27.7 C
Africa
Donderdag, Januarie 15, 2026
HomePolitikeKivu mu Muriro: Wazalendo Nyuma yo Kurwana Inkundura na FARDC, Yagabye Igitero...

Kivu mu Muriro: Wazalendo Nyuma yo Kurwana Inkundura na FARDC, Yagabye Igitero Simusiga ku Birindiro Bikomeye bya AFC/M23

Date:

Related stories

Nyuma y’imyaka 7, umutima wanjye uracyazi aho ukwiriye kuba – Adekunle Gold ataka Simi

  Abahanzi b’Abanyanigeria Simi na Adekunle Gold bamaze imyaka irindwi...

Desola Afod yikomye abamushinja gusuzugura umugabo we, avuga ko atazisobanura ku magambo y’abantu

  Desola Afod, umugore w’umukinnyi wa filime muri Nollywood Kunle...

Impamvu umugore ufite indangagaciro zo hejuru abaho mu mahoro n’icyizere

  Abahanga mu mitekerereze n’imibanire y’abantu bemeza ko buri wese...

Eddy Kenzo yafashe icyemezo cyo gusubira ku ishuri, ahamya ko kwiga bitagira iherezo

  Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Eddy Kenzo, yatangaje ko yafashe icyemezo gikomeye...
spot_imgspot_img

Mu Ntara za Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), umutekano ukomeje kuba muke nyuma y’imirwano ikomeye yadutse ku Cyumweru tariki ya 11 Mutarama 2026, ihuza imitwe itandukanye yitwaje intwaro n’ingabo za Leta.

Muri Kivu y’Amajyepfo, imirwano ikaze yabereye mu gace ka Kalambi, muri grupema ya Luindi, teritwari ya Mwenga, aho abarwanyi ba Wazalendo bahanganye n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC).

Amakuru aturuka mu baturage avuga ko iyi mirwano yakoreshejwemo intwaro ziremereye zirimo imbunda za mashini gun, bikaba byateye ubwoba bukomeye mu baturage.

Abaturage bo muri Kalambi batangaje ko imirwano yanakomereje mu gace ka Chafunda, bituma benshi bahunga ingo zabo bashaka ahari umutekano. Bavuga ko ubuzima bwabo buri mu kaga, basaba Leta n’abafatanyabikorwa bayo gutabara byihuse kugira ngo bahagarike imirwano no gukumira ubwicanyi bushobora gukurikiraho.

Ku rundi ruhande, muri Kivu y’Amajyaruguru, imirwano yongeye kubura mu gace ka Kazinga, muri teritwari ya Masisi, ihuza abarwanyi ba AFC/M23 n’abo mu ihuriro Wazalendo rirwana ku ruhande rwa Leta.

Ikinyamakuru Actualité cyo muri RDC cyatangaje ko iyi mirwano yatangiye saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, abaturage bumva urusaku rw’imibunda ziremereye n’izoroshye.

Abaturage baho bavuga ko Wazalendo iri kugerageza kuburizamo umugambi wa AFC/M23 wo kwagura ibice igenzura, cyane cyane mu bice bya gurupoma ya Nyamaboko ya mbere n’iya kabiri, bikomeje kuba isibaniro rikomeye mu rwego rw’umutekano w’akarere.

Iyi mirwano ije ikurikira igitero cyagabwe mu isantere ya Masisi ku itariki ya 2 Mutarama 2026, aho ingabo za Leta ya Congo (FARDC) zagabye igitero mu gace gatuwe n’abaturage, gihitana abasivile batandatu abandi 41 barakomereka.

Icyo gitero cyamaganywe bikomeye na AFC/M23 ndetse n’ubuyobozi bw’ubutumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri RDC (MONUSCO), bwagaragaje impungenge ku mutekano w’abaturage.

Mu gihe imirwano ikomeje gufata indi ntera muri Kivu zombi, abaturage bakomeje kuba mu bwoba, bibaza icyerekezo cy’amahoro n’umutekano mu gihugu.

Abasesenguzi b’umutekano bagaragaza ko gukomeza kwiyongera kw’iyi mirwano bishobora kurushaho guteza ikibazo cy’ubuhunzi, inzara n’ihungabana ry’ubuzima bw’abasivile, mu gihe hakenewe ibisubizo bya politiki n’ibiganiro byimbitse kurusha ingufu z’intambara.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here