Leta ya Tanzania yasabye abaturage bayo kuguma mu ngo zabo kuri uyu wa Kabiri, tariki 09 Ukuboza 2025, umunsi igihugu kizihizaho Umunsi w’Ubwigenge cyakuye ku Bwongereza.
Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko hari imyigaragambyo ikomeye yateguwe n’abaturage ku munsi w’Ubwigenge, igamije kwamagana ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye ku wa 29 Ukwakira 2025. Amatora yatangajwe ko yatsinzwe na Perezida Samia Suluhu Hassan ku majwi 98%, mu gihe amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi yamaganiye kure ibyavuye mu matora, avuga ko atabaye mu bwisanzure.
Iyi myigaragambyo kandi yari igamije kwizihiza Umunsi w’Ubwigenge, nyuma y’uko ibirori bya leta ku rwego rw’igihugu byakuweho kugira ngo amafaranga yari gukoreshwa muri icyo gikorwa ashyirwe mu gusana ibikorwaremezo byangiritse mu myigaragambyo yabaye mu gihe na nyuma y’amatora.
📰 Also Read This:
Minisitiri w’Intebe wa Tanzania, Mwigulu Nchemba, yasabye abaturage kuguma mu ngo zabo ku munsi w’Ubwigenge. Mu butumwa bwanyujijwe ku rubuga rwa X (rwahoze ari Twitter), Minisitiri Nchemba yagize ati:”Turasaba abaturage bose batazaba bafite gahunda nkenerwa tariki ya 09 Ukuboza, kuzakoresha uwo munsi baruhuka banishima bari mu rugo, cyeretse abazaba bategetswe gukora.”
Ibi byatangajwe mu rwego rwo gucunga ituze no kwirinda ko amatsinda yateguye imyigaragambyo ikomeye yangiza umutekano. Amashusho ari ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abashinzwe umutekano benshi n’ibikoresho byabo bari mu mihanda migari mu mijyi nka Dar es Salaam na Arusha.
Imyigaragambyo yabaye mu gihugu yaguyemo ibihumbi n’ibihumbi by’abaturage, ndetse habaye no gusenya ibikorwaremezo no kwibasira businesi z’abashyigikiye Perezida Samia Suluhu Hassan.






