22.7 C
Africa
Dinsdag, Desember 16, 2025
HomeAmakuruLeta ya Tanzania nyuma y’ibyo abaturage baherutse gukora, ku munsi w’Ubwigenge hafashwe...

Leta ya Tanzania nyuma y’ibyo abaturage baherutse gukora, ku munsi w’Ubwigenge hafashwe ingamba z’ubwirinzi

Date:

Related stories

“Urugamba Rurakomeje”: Corneille Nangaa Atanze Ubutumwa ku Isabukuru y’Imyaka Ibiri ya AFC/M23

Mu mashusho yashyizwe ahagaragara kuri Twitter (X), Corneille Nangaa,...

AFC/M23 yahaye u Burundi isezerano rikomeye nyuma y’igihe gito bweruye bukavuga ko bushobora kwinjira mu ntambara n’u Rwanda

Mu gihe umwuka w’intambara n’umutekano muke bikomeje gufata indi ntera mu karere k’Ibiyaga Bigari, ihuriro rya AFC/M23 ryatanze isezerano rikomeye ku Burundi, rivuga ko ritazigera ryemera ko imitwe irwanya ubutegetsi bwabwo yifashisha uduce rigenzura mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’ibirindiro byo guhungabanya umutekano w’icyo gihugu.  Iri sezerano ryatanzwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi wa AFC/M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, mu bihe byihariye aho u Burundi bwari bumaze gutangaza ku mugaragaro ko bushobora kwinjira mu ntambara yeruye n’u Rwanda.  AFC/M23 yavuze ko yubaha ihame ryo kubana neza n’ibihugu bituranye, kandi ko idashaka ko intambara zo mu karere zarushaho kwaguka. Yashimangiye ko uduce igenzura tutazigera duhinduka indiri y’imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Burundi cyangwa w’ikindi gihugu icyo ari cyo cyose.  Aya magambo ya AFC/M23 yakurikiye igikorwa cyabaye ku wa Mbere tariki ya 15 Ukuboza, iri ihuriro rya AFC/M23 ryafashije impunzi z’Abarundi zari zarahungiye mu burasirazuba bwa Congo gusubira mu gihugu cyazo ku bushake....

Nduhungirehe ashinja ibihugu by’Iburengerazuba guhuma amaso ku bitero bya FARDC muri Minembwe

  Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yanenze bikomeye...

Ndayishimiye araburira Afurika: Ibihugu byari bihamye biri mu bibazo bikomeye bitewe n’akababaro k’Urubyiruko rw’aba-Gen Z

  Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yatangaje ko ikibazo cy’imyigaragambyo...
spot_imgspot_img

 

Get a Professional Website at Promo Price

Start My Website

Leta ya Tanzania yasabye abaturage bayo kuguma mu ngo zabo kuri uyu wa Kabiri, tariki 09 Ukuboza 2025, umunsi igihugu kizihizaho Umunsi w’Ubwigenge cyakuye ku Bwongereza.

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko hari imyigaragambyo ikomeye yateguwe n’abaturage ku munsi w’Ubwigenge, igamije kwamagana ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye ku wa 29 Ukwakira 2025. Amatora yatangajwe ko yatsinzwe na Perezida Samia Suluhu Hassan ku majwi 98%, mu gihe amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi yamaganiye kure ibyavuye mu matora, avuga ko atabaye mu bwisanzure.

Iyi myigaragambyo kandi yari igamije kwizihiza Umunsi w’Ubwigenge, nyuma y’uko ibirori bya leta ku rwego rw’igihugu byakuweho kugira ngo amafaranga yari gukoreshwa muri icyo gikorwa ashyirwe mu gusana ibikorwaremezo byangiritse mu myigaragambyo yabaye mu gihe na nyuma y’amatora.

Minisitiri w’Intebe wa Tanzania, Mwigulu Nchemba, yasabye abaturage kuguma mu ngo zabo ku munsi w’Ubwigenge. Mu butumwa bwanyujijwe ku rubuga rwa X (rwahoze ari Twitter), Minisitiri Nchemba yagize ati:”Turasaba abaturage bose batazaba bafite gahunda nkenerwa tariki ya 09 Ukuboza, kuzakoresha uwo munsi baruhuka banishima bari mu rugo, cyeretse abazaba bategetswe gukora.”

Ibi byatangajwe mu rwego rwo gucunga ituze no kwirinda ko amatsinda yateguye imyigaragambyo ikomeye yangiza umutekano. Amashusho ari ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abashinzwe umutekano benshi n’ibikoresho byabo bari mu mihanda migari mu mijyi nka Dar es Salaam na Arusha.

Imyigaragambyo yabaye mu gihugu yaguyemo ibihumbi n’ibihumbi by’abaturage, ndetse habaye no gusenya ibikorwaremezo no kwibasira businesi z’abashyigikiye Perezida Samia Suluhu Hassan.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here