27.7 C
Africa
Donderdag, Januarie 15, 2026
HomeImyidagaduroKuki igitaramo cya The Ben na Bruce Melodie cyabaye inkuru ya mbere...

Kuki igitaramo cya The Ben na Bruce Melodie cyabaye inkuru ya mbere mu Rwanda?

Date:

Related stories

Nyuma y’imyaka 7, umutima wanjye uracyazi aho ukwiriye kuba – Adekunle Gold ataka Simi

  Abahanzi b’Abanyanigeria Simi na Adekunle Gold bamaze imyaka irindwi...

Desola Afod yikomye abamushinja gusuzugura umugabo we, avuga ko atazisobanura ku magambo y’abantu

  Desola Afod, umugore w’umukinnyi wa filime muri Nollywood Kunle...

Impamvu umugore ufite indangagaciro zo hejuru abaho mu mahoro n’icyizere

  Abahanga mu mitekerereze n’imibanire y’abantu bemeza ko buri wese...

Eddy Kenzo yafashe icyemezo cyo gusubira ku ishuri, ahamya ko kwiga bitagira iherezo

  Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Eddy Kenzo, yatangaje ko yafashe icyemezo gikomeye...
spot_imgspot_img

 

Mu gihe twinjiraga mu mwaka wa 2026, nta yindi nkuru kugeza ubu iri kuvugwa cyane mu Rwanda kurusha igitaramo cya The Ben na Bruce Melodie. Iki gitaramo cyabaye ikiganiro mu byiciro bitandukanye by’abantu, kuva ku bato n’abakuru, abakunda siporo n’abakurikira ibivugwa muri politiki.

Abantu benshi bagiye bagaragaza uko babona aba bahanzi bombi, bamwe bagaragaza ko bashyigikiye The Ben, abandi bagashyigikira Bruce Melodie, ku buryo usanga hari abavuga bati “ndi Munyakazi” abandi bati “ndi Tiger”.

Impamvu The Ben na Bruce Melodie bahindutse inkuru iruta izindi, ni uko bombi bahuriye ku kuba bazi neza uko bitwara mu muziki no mu itangazamakuru. Bazi uko bagumana amazina yabo mu biganiro by’abantu, n’igihe badafite indirimbo nshya basohoye. Ibi ni na byo byatumye, n’ubwo bombi bari bamaze igihe kirenga amezi icumi nta gihangano gishya bafite, bakomeje kuvugwa cyane.

Ikindi cyatumye bakomeza kuba ku isonga mu nkuru zivugwa, ni ihangana ryabo ryashingiye ku kuba abafana babo bakomeje impaka zidashira, bigatuma buri gikorwa cyabo cyose gihinduka inkuru ivugwa hose.

Mu gitaramo aba bombi bahuriyemo, cyitabiriwe n’Abanyarwanda batandukanye barimo abaminisitiri, abayobozi bakuru n’abashoramari. Hari kandi n’abahanzi bo hanze y’u Rwanda bitabiriye icyo gitaramo barimo Rema Namakula wanaririmbanye na The Ben, Joshua Baraka, n’abandi.Ibi byahaye icyo gitaramo isura mpuzamahanga, bigaragaza ko umuziki nyarwanda ugeze ku rwego rwo kwitabirwa n’abahanzi bo mu Karere no hanze yako.

The Ben na Bruce Melodie iki gitaramo cyabo cyagaragaje impamvu aba bahanzi bombi bakomeje kuba inkuru ya mbere mu Rwanda irimo kuvugawa mu intangiriro z’ uyu mwaka 2026.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here