Urukiko rwa Gisirikare rwa Kivu y’Amajyaruguru, rufite icyicaro i Lubero-centre, rwatangiye kuburanisha abasirikare umunani bo mu Ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), barimo umuliyetona koloneli na majoro, bakurikiranyweho ibyaha bikomeye birimo ubwicanyi n’ihohoterwa rinyuranyije n’amategeko ya gisirikare.
Uru rubanza rwatangiye ku wa Gatatu, tariki ya 31 Ukuboza 2025, rufatwa nk’urugero rwo kwigisha abandi basirikare no kongera gusubiza icyizere mu nzego z’umutekano.
Amakuru aturuka mu rukiko agaragaza ko uru rubanza rufite inkomoko ku rupfu rw’undi musirikare wa FARDC, wishwe mu bihe by’akajagari byatewe n’imvururu mu kigo cya gisirikare.
Uyu musirikare bivugwa ko yari yarakajwe bikabije no gutinda guhembwa, maze atangira kunyanyagiza amasasu ashaka kugaragaza uburakari bwe.
Ibyo bikorwa byahujwe n’ikibazo kimaze igihe kirekire kivugwa mu gisirikare cya Congo, cy’imishahara itinda n’ikorwa rya sisitemu izwi nka “Banque Lambert”, ishinjwa gucunga nabi no kudatanga ku gihe amafaranga y’abasirikare bari ku mirongo y’imbere y’urugamba.
Abaregwa bose uko ari umunani bakurikiranyweho ibyaha birimo: Ubwicanyi, Kurenga ku mabwiriza ya gisirikare, Kunyereza umutungo wa Leta, Gushishikariza abasirikare gukora ibikorwa binyuranyije n’amategeko na disipulini, no Gutanga amakuru y’ibinyoma ashobora guteza umutekano muke.
Ubushinjacyaha bwatangaje ko ibi byaha byagize ingaruka zikomeye ku mutekano w’imbere mu gisirikare, busaba ko abahamywa icyaha bahanishwa ibihano biri hagati y’umwaka umwe n’imyaka 20 y’igifungo, bitewe n’uruhare buri wese yagize muri ibyo bikorwa.
Mu iburanisha, ubushinjacyaha bwongeye kunenga bikomeye imikorere ya “Banque Lambert”, buyishinja gukomeza gushyira abasirikare mu bukene bukabije, cyane cyane abari ku rugamba mu bice byibasiwe n’intambara nka Lubero, Rutshuru na Masisi.
Bwagaragaje ko gutinda kw’imishahara no kubura ibyangombwa by’ibanze bidindiza morale y’abasirikare, bigatuma bamwe batakaza icyizere mu mwuga wa gisirikare, abandi bagahitamo gutoroka, mu gihe hari n’abafata ibyemezo bikomeye bishobora guteza urupfu n’akajagari.
Abasesenguzi b’ibya gisirikare n’umutekano babona uru rubanza nk’indorerwamo y’ikibazo cyimbitse kiri mu nzego za FARDC, aho ibibazo by’imiyoborere, imishahara, n’imibereho y’abasirikare bikomeje gutuma disipulini ihungabana.
Bavuga ko nubwo guhana abakoze amakosa ari ingenzi, bidahagije mu gihe Leta ya Kinshasa idashyizeho impinduka zifatika mu micungire y’ingabo, by’umwihariko mu guhemba ku gihe, gukurikirana imikorere y’amabanki ahabwa ayo nshingano, no kwita ku buzima bw’abasirikare bari ku rugamba.
Mu gihe iburanisha rikomeje, amaso y’abaturage b’i Lubero n’abandi bakurikirana ibibera mu Burasirazuba bwa RDC ahanzwe ku mwanzuro w’uru rubanza, ufatwa nk’uzatanga ishusho y’uko ubutabera bwa gisirikare bwiteguye guhangana n’akarengane n’akajagari mu ngabo.
Abenshi bifuza ko uru rubanza rutazaba igikorwa cyo kwiyerekana gusa, ahubwo rukazaba intangiriro yo gusana umubano wangiritse hagati y’ingabo n’abaturage, no gusubiza icyubahiro umwuga wa gisirikare muri RDC.



