Urukiko rwa gisirikare rwa Butembo rwahamije abasirikare babiri ba FARDC ibyaha bikomeye birimo kwica umukuru wabo ndetse no gufata ku ngufu umwana w’imyaka 14, mu rubanza rwatangarijwe mu ruhame i Lubero ku wa Gatatu, tariki ya 10 Ukuboza 2025.
Mu rubanza rwa mbere, umusirikare wari ukurikiranyweho kwica umuyobozi we yemereye urukiko ko yamurashe mu buryo bw’akagambane, avuga ko nyakwigenderawari ufite ipeti rya Kapiteni,ngo yakundaga gutangaza amagambo asa n’ay’ugushimangira ubugambanyi. Uregwa yavuze ko buri gihe abarwanyi ba M23-AFC bafashe agace gashya, Kapiteni yabigaragazaga nk’ibyishimo, ibyo bikamuca intege nk’umusirikare wari ku rugamba.
Uregwa yavuze ko ibyo byamushishikaje cyane ku buryo yiyumvishije ko ari “ukurengera igihugu”, bityo afata icyemezo cyo kumwica.
📰 Also Read This:
Nyuma y’icyemezo cy’urukiko, Me Jules Muvweko, wunganira uregwa, yavuze ko n’ubwo umukiriya we yemeye ibyaha, atemera ko icyaha gikwiye kwitwa ubwicanyi bwateguwe. Yatangaje ko bagiye kujurira kugira ngo kirebwe niba atari icyaha cyabaye biturutse ku buryo butunguranye.
Yagize ati: “Ntitwishimiye igihano uko cyatanzwe. Twifuza ko hazasuzumwa neza impamvu byabaye, kuko umukiriya wacu yakoraga arwanya icyo yitaga ubugambanyi mu gisirikare.”
Ku rubanza rwa kabiri, urukiko rwahamije undi musirikare wa FARDC icyaha cyo gufata ku ngufu umwana w’imyaka 14 bikamuviramo gutwita. Uruhande rw’uwahohotewe rwakiriye icyemezo cy’urukiko nk’intambwe ikomeye mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Me John, uhagarariye umwana wahohotewe kandi ukorera muri Clinique Juridique ya Dynamique des Femmes Juristes (DFJ), yasabye abaturage kugira umuco wo gutanga amakuru ku byaha nk’ibi kugira ngo bihabwe umurongo mu mategeko, abafite intwaro bamenye ko amategeko abareba kimwe n’abandi bose.
Yagize ati: “Twishimiye icyemezo cy’umucamanza. Abaturage ba Lubero bakwiye kumenya ko amategeko ahana bikakaye ibyaha bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.”
Kuva muri Kamena 2024, urukiko rwa gisirikare rwa Butembo rumaze gukora imanza nyinshi mu baturage mu rwego rwo kongera kugarura imyitwarire myiza no gukumira ibyaha mu ngabo za FARDC.





