18.4 C
Africa
Dinsdag, Desember 16, 2025
HomeKubera iki M23 yongeye gutanga impuruza  kubwicanyi bwa FARDC,FDLR n’Ingabo z’u Burundi...

Kubera iki M23 yongeye gutanga impuruza  kubwicanyi bwa FARDC,FDLR n’Ingabo z’u Burundi ?

Date:

Related stories

AFC/M23 Itangaje ko Igiye Kuva i Uvira Mu Rwego rwo Gushyigikira Ibiganiro by’Amahoro bya Doha

Umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi...

Amerika ibyivanzemo, AFC/M23 yemeye gukura ingabo zayo muri Uvira,gusa yahise itangaza ubutumwa bukarishye

  Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) ryatangaje ko ryafashe...

“Urugamba Rurakomeje”: Corneille Nangaa Atanze Ubutumwa ku Isabukuru y’Imyaka Ibiri ya AFC/M23

Mu mashusho yashyizwe ahagaragara kuri Twitter (X), Corneille Nangaa,...

AFC/M23 yahaye u Burundi isezerano rikomeye nyuma y’igihe gito bweruye bukavuga ko bushobora kwinjira mu ntambara n’u Rwanda

Mu gihe umwuka w’intambara n’umutekano muke bikomeje gufata indi ntera mu karere k’Ibiyaga Bigari, ihuriro rya AFC/M23 ryatanze isezerano rikomeye ku Burundi, rivuga ko ritazigera ryemera ko imitwe irwanya ubutegetsi bwabwo yifashisha uduce rigenzura mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’ibirindiro byo guhungabanya umutekano w’icyo gihugu.  Iri sezerano ryatanzwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi wa AFC/M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, mu bihe byihariye aho u Burundi bwari bumaze gutangaza ku mugaragaro ko bushobora kwinjira mu ntambara yeruye n’u Rwanda.  AFC/M23 yavuze ko yubaha ihame ryo kubana neza n’ibihugu bituranye, kandi ko idashaka ko intambara zo mu karere zarushaho kwaguka. Yashimangiye ko uduce igenzura tutazigera duhinduka indiri y’imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Burundi cyangwa w’ikindi gihugu icyo ari cyo cyose.  Aya magambo ya AFC/M23 yakurikiye igikorwa cyabaye ku wa Mbere tariki ya 15 Ukuboza, iri ihuriro rya AFC/M23 ryafashije impunzi z’Abarundi zari zarahungiye mu burasirazuba bwa Congo gusubira mu gihugu cyazo ku bushake....
spot_imgspot_img

Umutwe wa M23 wongeye gutanga impuruza ku bwicanyi uvuga ko Ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zikomeje gukorera muri Masisi, unenga amahanga ku kuba akomeje kuruca akarumira.

Get a Professional Website at Promo Price

Start My Website

Ni mu itangazo uyu mutwe wasohoye kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Ugushyingo 2023.

Umuvugizi w’Ishami ryawo rya Politiki, Lawrence Kanyuka muri iryo tangazo, yahuruje akarere ndetse n’umuryango mpuzamahanga kubera “ubwicanyi bukomeje gukorerwa abasivile bo muri Masisi bukorwa n’ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma, by’umwihariko FARDC, FDLR, abacancuro, imitwe y’inyeshyamba ndetse n’Ingabo za Guverinoma y’u Burundi.”

M23 by’umwihariko yavuze ko yamagana yivuye inyuma amahanga akomeje kuruca akarumira, nyamara hari abo mu bwoko bw’abatutsi bakomeje kwicwa ikindi Ingabo za Congo zikaba zikomeje kurasa ibisasu mu duce dusanzwe dutuwe n’abaturage benshi.

Watanze urugero rw’uko nko mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 28 Ugushyingo Ingabo za Congo zaragabye igitero mu centre y’ubucuruzi y’ahitwa ku Mulindi muri Rutshuru, zigatwika inzu ebyiri z’abaturage mbere yo gukomeretsa ba nyirazo.

M23 kandi ivuga ko ibirenze ibyo Ingabo za Guverinoma ya Kinshasa zikomeje kwifashisha indege z’intambara, ibifaru ndetse n’ibibunda biremereye mu kugaba ibitero ku basivile, ku buryo hari abapfa abakomereka ndetse n’abava mu byabo.

Kuri ubu amezi arakabakaba abiri imirwano ikomeye yongeye kubura hagati y’Ingabo za RDC na M23, nyuma y’amezi atandatu yari ashize hari agahenge.

Imirwano ikaze kuva ku itariki ya 1 Ukwakira iri kujya mbere mu bice bya za Teritwari za Rutshuru, Masisi na Nyiragongo. M23 mu itangazo ryayo yavuze ko n’ubwo igishyize imbere gahunda yo gukemura amakimbirane ifitanye na Guverinoma ya RDC mu mahoro, itazabura gukomeza kwirwanaho ndetse no kurinda abasivile.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here