Umuramyi uri mu bakizamuka mu muziki wa Gospel, Mungwariho Jean Nepomuscene, uzwi nka M Nepo, yatangaje ko inzozi yagiraga zo kuririmba ari zo zabaye imbarutso yamuteye kwinjira mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, aho kuri ubu amaze gukora indirimbo zirenga enye zirimo n’iyitwa ‘Uyu mubiri’.
Mu kiganiro yagiranye na Afrovera, M Nepo yasobanuye ko yakundaga kurota aririmba, akabyuka akibuka neza amagambo n’indirimbo yari yaririmbye mu nzozi, ari na byo byatumye amenya ko afite umuhamagaro wo kuririmba indirimbo zo kuramya Imana.
Yagize ati: “Nakundaga kurota ndirimba, nabyuka nkibuka neza ibyo naririmbaga. No muri izo nzozi nibonaga ndi umuhanzi uririmba mu bitaramo. Ubu rero inzozi zabaye impamo.”
Agaruka ku ndirimbo ye nshya ‘Uyu mubiri’, yavuze ko igitekerezo cyayo cyakomotse ku nzozi, akazibyukiramo agafata ikaramu akandika ubutumwa bwayo, bushingiye ku byiringiro by’umukristo n’ubuzima bw’iteka.
Ati: “Muri iyo ndirimbo ndavuga nti ‘Uyu mubiri wange numara kubora nzambikwa undi mubiri mushya’. Ibyo amaso atarabona n’ibyo amatwi ataruyumva, tuzabisanga mu ijuru. Ni ubutumwa bw’icyizere ku bakristo.”
M Nepo yavuze ko intego ye nyamukuru ari ugukomeza kwamamaza Yesu Kristo no gufasha abantu kongera kumwibuka no kumwegurira ubuzima bwabo binyuze mu ndirimbo zifite ubutumwa bwumvikana kandi bwubaka.
Yashimangiye kandi ko ataje mu muziki wa Gospel guhangana n’abandi baramyi, ahubwo ko aje gutanga umusanzu we nk’igikoresho Imana ikoresha mu kugeza ubutumwa bwiza ku bantu, afatira urugero ku baramyi bakuru barimo Alex Dusabe na Israel Mbonyi.
Uretse ‘Uyu mubiri’, M Nepo amaze gukora izindi ndirimbo zirimo Ineza, Ndakomeye, Amen, Hozana n’izindi akirimo gutunganya, mu rugendo avuga ko ayoborwa n’Imana.



