21.6 C
Africa
Vrydag, Januarie 16, 2026
HomeImyidagaduroKureka Management ntibyambujije gutsinda intambara y' amagambo_Da Agent asobanura ibanga ryamugumishije ku...

Kureka Management ntibyambujije gutsinda intambara y’ amagambo_Da Agent asobanura ibanga ryamugumishije ku isonga

Date:

Related stories

Nyuma y’imyaka 7, umutima wanjye uracyazi aho ukwiriye kuba – Adekunle Gold ataka Simi

  Abahanzi b’Abanyanigeria Simi na Adekunle Gold bamaze imyaka irindwi...

Desola Afod yikomye abamushinja gusuzugura umugabo we, avuga ko atazisobanura ku magambo y’abantu

  Desola Afod, umugore w’umukinnyi wa filime muri Nollywood Kunle...

Impamvu umugore ufite indangagaciro zo hejuru abaho mu mahoro n’icyizere

  Abahanga mu mitekerereze n’imibanire y’abantu bemeza ko buri wese...

Eddy Kenzo yafashe icyemezo cyo gusubira ku ishuri, ahamya ko kwiga bitagira iherezo

  Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Eddy Kenzo, yatangaje ko yafashe icyemezo gikomeye...
spot_imgspot_img

 

Umuraperi Da Agent yahishuye uko yakomeje gutsinda no kuguma mu muziki mu buryo bugaragara, n’ubwo amaze igihe akora nta buyobozi (management) bumukurikirana bya hafi.

Mu kiganiro yatanze, Da Agent yavuze ko gufata icyemezo cyo gutandukana na management byamuhaye umwanya wo kuruhuka, gutekereza ku rugendo rwe no kwisuzuma neza, bimuha amahirwe yo kongera kubaka umushinga we w’umuziki no kongera kwegera abafana be mu buryo bushya.

Yagaragaje ko kimwe mu byamubereye isomo rikomeye ari ukumva neza impinduka z’ibihe n’uko urubyiruko n’abakunzi b’umuziki bagenda bahindura uburyo bakira ibihangano. N’ubwo atigeze areka umwimerere (style) wamugize uwo ari we, avuga ko yahinduye uburyo atanga indirimbo n’uko azigezaho abantu, ajyanye n’ibihe.

Ati: “Nk’umuhanzi, ugomba kugendana n’igihe. Uko twaririmbaga kera si ko turirimba uyu munsi, n’ubwo tuba tugifite style imwe. Ugomba kumva trend, ukumva uburyo bugezweho n’abafana bawe. Nabimenye, ndabyakira, ndanabishyira mu bikorwa.”

Da Agent kandi yemera ko atari byoroshye ku bahanzi benshi gutandukana na management cyangwa inzu z’imiziki bagakomeza kugaragara, kuko benshi muri bo bahita bacika ku isoko ry’umuziki. Ibi bituma urugendo rwe arufata nk’intsinzi ikomeye.

Yagize ati: “Abenshi batandukana na management bagahita babura aho bagaragara. Ni yo mpamvu umuhanzi ubasha kubikora akagumana abafana akanakomeza gusohora indirimbo zakunzwe aba ageze ku rwego rukomeye. Kuririmbira abafana ni byo navukiye.”

Ibi Da Agent avuga bigaragaza ko gutsinda mu muziki bidashingiye gusa ku buyobozi bukomeye, ahubwo bishingira ku kumenya kwiyumva, guhinduka igihe bisabwa no gukomeza gushyira imbere abafana.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here