20.4 C
Africa
Dinsdag, Desember 16, 2025
HomeAmakuruKunyaza bigiye kuba umuco ukwiye kwigishwa ingo z'Abaturange ba Uganda kugirango ingo...

Kunyaza bigiye kuba umuco ukwiye kwigishwa ingo z’Abaturange ba Uganda kugirango ingo zidasenyuka

Date:

Related stories

“Urugamba Rurakomeje”: Corneille Nangaa Atanze Ubutumwa ku Isabukuru y’Imyaka Ibiri ya AFC/M23

Mu mashusho yashyizwe ahagaragara kuri Twitter (X), Corneille Nangaa,...

AFC/M23 yahaye u Burundi isezerano rikomeye nyuma y’igihe gito bweruye bukavuga ko bushobora kwinjira mu ntambara n’u Rwanda

Mu gihe umwuka w’intambara n’umutekano muke bikomeje gufata indi ntera mu karere k’Ibiyaga Bigari, ihuriro rya AFC/M23 ryatanze isezerano rikomeye ku Burundi, rivuga ko ritazigera ryemera ko imitwe irwanya ubutegetsi bwabwo yifashisha uduce rigenzura mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’ibirindiro byo guhungabanya umutekano w’icyo gihugu.  Iri sezerano ryatanzwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi wa AFC/M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, mu bihe byihariye aho u Burundi bwari bumaze gutangaza ku mugaragaro ko bushobora kwinjira mu ntambara yeruye n’u Rwanda.  AFC/M23 yavuze ko yubaha ihame ryo kubana neza n’ibihugu bituranye, kandi ko idashaka ko intambara zo mu karere zarushaho kwaguka. Yashimangiye ko uduce igenzura tutazigera duhinduka indiri y’imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Burundi cyangwa w’ikindi gihugu icyo ari cyo cyose.  Aya magambo ya AFC/M23 yakurikiye igikorwa cyabaye ku wa Mbere tariki ya 15 Ukuboza, iri ihuriro rya AFC/M23 ryafashije impunzi z’Abarundi zari zarahungiye mu burasirazuba bwa Congo gusubira mu gihugu cyazo ku bushake....

Nduhungirehe ashinja ibihugu by’Iburengerazuba guhuma amaso ku bitero bya FARDC muri Minembwe

  Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yanenze bikomeye...

Ndayishimiye araburira Afurika: Ibihugu byari bihamye biri mu bibazo bikomeye bitewe n’akababaro k’Urubyiruko rw’aba-Gen Z

  Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yatangaje ko ikibazo cy’imyigaragambyo...
spot_imgspot_img

Igitabo cyiswe ‘Kunyaza’ gikomeje kuvugisha benshi muri Uganda, aho Umunyamabanga muri Minisiteri y’Ubutabera muri iki gihugu, Pius Bigirimana yasabye ko kigezwa mu miryango itandukanye mu rwego rwo kwirinda ko isenyuka.

Get a Professional Website at Promo Price

Start My Website

Iki gitabo cyanditswe n’Umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’u Budage, Dr Nsekuye Bizimana usanzwe akora ubushakashatsi butandukanye ku bijyanye n’ubuhanga bw’Abanyafurika mu by’imibonano mpuzabitsina.

Ubundi kunyara mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina ni igihe umugore abasha gusohora amavangingo aturuka mu myanya myibarukiro ye biturutse ku byishimo aba yatewe n’umugabo. Bisobanuye ko hataza inkari ahubwo haza amavangingo ashyushye cyane, bikaba biryohera umugore cyane kuko bizanwa n’ibyishimo aba yatewe n’uwo bakorana imibonano bitewe n’uburyo abimukoreramo.

Ubu bumenyi mu by’imibonano mpuzabitsina bufite inkomoko mu Rwanda, icyakora bwakwirakwiye no mu bindi bice byo muri Afurika y’Iburasirazuba nka Uganda na Kenya aho bizwi ku izina rya ’Kachabali’.

Umunyabamabanga muri Minisiteri y’Ubutabera ya Uganda, Bigirimana yabwiye Chimpreports dukesha iyi nkuru, ko kunyaza ari ikintu cy’ingirakamaro mu kubaka ingo zigakomera.

Igitabo kivuga ku muco wo ‘Kunyaza’ gikomeje kuvugisha benshi muri Uganda

Bigirimana na we asanzwe ari umwanditsi ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina kuko aherutse gushyira hanze igitabo yise ‘Naked Truth – A conversation about African sex magic treasures’.

Yavuze ko kunyaza ari uburyo bworoshye kandi bw’ingirakamaro mu gushimishanya hagati y’abashakanye, agashishikariza abagishinga ingo gukangukira gusoma ibitabo nk’ibi birimo ubumenyi batabonye ahandi.

Dr Nsekuye wanditse igitabo ku muco wo ‘Kunyaza’, agaragaza ko ari ingirakamaro kuko bifasha umugore ubikorewe kugera ku byishimo byuzuye, gufasha abagabo kumara igihe kinini mu gikorwa cyo gutera akabariro n’ibindi.

Iki gitabo kandi kirimo uburyo umugabo yakoresha kugira ngo afashe umugore we kugera kuri ibyo bishimo biboneka mu gutera akabariro kw’abashakanye, hagendewe ku nama zatanzwe n’inzobere.

Muri Uganda basamiye hejuru iki gitabo, by’umwihariko abafite inshingano mu kwita ku muryango bagaragaza ko gishobora kugabanya umubare wa gatanya ziri kwiyongera.

Imibare y’ikigo Swedish International Development Cooperation, igaragaza ko nibura buri mwaka muri icyo gihugu hatangwa gatanya 370,000.

Kuri Amazon, bigaragara ko igitabo ‘Kunyaza’ kigurwa Amadolari 14, ni ukuvuga hafi ibihumbi 17 Frw.

Latest stories

spot_img