36.8 C
Africa
Donderdag, Januarie 15, 2026
HomePolitikeKinshasa mu Bwoba Bwinshi Cyane Nyuma Yuko AFC/M23 Yungutse Amaboko Mashya, Intambara...

Kinshasa mu Bwoba Bwinshi Cyane Nyuma Yuko AFC/M23 Yungutse Amaboko Mashya, Intambara Yinjira mu Cyiciro Gishya

Date:

Related stories

Nyuma y’imyaka 7, umutima wanjye uracyazi aho ukwiriye kuba – Adekunle Gold ataka Simi

  Abahanzi b’Abanyanigeria Simi na Adekunle Gold bamaze imyaka irindwi...

Desola Afod yikomye abamushinja gusuzugura umugabo we, avuga ko atazisobanura ku magambo y’abantu

  Desola Afod, umugore w’umukinnyi wa filime muri Nollywood Kunle...

Impamvu umugore ufite indangagaciro zo hejuru abaho mu mahoro n’icyizere

  Abahanga mu mitekerereze n’imibanire y’abantu bemeza ko buri wese...

Eddy Kenzo yafashe icyemezo cyo gusubira ku ishuri, ahamya ko kwiga bitagira iherezo

  Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Eddy Kenzo, yatangaje ko yafashe icyemezo gikomeye...
spot_imgspot_img

Mu gihe umutekano n’imiyoborere bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bikomeje kujya mu mayobera, ihuriro rya AFC/M23 rikomeje kugaragaza ibimenyetso by’uko riri kwinjira mu kindi cyiciro cy’urugamba rwa politiki n’urwa gisirikare, nyuma y’uko ryungutse amaboko mashya mu banyapolitiki, ndetse rigatangaza ko intambara yo “kubohora igihugu” igitangira byeruye.

Ku wa Mbere tariki ya 29 Ukuboza 2025, amakuru yakomeje kuvugisha benshi mu karere no ku rwego mpuzamahanga yemeje ko Daniel Safu, wahoze ari Umudepite akaba n’umunyamuryango w’ihuriro Union Sacrée de la Nation riyobowe na Perezida Félix Tshisekedi, yagaragaye mu mujyi wa Goma ari kumwe na Lieutenant Colonel Willy Ngoma, umuvugizi wa gisirikare wa AFC/M23.

Uku kugaragara kw’uyu munyapolitiki uzwi cyane mu ruhando rwa politiki ya Congo kwahise gukurura impaka ndende, cyane ko AFC/M23 ari ihuriro rirwanya ubutegetsi bw’i Kinshasa, rinavugwaho guharanira impinduka zishingiye ku rwego rw’igihugu hose.

Abasesenguzi bemeza ko iki gikorwa gishobora kuba ari ikimenyetso cy’ihinduka rikomeye mu mitekerereze ya bamwe mu banyapolitiki ba Congo ku kibazo cy’umutekano muke umaze igihe mu Burasirazuba bw’igihugu.

Nubwo kugeza ubu nta tangazo ryemewe ryatangajwe na Daniel Safu cyangwa ubuyobozi bwa AFC/M23 risobanura ku mugaragaro impamvu y’uku guhura, amakuru atandukanye avuga ko uyu munyapolitiki yamaze kwiyunga kuri iri huriro, ibintu byafashwe nk’igitutu gikomeye ku butegetsi bwa Perezida Tshisekedi n’ihuriro rye rya politiki.

Ibi bibaye mu gihe ku munsi umwe, Gen Maj Sultani Makenga, Umugaba Mukuru w’abarwanyi ba AFC/M23, yatangaje amagambo akomeye mu nama isoza umwaka yahuje abanyamuryango n’abayobozi bakuru b’iri huriro yabereye i Goma. Uyu muyobozi wa gisirikare yatangaje ko intambara yo kubohora igihugu itarangiye, ahubwo ko ari bwo itangiye by’ukuri.

Yagize ati: “Intambara iracyakomeje. Abumva ko intambara yarangiye, baribeshya. Intambara ni bwo yatangira. Umuntu wese aho ari, yumve ko ari mu ntambara. Waba uri mu biro, waba uri hehe, wumve ko ibiro byawe ari indaki.”

Gen Maj Makenga yasabye abanyamuryango ba AFC/M23 kwitanga byimazeyo, bakomera ku ntego z’iri huriro, banasobanurira abaturage impamvu y’urugamba barimo, avuga ko impinduka igihugu gikeneye zidashoboka hatabayeho ubwitange n’ubumwe.

Ku rundi ruhande, Umuyobozi Mukuru wa AFC/M23, Corneille Nangaa, yatangaje ko iri huriro rifata Abanye-Congo bose nk’abarebwa n’impinduka, aho baba bari hose, haba muri Kinshasa, Lubumbashi, Kisangani, Mbandaka, Matadi cyangwa mu mahanga. Yavuze ko AFC/M23 iharanira ubumwe bw’igihugu, amahoro arambye n’umutekano usesuye ku Banye-Congo bose.

Mu gihe AFC/M23 igenzura ibice byinshi byo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru n’iya Kivu y’Amajyepfo, birimo imijyi ikomeye nka Goma na Bukavu, abasesenguzi bemeza ko kwiyongera kw’abanyapolitiki binjira muri iri huriro, hamwe n’imvugo zikomeye z’abayobozi baryo, bishobora guhindura isura y’intambara n’ibiganiro bya politiki muri RDC.

Ibikomeje kubera i Goma bifatwa nk’ikimenyetso cy’uko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ishobora kuba igiye kwinjira mu kindi cyiciro gikomeye cy’amateka yayo, aho politiki n’intambara bigenda birushaho guhurira ku murongo umwe, bigateza impinduka zishobora kugira ingaruka ku gihugu n’akarere k’Ibiyaga Bigari muri rusange.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here