Umupfumu Rutangarwamaboko Nzayisenga Modeste yongeye kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga, nyuma yo kunenga Uwicyeza Pamella, umugore w’umuhanzi The Ben, wasohokanye umwambaro ugaragaza inda ubwo yari yitabiriye igitaramo cya Spinny and Friends.
Rutangarwamaboko yagaragaje ko imyambarire Pamella yambaye idakwiriye gushyirwa ku karubanda, ayihuza n’umuco nyarwanda n’indangagaciro ziwugize. Mu magambo akakaye, yavuze ko kugaragaza inda n’umukondo w’umubyeyi ari ikintu kizira mu muco, kuko by’umwihariko inda ifatwa nk’isoko y’ubuzima n’icyubahiro cy’umubyeyi.
Ati: “Kirazira mu muco wacu. Nta mugore wo gushyira umukondo ku karubanda. Nta mubyeyi wo kwanika inda n’umukondo ku gasozi, kandi ari wo pfundo ry’igitereko cy’ubuzima.”
Yakomeje ashimangira ko iyo ababyeyi batubahirije ibyubahiro byabo, bigora abana babo kuzabubaha ejo hazaza.
Ati: “Iyo ababyeyi biyanitse, abana nibo bazabihisha gute? Inda y’umubyeyi irubahwa, ikubahirizwa, ntiyanikwa ku gasozi.”
Ibi byongeye gukurura impaka kuko si ubwa mbere Rutangarwamaboko anenze Pamella na The Ben kuri iyi ngingo. Igihe Pamella yari atwite umwana wabo w’imfura, Icyeza Luna Ora Mugisha, yari yaranenze kugaragaza inda mu mashusho y’indirimbo True Love, agaragaza ko umugore utwite akwiriye kwiyubaha no kubahwa.
Ubutumwa bwa Rutangarwamaboko bwakiriwe mu buryo butandukanye: hari abamushyigikiye bavuga ko yahagarariye umuco n’indangagaciro, mu gihe abandi bamushinje kudahuza n’ibihe, bavuga ko imyambarire n’imyitwarire y’abagore byahindutse muri iki kinyejana.
Ku rundi ruhande, The Ben we yigeze gusaba imbabazi ku byabaye. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru tariki ya 30 Ukuboza 2024, yavuze ko n’ubwo we n’umugore we batabonagamo ikibazo, hari abantu batandukanye batabyakiriye neza, barimo na nyina umubyara.
Ati: “Kuri twebwe ntacyo twabibonyemo, ariko mama umbyara ntabwo yabyishimiye. Ndanamusaba imbabazi, ndanasaba imbabazi n’abantu bose babibonye nabi.”
N’ubwo bimeze bityo, The Ben yashimangiye ko kugeza ubu we n’umugore we batabibonamo ikibazo, ibintu bikomeza kugaragaza itandukaniro rikigaragara hagati y’imyumvire ishingiye ku muco gakondo n’iy’iki gihe, ikomeje guteza impaka mu muryango nyarwanda.



