35.4 C
Africa
Saterdag, Desember 20, 2025
HomeImyidagaduroKuki Shensea yahisemo kudataramira i Kigali? Coach Gael asobanura uko The Ben...

Kuki Shensea yahisemo kudataramira i Kigali? Coach Gael asobanura uko The Ben na Bruce Melodie bari kumubera imbogamizi

Date:

Related stories

spot_imgspot_img

 

Get a Professional Website at Promo Price

Start My Website

Umushoramari akaba n’umujyanama mu by’imyidagaduro, Karomba Gael uzwi cyane nka Coach Gael, yatangaje ko umuhanzi w’Umunya-Jamaica Shensea yafashe icyemezo kiza cyo kudategura igitaramo mu Rwanda muri iyi minsi.

Abinyujije ku Instagram Story, Coach Gael yavuze ko u Rwanda muri iki gihe ruhanze amaso ku gitaramo gikomeye cya The Ben na Bruce Melodie, ku buryo byagora undi muhanzi wese kubana abantu bitabira kugwiza igitaramo cye.

Yagize ati: “Shensea arabizi neza. Kumva no kumenya igihe ukorera ikintu runaka ntacyo wabinganya. U Rwanda ruhanze amaso The Ben na Bruce Melodie tariki ya 01 Mutarama 2026.”

Ibi yabivuze mu gihe hari hamaze gukwirakwira amakuru yavugaga ko Shensea yaba ateganya gutaramira i Kigali, ariko nyuma y’amasaha make, uyu muhanzi yahise abihakana ku mugaragaro, avuga ko nta gitaramo ateganya gukorera mu Rwanda, anenga ibitangazamakuru byari byabitangaje.

The Ben na Bruce Melodie bazahurira mu gitaramo bise “The New Year Groove”, kizabera muri BK Arena mu ijoro ryo ku wa 01 Mutarama 2026, kikaba cyitezweho ibintu bikomeye cyane, bitewe n’ukuntu aba bahanzi bombi bakunzwe cyane mu Rwanda no mu karere.

Amakuru akomeza avuga ko Coach Gael ari umwe mu bagize uruhare rukomeye mu kumvisha Bruce Melodie kwemera kwitabira iki gitaramo cya The Ben, bikaba byarushijeho kongera uburemere bw’iki gitaramo.

Indi nkuru yabanje: Ni ibihuha! — SHENSEA ahakanye amakuru yavugaga ko azataramira i Kigali

 

Ibi byose kandi bije bikurikiranye n’igihe aba bahanzi bombi bari bamaze iminsi bari kwesurana mu ndirimbo; Bruce Melodie yashyize hanze indirimbo “MUNYAKAZI”, mu gihe The Ben nawe ategerejweho indirimbo nshya yise “INDABO ZANJYE”, ibintu byakomeje gushimangira ko abafana babo bari mu bihe byiza by’umuziki nyarwanda.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here