24.4 C
Africa
Vrydag, Januarie 16, 2026
HomePolitikeKuki Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitemera ko ihuriro rya AFC/M23 ryavuye...

Kuki Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitemera ko ihuriro rya AFC/M23 ryavuye burundu mu mujyi wa Uvira? 

Date:

Related stories

Nyuma y’imyaka 7, umutima wanjye uracyazi aho ukwiriye kuba – Adekunle Gold ataka Simi

  Abahanzi b’Abanyanigeria Simi na Adekunle Gold bamaze imyaka irindwi...

Desola Afod yikomye abamushinja gusuzugura umugabo we, avuga ko atazisobanura ku magambo y’abantu

  Desola Afod, umugore w’umukinnyi wa filime muri Nollywood Kunle...

Impamvu umugore ufite indangagaciro zo hejuru abaho mu mahoro n’icyizere

  Abahanga mu mitekerereze n’imibanire y’abantu bemeza ko buri wese...

Eddy Kenzo yafashe icyemezo cyo gusubira ku ishuri, ahamya ko kwiga bitagira iherezo

  Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Eddy Kenzo, yatangaje ko yafashe icyemezo gikomeye...
spot_imgspot_img

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zitemera ko ihuriro rya AFC/M23 ryavuye burundu mu mujyi wa Uvira, uherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.  

Ibi byatangajwe n’umuyobozi wo ku rwego rwo hejuru muri Amerika, wavuze ko nubwo hari abarwanyi bagaragaye basohoka muri uwo mujyi, Washington itanyuzwe n’uko uku kuvayo kwabaye. 

Uyu muyobozi yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, ko hari impungenge zikomeye zishingiye ku makuru y’uko bamwe mu barwanyi ba AFC/M23 bagumye mu nkengero za Uvira, ndetse abandi bakaba baragaragaye mu mujyi bambaye imyenda ya gipolisi aho kwambara iya gisirikare. 

Ibi bibaye mu gihe ku wa Kabiri habaye imirwano n’urusaku rw’amasasu rwumvikanye mu misozi ireba agace ka Kalundu, nk’uko byemejwe n’abaturage babiri baganiriye na Reuters. Ibyo byatumye hakomeza kwibazwa niba koko AFC/M23 yarubahirije ibyo yiyemeje byo kuva muri uyu mujyi w’ingenzi. 

Umujyi wa Uvira wafashwe n’ingabo za AFC/M23 ku wa 10 Ukuboza 2025, nyuma y’imirwano ikomeye yatumye ingabo za FARDC, iz’u Burundi n’indi mitwe bafatanyaga nka Wazalendo zisohoka muri uyu mujyi.

Ifatwa rya Uvira ryabaye nyuma y’iminsi mike Perezida Félix Tshisekedi wa RDC na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda bahuriye na Perezida Donald Trump i Washington, aho bashyize umukono ku masezerano agamije kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo. 

Icyo gikorwa cya AFC/M23 cyahise gishimangira igitutu cy’ibihugu by’i Burayi, Amerika n’imiryango mpuzamahanga, byamaganye ifatwa ry’uyu mujyi, nubwo AFC/M23 ivuga ko irwanira uburenganzira bw’Abanyamulenge n’Abatutsi bo muri RDC, bavuga ko bamaze igihe bicwa bunyamaswa n’ubutegetsi bwa Kinshasa bufatanyije n’imitwe itandukanye. 

Nyuma y’uko Umunyamabanga wa Leta ya Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, atangaje ko ibikorwa by’u Rwanda mu burasirazuba bwa Congo binyuranyije n’amasezerano y’amahoro, AFC/M23 yatangaje mu cyumweru gishize ko yemeye kuva muri Uvira kugira ngo ibiganiro by’amahoro bihabwe amahirwe. 

