Urukiko rwo muri Koreya y’Epfo rwakatiye Kim Keon Hee, wahoze ari umugore wa Perezida w’icyo gihugu, igifungo cy’umwaka n’amezi umunani, rumuhamya icyaha cyo kwakira ruswa mu rwego rwo kubona inyungu za politiki.
Nk’uko byatangajwe na CNN, urukiko rwemeje ko Kim Keon Hee yakiriye impano n’inyungu zitandukanye ziturutse ku bayobozi bafitanye isano n’Itorero rya Unification Church, mu rwego rwo kuborohereza mu bya politiki.
Icyakora, urukiko rwamuhanaguyeho ibyaha byari bijyanye no guhindura ibiciro by’imigabane ku isoko ry’imari ndetse no kurenga ku mategeko agenga inkunga za politiki, ruvuga ko nta bimenyetso bifatika byabyo byagaragajwe.
Ubushinjacyaha bwari bwavugaga ko Kim Keon Hee yakiriye ubushakashatsi bwakozwe ku bitekerezo by’abaturage (opinion polls) buturutse ku muntu ukomeye muri politiki, agamije kugira uruhare mu guhitamo abakandida, ariko urukiko ruvuga ko ibyo bitashoboye guhabwa gihamya ihagije.
Kim Keon Hee ni umugore wa Yoon Suk Yeol, wahoze ari Perezida wa Koreya y’Epfo, we wahiritswe ku butegetsi umwaka ushize, akatirwa igifungo cy’imyaka itanu azira gukoresha nabi ububasha n’inzitizi ku butabera, nyuma y’igerageza rye ryananiranye ryo gushyiraho itegeko rya gisirikare (martial law) mu 2024.
Ibi byabaye bwa mbere mu mateka ya Koreya y’Epfo, aho abashakanye bombi bigeze kuyobora igihugu bakatirwa igifungo icyarimwe.
Ubushinjacyaha bwari bwasabye ko Kim Keon Hee ahanishwa igifungo cy’imyaka 15 n’ihazabu ya Sh261 miliyoni (ahwanye na miliyoni 2 z’amadolari ya Amerika), bumushinja kwakira impano zihenze zirimo amasakoshi ya kinyabugeni (designer handbags) n’urunigi rwa diyama, mu rwego rwo gutanga serivisi za politiki.
Urukiko rwategetse ko asubiza Sh1.16 miliyoni (hafi amadolari 9,000) kandi rutegeka ko urunigi rwa diyama yafatiwe.
Kim Keon Hee yakomeje guhakana ibyaha byose. Nyuma y’icyemezo cy’urukiko, umwunganizi we yatangaje ko bagiye kubanza kugisuzuma neza mbere yo gufata icyemezo niba bajuririra igihano cyangwa batabikora.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, Kim yavuze ati: “Nakira nicishije bugufi inama ikomeye y’urukiko, kandi sinzayifata nk’aho ari nto. Ndongera gusaba imbabazi mbikuye ku mutima ku bantu bose nateye impungenge.”
Iki cyemezo cy’urukiko kije mu gihe Koreya y’Epfo ikomeje kunyura mu bihe bikomeye by’imanza n’impaka za politiki zishingiye ku byabaye mu 2024, ubwo hatangazwaga itegeko rya gisirikare ryamaze igihe gito.



