakemererwa gupfa ntawe ubavugiye. Yavuze ko guceceka kw’amahanga ku bikorerwa Abatutsi bo muri Congo atari impanuka, ahubwo ari ihitamo rishingiye ku nyungu za politiki n’ubukungu.  Agaruka ku mateka ya kera, Kavune yibukije ko mu 1964, mu mvururu zari ziyobowe na Pierre...

RDC igiye gushyiraho sisiteme nshya, ihuriweho kandi y’ikoranabuhanga mu gusuzuma indwara

  Mu rugendo rwo kunoza serivisi z’ubuvuzi no kongera ireme...

AFC/M23 Itangaje ko Igiye Kuva i Uvira Mu Rwego rwo Gushyigikira Ibiganiro by’Amahoro bya Doha

Umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi...

Amerika ibyivanzemo, AFC/M23 yemeye gukura ingabo zayo muri Uvira,gusa yahise itangaza ubutumwa bukarishye

  Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) ryatangaje ko ryafashe...
spot_imgspot_img

Ubuyobozi  bwa Kiliziya Gatolika muri  Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo  bwasabye Leta y’icyo gihugu kugirana ibiganiro n’inyeshyamba z’umutwe wa M23 mu rwego rwo gukemura amakimbirane mu mahoro.

Get a Professional Website at Promo Price

Start My Website

Kiliziya Gatolika muri RDC yabikomojeho mu gihe imirwano y’ingabo za Leta  FARDC n’abo bafatanyije barimo FDLR na Wazalendo  ikomeje mu burasirazuba bw’iki gihugu barwanya umutwe wa M23.

Willy Ngumbi Musenyeri wa Diyosezi Gatolika i Goma mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, aherutse gutangaza ko impande zihanganye muri iyi ntara zakwemera kujya mu biganiro bigamije amahoro.

Mu kiganiro n’itangazamakuru uwo wihayimana yagaragaje ko ubwicanyi n’ihohoterwa rikorerwa abantu muri iyi ntara, bikomeje kwiyongera, bityo akavuga ko Kiliziya Gatolika ishyigikiye ko inzira y’amahoro ari yo zakemura ibibazo.

Yakomeje agira ati: “Turasaba abahanganye  yaba Leta ya Congo cyangwa M23 gushaka uko bahagarika intambara, ikomeje gushyira abaturage mu kaga, nk’uko mubibona muri uyu mujyi wa Goma ibintu bimeze nabi, hari ubwoba bwinsh, ubuzima buragoye, rero ibi bikwiye guhagarara.

Yakomeje agira ati: “Niyo mpamvu nkatwe abihayimana duhari, ntabwo tubayeho ngo dushishikarize abantu gukomeza kurwana ahubwo bakwiye kwemera guhagarika imirwano kugira ngo amahoro agaruke”.

Musenyeri Ngumbi kandi avuga ko yizeye ko ibihugu by’u Rwanda n’u Burundi bizabigiramo uruhare kugira ngo amahoro arambye agaruke muri Congo.

Si ubwa mbere Ngumbi asabye ko mu burasirazuba bwa Congo hagira igikorwa ngo amahoro agaruke, kuko no muri Gashyantare 2023  na bwo ubwo yaturaga igitambo cya Ukarisitiya mu Mujyi wa Goma  yasabye Congo gukemura ibibazo mu mahoro.

Ndetse n’ubwo yari yitabiriye inama y’’Abepisikopi Gatolika muri Afurika yo hagati yabaye mu kwezi gushize, yagarutse kuri iki kibazo gihangayikishije Abanyekongo.

Musenyeri Ngumbi yumvikana anenga ubutegetsi bwa Congo kuba bwaranze kuganira na M23 nyamara ari byo byakemura ibibazo mu mahoro, agahamya ko  gushaka gukemura ikibazo hakoreshweje ingufu za gisirikare batuma abasivili benshi bakomeje kuhasiga ubuzima.

Kugeza ubu FARDC ishinjwa na M23 kurenga ku masezerano y’Abakuru b’ibihugu by’Afurika y’Uburasirazuba, bateraniye mu nama zigamije gushakira amahoro Uburasirazuba bwa Congo, i Nairobi, Luanda na Bujumbura, aho bari basabye ubutegetsi bwa Congo kuganira na M23 ariko yo ikaba yarakomeje kubyanga ikomeza intambara.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here