25.1 C
Africa
Dinsdag, Desember 16, 2025
HomeImikinoKubera iki Rutayisire Jackson  ariwe wabaye igitambo kuri mpaga yatewe Amavubi ?...

Kubera iki Rutayisire Jackson  ariwe wabaye igitambo kuri mpaga yatewe Amavubi ? >>Inkuru irambuye

Date:

Related stories

AFC/M23 Itangaje ko Igiye Kuva i Uvira Mu Rwego rwo Gushyigikira Ibiganiro by’Amahoro bya Doha

Umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi...

Amerika ibyivanzemo, AFC/M23 yemeye gukura ingabo zayo muri Uvira,gusa yahise itangaza ubutumwa bukarishye

  Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) ryatangaje ko ryafashe...

“Urugamba Rurakomeje”: Corneille Nangaa Atanze Ubutumwa ku Isabukuru y’Imyaka Ibiri ya AFC/M23

Mu mashusho yashyizwe ahagaragara kuri Twitter (X), Corneille Nangaa,...

AFC/M23 yahaye u Burundi isezerano rikomeye nyuma y’igihe gito bweruye bukavuga ko bushobora kwinjira mu ntambara n’u Rwanda

Mu gihe umwuka w’intambara n’umutekano muke bikomeje gufata indi ntera mu karere k’Ibiyaga Bigari, ihuriro rya AFC/M23 ryatanze isezerano rikomeye ku Burundi, rivuga ko ritazigera ryemera ko imitwe irwanya ubutegetsi bwabwo yifashisha uduce rigenzura mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’ibirindiro byo guhungabanya umutekano w’icyo gihugu.  Iri sezerano ryatanzwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi wa AFC/M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, mu bihe byihariye aho u Burundi bwari bumaze gutangaza ku mugaragaro ko bushobora kwinjira mu ntambara yeruye n’u Rwanda.  AFC/M23 yavuze ko yubaha ihame ryo kubana neza n’ibihugu bituranye, kandi ko idashaka ko intambara zo mu karere zarushaho kwaguka. Yashimangiye ko uduce igenzura tutazigera duhinduka indiri y’imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Burundi cyangwa w’ikindi gihugu icyo ari cyo cyose.  Aya magambo ya AFC/M23 yakurikiye igikorwa cyabaye ku wa Mbere tariki ya 15 Ukuboza, iri ihuriro rya AFC/M23 ryafashije impunzi z’Abarundi zari zarahungiye mu burasirazuba bwa Congo gusubira mu gihugu cyazo ku bushake....
spot_imgspot_img

Rutayisire Jackson wari ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe y’igihugu Amavubi yasezeye ku mwanya we.

Get a Professional Website at Promo Price

Chat on WhatsApp

Mu magambo make Jackson wari umaze imyaka irenga 5 kuri uyu mwanya, yabwiye ISIMBI dukesha iyi nkuru  ko atasezeye mu ikipe y’igihugu gusa ahubwo yasezeye no muri FERWAFA.

Ati “ni byo nasezeye. Nasezeye muri FERWAFA.”

Rutayisire Jackson yari umukozi wa FERWAFA ariko ushinzwe amakipe y’igihugu y’umupira w’amaguru.

Asezeye nyuma y’uko Minisiteri ya Siporo yarimo ikora ubucukumbuzi ku ntandaro yo guterwa mpaga ku ikipe y’igihugu Amavubi kubera gukinisha Muhire Kevin wari ufite amakarita 2 y’umuhondo ku mukino wa Benin.

Bivugwa ko ku wa Kane w’iki cyumweru umutoza mukuru, Carlos Alós Ferrer ndetse na Rutayisire Jackson bitabye Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa kugira ngo bagire ibyo basobanura.

Amavubi yatewe mpaga kubera ko mu mukino w’umunsi wa 4 w’itsinda L yakiriyemo Benin i Kigali tariki ya 29 Werurwe 2023 yakinishije Muhire Kevin wari ufite amakarita 2 y’umuhondo (iyo yabonye ku mukino wa Senegal n’iyo yabonye ku mukino wa Benin ubanza), aho rwireguye ko bagendeye kuri raporo ya CAF yagaragazaga ko nta muziro afite.

Rutayisire Jackson nka Team Manager, bivugwa ko ari we wari ubifite mu nshingano zo kwandika ayo makarita nubwo byaje kugaragara ko no mu masezerano y’abatoza birimo ko bagomba kubikurikirana.

Latest stories

spot_img