Perezida wa Angola akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), João Lourenço, yihanangirije Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ayisaba gutekerereza gutangira ibiganiro bihuza Abanye-Congo, abifata nk’inzira y’ingenzi kandi irambye yo gukemura ibibazo by’umutekano bimaze igihe byugarije iki gihugu.
Ibi Lourenço yabitangaje nyuma y’ibiganiro yagiranye inshuro eshatu na Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, kuva tariki ya 14 Ukuboza 2025. Muri ibyo biganiro, impande zombi zemeranyije ko ibiganiro bihuza Abanye-Congo ari byo byageza igihugu ku gisubizo kirambye, mu guhangana n’amakimbirane akomeje gufata indi ntera cyane cyane mu burasirazuba bwa RDC.
Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’uko Perezida Lourenço ateye utwatsi icyifuzo cya Tshisekedi, wari wamusabye ko Angola yamwoherereza ingabo zo kumufasha kurwanya ihuriro AFC/M23 rigenzura ibice byinshi by’icyo gihugu. Lourenço yagaragaje ko intambara itatanga igisubizo kirambye, ahubwo ko inzira y’ibiganiro bya politiki ari yo ishobora gukemura ikibazo mu mizi.
Mu ntangiriro za Mutarama 2026, Perezida Lourenço yatangiye gutumira impande zitandukanye zitezweho kwitabira ibi biganiro, zirimo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi, abanyamadini n’amatorero, ndetse n’abahagarariye sosiyete sivile, mu rwego rwo gutegura ibiganiro bifite ishingiro kandi bihuje Abanye-Congo bose.
Ku wa 23 Mutarama 2026, Lourenço yakiriye abahagarariye ibihugu byabo muri Angola, abasobanurira uko igihugu gihagaze n’uruhare rukomeje kugira mu gushakira akarere ibisubizo by’amahoro. Muri uwo muhango, yongeye gushimangira ko RDC ikwiye kwihutisha ibiganiro bihuza Abanye-Congo, aho kubitinza.
Perezida wa Angola yanashimye amasezerano y’amahoro n’ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu u Rwanda na RDC byashyizeho umukono tariki ya 4 Ukuboza 2025, agaragaza ko aya masezerano atanga icyizere cy’amahoro arambye mu karere k’Ibiyaga Bigari.
Yasabye kandi Leta ya RDC n’ihuriro AFC/M23 kubahiriza amasezerano y’agahenge yashyiriweho umukono i Doha muri Qatar, agaragaza ko kubahiriza ayo masezerano ari intambwe ikomeye iganisha ku biganiro bya politiki bihuza Abanye-Congo.
Ati: “Agahenge kemerejwe i Doha muri Qatar hagati ya Leta ya RDC na M23 kagomba kubahirizwa, kandi Leta ya RDC na sosiyete sivile bagomba kwinjira mu biganiro bihuza Abanye-Congo nta gukererwa.”
Leta ya Angola kandi yagaragaje ko yifuza ko ihuriro AFC/M23 ryakwitabira ibiganiro bihuza Abanye-Congo. Gusa iri huriro ryasabye ko risobanurirwa niba ibyo biganiro bitazatesha agaciro intambwe imaze guterwa binyuze mu biganiro byabereye i Doha, ndetse n’uruhare Leta ya Qatar izakomeza kugira muri uwo murongo w’amahoro.



