36.8 C
Africa
Donderdag, Januarie 15, 2026
HomeImyidagaduro“Kirazira mu muco wacu” – Rutangarwamaboko yanenze Pamella ku mwambaro wagaragaje inda,...

“Kirazira mu muco wacu” – Rutangarwamaboko yanenze Pamella ku mwambaro wagaragaje inda, impaka zirashyuha

Date:

Related stories

Nyuma y’imyaka 7, umutima wanjye uracyazi aho ukwiriye kuba – Adekunle Gold ataka Simi

  Abahanzi b’Abanyanigeria Simi na Adekunle Gold bamaze imyaka irindwi...

Desola Afod yikomye abamushinja gusuzugura umugabo we, avuga ko atazisobanura ku magambo y’abantu

  Desola Afod, umugore w’umukinnyi wa filime muri Nollywood Kunle...

Impamvu umugore ufite indangagaciro zo hejuru abaho mu mahoro n’icyizere

  Abahanga mu mitekerereze n’imibanire y’abantu bemeza ko buri wese...

Eddy Kenzo yafashe icyemezo cyo gusubira ku ishuri, ahamya ko kwiga bitagira iherezo

  Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Eddy Kenzo, yatangaje ko yafashe icyemezo gikomeye...
spot_imgspot_img

 

 

Umupfumu Rutangarwamaboko Nzayisenga Modeste yongeye kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga, nyuma yo kunenga Uwicyeza Pamella, umugore w’umuhanzi The Ben, wasohokanye umwambaro ugaragaza inda ubwo yari yitabiriye igitaramo cya Spinny and Friends.

Rutangarwamaboko yagaragaje ko imyambarire Pamella yambaye idakwiriye gushyirwa ku karubanda, ayihuza n’umuco nyarwanda n’indangagaciro ziwugize. Mu magambo akakaye, yavuze ko kugaragaza inda n’umukondo w’umubyeyi ari ikintu kizira mu muco, kuko by’umwihariko inda ifatwa nk’isoko y’ubuzima n’icyubahiro cy’umubyeyi.

Ati: “Kirazira mu muco wacu. Nta mugore wo gushyira umukondo ku karubanda. Nta mubyeyi wo kwanika inda n’umukondo ku gasozi, kandi ari wo pfundo ry’igitereko cy’ubuzima.”

Yakomeje ashimangira ko iyo ababyeyi batubahirije ibyubahiro byabo, bigora abana babo kuzabubaha ejo hazaza.
Ati: “Iyo ababyeyi biyanitse, abana nibo bazabihisha gute? Inda y’umubyeyi irubahwa, ikubahirizwa, ntiyanikwa ku gasozi.”

Ibi byongeye gukurura impaka kuko si ubwa mbere Rutangarwamaboko anenze Pamella na The Ben kuri iyi ngingo. Igihe Pamella yari atwite umwana wabo w’imfura, Icyeza Luna Ora Mugisha, yari yaranenze kugaragaza inda mu mashusho y’indirimbo True Love, agaragaza ko umugore utwite akwiriye kwiyubaha no kubahwa.

Ubutumwa bwa Rutangarwamaboko bwakiriwe mu buryo butandukanye: hari abamushyigikiye bavuga ko yahagarariye umuco n’indangagaciro, mu gihe abandi bamushinje kudahuza n’ibihe, bavuga ko imyambarire n’imyitwarire y’abagore byahindutse muri iki kinyejana.

Ku rundi ruhande, The Ben we yigeze gusaba imbabazi ku byabaye. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru tariki ya 30 Ukuboza 2024, yavuze ko n’ubwo we n’umugore we batabonagamo ikibazo, hari abantu batandukanye batabyakiriye neza, barimo na nyina umubyara.

Ati: “Kuri twebwe ntacyo twabibonyemo, ariko mama umbyara ntabwo yabyishimiye. Ndanamusaba imbabazi, ndanasaba imbabazi n’abantu bose babibonye nabi.”

N’ubwo bimeze bityo, The Ben yashimangiye ko kugeza ubu we n’umugore we batabibonamo ikibazo, ibintu bikomeza kugaragaza itandukaniro rikigaragara hagati y’imyumvire ishingiye ku muco gakondo n’iy’iki gihe, ikomeje guteza impaka mu muryango nyarwanda.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here