Umuhanzikazi w’Umunya-Uganda Spice Diana yasabye abahanzi cyane cyane abakiri bato kudahutira kubaka amazu manini yo guturamo, ahubwo bagashyira imbaraga n’amafaranga yabo mu mishinga ibyara inyungu ibafasha kwagura imari yabo.
Spice Diana yavuze ko nubwo yishimira kuba yarageze ku rwego rwo kwiyubakira inzu akiri muto, atabona ko byari icyemezo cyiza cy’imari. Yatangaje ko yabonye umutungo we wa mbere afite imyaka 19, anubaka inzu ye ya mbere afite imyaka 20, ibintu avuga ko byihuse cyane.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru Mbu, Spice Diana yasobanuye ko iyo amafaranga yakoresheje yubaka inzu ayashora mu bucuruzi cyangwa mu mishinga ibyara inyungu, byari kumuha umusaruro urushijeho kuba mwiza mu gihe kirekire.
📰 Also Read This:
Yagize ati: “Uko nagiye nkura ni ko nabonye ko udakwiye kwihutira kubaka inzu yo guturamo. Ayo mafaranga wayashora mu kintu kikugezaho inyungu. Keretse ufite umuryango, ntuba ukeneye inzu nini.”
Uyu muhanzikazi yatanze urugero rw’inzu ye ifite ibyumba bitandatu byo kuraramo, aho arara mu cyumba kimwe gusa mu gihe ibindi bitanu bidakoreshwa. Yavuze ko iyo ibyo byumba byari bihindutse amagorofa yo gukodesha cyangwa amaduka, byari kuba ishoramari rifite inyungu kurushaho.
Spice Diana asoza ashimangira ko nubwo aticuza ibyo yakoze, byamubereye isomo rikomeye, asaba abahanzi bakiri bato kwigira ku bunararibonye bwe, bakabanza gushora imari mu bucuruzi kurusha kubaka amazu manini yo guturamo.