Gusa, umuyobozi mukuru muri Amerika yavuze ko nubwo hari abarwanyi benshi bagaragaye basohoka muri Uvira, bidahagije. Yagize ati: 

“Habayeho kugenda, ariko ntitwumva ko mu by’ukuri bigeze ku kurekura burundu umujyi. Turizera ko M23 ikomeje guhagarara hirya no hino mu nkengero z’umujyi.” 

Aya magambo yerekana ko Amerika itabona icyizere cyuzuye ku mutekano wa Uvira, cyane cyane mu gihe hakomeje gutangazwa amakuru y’abarwanyi bagumye mu mujyi mu buryo butagaragara. 

Ku wa Kabiri ushize, abaturage babiri bavuze ko babonye abarwanyi ba AFC/M23 bagumye muri Uvira bambaye imyenda ya gipolisi, ibintu byatumye abaturage batakaza icyizere ku byatangajwe n’impande zirebwa n’iki kibazo. 

Umwe muri bo yagize ati “urusaku rw’amasasu rwumvikanye mu gitondo, ruva mu misozi ireba Kalundu, ibintu byatumye benshi bakinga imiryango yabo kubera ubwoba ko imirwano ishobora kongera kwaduka.” 

Ku rundi ruhande, ihuriro rya AFC/M23 rikomeje gushimangira ko ryavuye muri Uvira ku mugaragaro, rikavuga ko bitarenze ku wa 18 Ukuboza 2025 iki gikorwa cyarangiye burundu. 

Mu itangazo ryashyizwe hanze ku wa 16 Ukuboza, AFC/M23 yavuze ko yemeye kurekura Uvira ku busabe bw’ubuhuza bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bugamije gushakira umuti urambye amakimbirane amaze igihe mu burasirazuba bwa Congo. 

Kuva mu ijoro ryo ku wa 17 Ukuboza, ingabo za AFC/M23 zatangiye gusohoka muri uyu mujyi, nk’uko byemezwa n’amakuru atandukanye yo ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’ibitangazamakuru byo mu karere. 

Umuyobozi wungirije wa AFC/M23 ushinzwe ibikorwa bya politiki, Bertrand Bisimwa, abinyujije kuri X (Twitter), yavuze ko kuva muri Uvira biri kugenda neza. Ati: “Ibikorwa bya AFC/M23 byo kuva mu mujyi wa Uvira birakomeje kandi bizaba byarangiye bitarenze ejo. Turasaba abasivili gutuza. Turasaba abahuza n’abandi bafatanyabikorwa gukora ku buryo Uvira irindwa ubugizi bwa nabi, kugabwaho ibitero no kutongera gusubiramo intwaro.” 

Aya magambo agaragaza ko AFC/M23 ishinja FARDC, Wazalendo n’abandi bafatanyabikorwa babo kuba baragiye bifashisha ingamba zo kubaka icyizere mu bihe byashize, bagasubira gufata uduce no kugirira nabi abasivili bakekwagaho gushyigikira AFC/M23. 

Amakuru aturuka mu gace ka Uvira avuga ko ingabo za AFC/M23 zerekeje mu misozi iri hafi y’umujyi, aho bivugwa ko zishobora kuba zitegereje uko gahunda z’umutekano zizashyirwaho. 

Gusa, ikibazo gikomeye gikomeje kwibazwa ni uko AFC/M23 yatangiye kuva muri Uvira nta rwego rwemewe rugomba kuwucungira umutekano rushyizweho ku mugaragaro. Ibi bituma abaturage baguma mu bwoba, mu gihe umujyi ushobora gusubira mu kavuyo, gusahurwa cyangwa kugabwaho ibitero. 

Magingo aya, ahazaza h’umutekano wa Uvira haracyari mu rujijo, aho Amerika ikomeje gusaba AFC/M23 kuva muri uyu mujyi, mu gihe yo ivuga ko iri gushyira mu bikorwa ibyo yiyemeje, igasaba ko habaho ingabo zitabogamye zo gucunga umutekano n’agahenge. 

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here